Abanyamahanga bamwe bazi Afurika uko itari ibi ni ibyavuzwe na Perezida Kagame i London mu ijambo yagejeje kubirabiriye inama y’abashoramari ku guteza imbere ishoramari muri Afrika kuri uyu wa 21 Werurwe 2011. Nyakubahwa Paul Kagame yatumiwe nka Perezida w’igihugu gifite umuvuduko mu iterambere kurusha ibindi muri Afrika. Perezida Kagame yavuze ko uburyo Afurika imeze n’uko […]Irambuye
Kuri uyu wa mbere ni bwo Lt Col Rugigana Ngabo, mwene nyina wa General Kayumba Nyamwasa yongeye kugaruka imbere y’urukiko rw’ikirenga mu Rwanda asaba ikurwaho ry’icyemezo yasabiwe n’urukiko rukuru rwa gisirikare cyo gukomeza gufungwa by’agateganyo mu gihe agitegereje kuburana. Lit. Col. Rugigana Ngabo (photo Internet) Uru rubanza rwabereye mu muhezo nk’uko byari byagenze ubwo Lt […]Irambuye
20 Werurwe, umunsi mpuzamahanga w’ururimi rw’Igifransa Tariki 20 werurwe buri mwaka, ni umunsi mpuzamahanga isi yahariye kuzirikana ururimi rw’igifransa. Uyu munsi mpuzamahanga ukaba wizihizwa binyuze mu muryango uhuza ibihugu bikoresha uru rurimi rw’igifransa. Igihugu cyacu cy’u Rwanda kikaba ari umunyamuryango w’uyu muryango. Nyamara ariko n’ubwo ari umunyamuryango uburezi mu mashuri butangwa mu rurimi rw’icyongereza. Kuva […]Irambuye
Ibigo by’amashuli bitangirwamo uburezi budaheza, cyane cyane ibitangirwamo uburezi bwihariye ku banyeshuli batumva ntibanavuge kugeza ubu ngo bifite ikibazo cyo kubona abarimu bahagije kandi bafite ubumenyi bujyanye n’uburyo bukoreshwa mu kwigisha abanyeshuli bakirwa muri ibi bigo. Uburezi budaheza usanga bwiganjemo abanyeshuli babana n’ubumuga butandukanye:abafite ubumuga bwo mu ngingo,abatabona n’abatumva ntibanavuge. Amarenga hamwe n’imvugo z’ibimenyetso, nibwo […]Irambuye
Arusha: Urubanza rwa Gatete ruzasomwa ku wa 29 Werurwe 2011. Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) rukorera i Arusha muri Tanzania, ruratangaza ko ruzasoma urubanza rwa Jean Baptiste Gatete wari Umuyobozi muri Minisiteri y’umuryango n’iterambere ry’abagore mu Rwanda mu mwaka w’1994, rukazasomwa tariki ya 29 uku kwezi. Gatete Jean Baptiste (Photo internet) Nkuko […]Irambuye
Kuri uyu wa gatanu mu Karere ka Muhanga habereye inama y’intara y’amajyepfo , igamije kurebera hamwe ingengo y’imari y’umwaka wa 2011-2012 y’uturere tuyigize , kugira ngo bayunguraneho ibitekerezo na za minisiteri ndetse n’ibigo bifasha uturere, biduha amafaranga akoreshwa mu kazi ka buri munsi. Ikinyamakuru Umuseke, cyashatse kumenya icyo akarere ka Huye kimirije imbere, dore kakunze […]Irambuye
Hakenewe imbaraga muri politiki y’uburinganire Uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagabo n’abagore bimaze gutera imbere mu Rwanda kurusha ahandi mu bihgu bidukikije mu gihe gito iyi politiki imaze itangijwe . Abagore benshi bari mu nzego z’ubuyobozi kuva ku nzego z’ibanze kugeza ku buyobozi bukuru bw’igihugu, aho bagira uruhare mu ifatwa ndetse n’ishyirwamubikorwa ry’ ibyemezo bigamije guteza imbere […]Irambuye
Ivugururwa ry’imyaka yo gushyingirirwaho ntirivugwaho rumwe – Imiryango iharanira uburenganzira bw’abagore mu Rwanda iravuga ko idashyigikiye umushinga w’itegeko rigenga umuryango ririmo kuvugururwa, mu ngingo yaryo ivuga ko, imyaka yo gushyingirwa yava kuri 21 igashyirwa ku myaka 18. Imiryango iharanira uburenganzira bw’umugore mu Rwanda irasanga ko gutanga uburenganzira bwo gushyingirwa kuri iyi myaka, byasubiza inyuma amahirwe […]Irambuye
Abaturage birukanwe mu masambu ya leta bahingaga mu nkengero za gereza ya Karubanda n’ikibuga cy’indege mu murenge wa Ngoma ho mu karere ka Huye mu ntara y’amajyepfo baratangaza ko bakomeje gusabwa gutanga amafaranga ngo bemererwe gukurikirana imyaka yabo. Mu gihe imyaka y’aba baturage yiganjemo amasaka yari igeze mu gihe cyo kubagarwa, bavuga ko abashinzwe umutekano […]Irambuye
President Kagame yatumiwe mu nama yo mu rwego rwo hejuru yategiwe na UNAIDS kugirango ababwire uburyo u Rwanda ruri kurwanya icyo cyorezo, ubu butumire Kagame akaba yabushyikirijwe kumunsi w’ejo na Dr Michel Sidibé umuyobozi wa UNAIDS. Amakuru dukesha Orinfor, n’uko Dr Sidibé yatangaje ko u Rwanda ari intangarugero muri gahunda yo kurwanya icyorezo cya Sida […]Irambuye