Digiqole ad

CECAFA: El Merreikh na APR FC zigeze kuri Final

Imikino ya 1/2 mu irushanwa CECAFA Kagame Cup rikomeje kubera i Kigali, APR FC yageze ku mukino wa nyuma itsinze ikipe ya Police FC kuri penaliti 4 – 2 nyuma yo kunganya 0-0 mu minota 120 y’umukino. Ku mukino wa nyuma APR FC izahura na El Merreikh yo muri Sudan nayo yakuyemo KCCA yo muri Uganda iyitse kuri Penaliti 3-0 nyuma yo kunganya 2-2.

Kizigenza wa APR FC Nshutinamagara Ismael irebna n'umuzamu wa Police FC Ntaribi Steven wari wizeweho gucungura Casa Mbungo
Nshutinamagara Ismael arebana n’umuzamu wa Police FC Ntaribi Steven wari wizeweho gucungura ikipe muri Penaliti

Ikipe ya APR FC nyuma yo kuva muri ¼ itsindiye ikipe ya Rayon Sports kuri penaliti yongeye kubikora no kuri Police FC. Umukino wari ukomeye ku mpande zombi zananiwe gutsindana mu minota 90 isanzwe y’umukino bikananirana, bikaza kurangira amakipe anganya 0-0.

Hiyambajwe iminota 30 y’inyongera nayo amakipe ayirangiza nta n’imwe irungurutse mu izamu ry’indi. Ni bwo hiyambajwe amashoti ya penaliti nka kamarampaka, bisa n’ibidasanzwe umutoza Casa Mbungo yaje gusimbuza umuzamu Nzarora Marcel wari watangiye umukino ashyiramo Ntaribi Steven yari yizeye ko aza kumurokora agakuramo penaliti.

Ku ruhande rwa Police FC, Tuyisenge Jacques ni we wabimburiye abandi gutera penaliti ariko umuzamu Kwizera Olivier ayikuramo.

Mukunzi Yanick wa APR FC yakurikiyeho arayinjiza. Ku ruhande rwa APR FC umukinnyi Rutanga Eric ni we wahushije penaliti mu gihe ku rundi ruhande Jimmy Mbaraga, na we yaje guhusha penaliti bituma Police FC itakaza umukino. Jimmy Mbaraga no muri 1/4 yari yahushije Penaliti.

Uretse umuzamu wa APR FC Kwizera Olivier wongeye kwigaragaza ko ari umuhanga mu gukuramo no gukurikira penaliti, umukinnyi Mugiraneza Jean Baptiste uzwi nka Migi na we yagaragaje ko atajya apfa guhusha penaliti kuko nk’uko yabigenje ku mukino wa Rayon Sports atera iya nyuma no ku mukino wa Police FC ni we wateye iyanyuma arayinjiza ikipe ye igera ku mukino wa nyuma.

Ku rundi ruhande El Merreikh yo muri Sudan nayo yasezereye KCCA yo muri Uganda bigoranye nyuma y’aho iminota isanzwe 90 y’umukino amakipe yombi yaguye miswi y’ibitego 2-2, hiyambazwa iminota y’inyongera 30 biba iby’ubusa.

Nyuma hiyambajwe amashoti ya penaliti maze El Merreikh itsinda 3-0 bw’ikipe ya KCCA. Umukino wa nyuma w’irushanwa uzaba ku cyumweru tariki 24 Kanama, APR FC nk’ikipe iri mu rugo imbere y’abafana bayo ikaba ihabwa amahirwe yo kuba yakwegukana igikombe cy’iri rushanwa riterwa inkunga ya 60 000$ buri mwaka na Perezida Kagame.

Umutoza Petrovic atanga inama ku bakinnyi be mbere yo gutera penaliti
Umutoza Petrovic atanga inama ku bakinnyi be mbere yo gutera penaliti
Tuyisenge Jacques atereka umupira neza ngo atere penaliti nubwo nyuma yaje kuyihusha
Tuyisenge Jacques atereka umupira neza ngo atere penaliti nubwo yaje kuyihusha
Ntaribi Steven yabashije gukuramo penaliti imwe
Ntaribi Steven yabashije gukuramo penaliti imwe gusa

 

Nkurunziza Jean Paul
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • muri abagabo cyane nari nanze kuryama ntaramenya uko byagenze none ndaruhutse APR bravo tukuri inyuma.namwe banyamakuru courage kabisa nkunda inkuru zanyu zivanze n,amafoto kuburyo niyo utari uhari ubibona nkuwaruhari njye mba kure ariko ndeba amashusho nkabona neza uko umupira wakinwe ntureba ahubwo abana baba nyarwanda ibyo bakora ureke baba canshuro ba GASENYI nizindi ntarondoye(ishyaka ryu mwene gihugi burya ni ngombwa ninaryo ririmo gutuma APR yitwara kuriya.)

  • Hagakwiye itegeko equipe zose z’urwanda hagakinamo abana b’abanyarwanda gusa Abo bacongomani batigera batanga n’umusaruro tukabavaho burundu.Ishyaka ry’abanyarwandase nti muzi ko ari abihanduza cumu?

Comments are closed.

en_USEnglish