Digiqole ad

CAF yaranyuzwe, irashimira Paul Kagame ko yakoze ibyo yasezeranye kuri CHAN

 CAF yaranyuzwe, irashimira Paul Kagame ko yakoze ibyo yasezeranye kuri CHAN

Perida Paul Kagame ashyikirizwa na Vice Perezida wa CAF igikombe kizahabwa ikipe ya mbere ubwo habaga umuhango wo gushyira amakipe mu matsinda umwaka ushize

Binyuze ku muyobozi wungirije w’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Africa, Almany Kabele, CAF ngo yanyuzwe n’uko u Rwanda rwiteguye CHAN ndetse irashimira Perezida Kagame Paul uburyo Leta y’u Rwanda yiteguye neza kwakira igikombe cya Africa gihuza abakina imbere mu bihugu byabo, CHAN 2016. Abanarwanda bitabira imikino hamwe na hamwe nabo bavuga ko iyi mikino yateguwe neza koko ariko hari bimwe na bimwe bitanoze birimo nko kwakira abafana ku bibuga.

Perezida Paul Kagame ashyikirizwa na Almany Kabele Vice Perezida wa CAF igikombe kizahabwa ikipe ya mbere ubwo habaga umuhango wo gushyira amakipe mu matsinda umwaka ushize
Perezida Paul Kagame ashyikirizwa na Almany Kabele Vice Perezida wa CAF igikombe kizahabwa ikipe ya mbere ubwo habaga umuhango wo gushyira amakipe mu matsinda umwaka ushize

Perezida Paul Kagame n’umuryango we bari mu bihumbi bisaga 26 byari kuri stade Amahoro kuri uyu wa gatandatu, ahatangijwe ku mugaragaro imikino ya CHAN 2016. Nyuma yo kuvuga ijambo ry’ikaze, Kagame yashyigikiye Amavubi, abasha gutsinda Cote d’ivoire mu mukino wo gufungura igitego 1-0.

Mu kwinjira kuri uyu mukino ariko amasaha nk’abiri mbere yawo byari akaga kuri benshi cyane, umubyigano ku babashije kwinjira mu bice by’abaciriritse bya Stade, ndetse na benshi batabashije kwinjira kuko stade yaje kuzura cyane kandi abafite amatike hanze bakiri benshi.

Ibi ni nako byagenze kuri stade Huye mikino yo ku cyumweru cyane uwa Congo Kinshasa na Ethiopia.

Bamwe mu bafana baganiriye n’Umuseke bavuga ko imyiteguro ku ruhande rw’ibyangombwa nkenerwa koko yagenze neza ku kigero gishimishije ariko ku bijyanye no kwakira abafana ku bibuga no gucuruza amatike hagaragayemo amakosa akomeye.

Mu mwaka wa 2011, nibwo byatangajwe k’umugaragaro ko CHAN 2016 izabera mu Rwanda, byari nko kurushimira uko rwari ruherutse kwakira neza ibikombe bya Africa bya U17 na U20.

U Rwanda rumaze imyaka ine rwitegura iri rushanwa, hasanwe amastade, ibibuga by’imyitozo birubakwa, hubatswe n’amaHotel mu rwego rwo kwitegura ibi birori bya ruhago, CAF kandi ivuga ko ishimishwa n’uburyo abanyarwanda bitabira cyane iyi mikino kugeza ubu, ngo bitandukanye no mu bindi bihugu.

Ibi nibyo CAF yashingiyeho ishimira perezida Kagame kubera imyiteguro myiza u Rwanda rwakoze.

Umuyobozi wungirije wa CAF, Almany Kabele yagize ati “twe nka CAF, twanyuze n’imyiteguro u Rwanda rwakoze mbere yo kwakira CHAN. Twasanze ibibuga n’amaHotel byaruzuye, ndetse rwose byari biri ku rwego rurenze uko twabikekaga. Mu mpande zose z’u Rwanda, uhasanga ‘fibre optic’ (ya internet yihuta), ibintu byose twasanze bimeze neza. CAF yaranyuzwe, twasanze buri kimwe kiri mu mwanya wa cyo. Icyo navuga, nuko dushima Kagame Paul wubahirije ibyo yadusezeranyije.”

Kabele yakomeje avuga ko yishimira iterambere rya CHAN, irushanwa ryatangiye mu 2009, rifite intego yo kumenyekanisha abakinnyi bakina imbere muri Africa mu bihugu iwabo.

Almany Kabele yakomeje agira ati “Turi kugera ku ntego yacu, abakinnyi bakina imbere muri Africa bari kumenyekana. Kandi bituma urwego rwa ruhago ya Africa ruzamuka kuko abakinnyi bakina amarushanwa menshi akomeye. Ikindi twishimira, ni uko twatangiranye amakipe umunani (8), ariko ubu tukaba tugeze ku makipe 16 yitabira CHAN. Irushanwa ryarakuze, kandi abanyaRwanda barimo kubigaragaza.”

CHAN 2016 ifite amatsinda ane. Irimo kubera mu migi itatu, Kigali, Huye na Rubavu. Yatangiye tariki 16 Mutarama, izasozwa tariki 7 Gashyantare 2016.

Abafana baritabira cyane iyi mikino
Abafana baritabira cyane iyi mikino
Stade zaravuguruwe nk'iyi Umuganda y'i Rubavu
Stade zaravuguruwe nk’iyi Umuganda y’i Rubavu
Ikibuga cya Stade Kamena cyahoze ari intabire cyera ubu kimeze neza cyane. Kirakoreshwa nk'ik'imyitozo muri CHAN, ntiwamenya ko ari Kamena ya cyera
Ikibuga cya Stade Kamena cyahoze ari intabire cyera ubu kimeze neza cyane. Kirakoreshwa nk’ik’imyitozo muri CHAN, ntiwamenya ko ari Kamena ya cyera
Ahagana saa saba kuwa gatandatu kwinjira muri stade byasaga n'ibiri kurangira, aba babuze uko binjira
Ahagana saa saba kuwa gatandatu kwinjira muri stade byasaga n’ibiri kurangira, aba babuze uko binjira
Bose kandi ni abaguze amaticket, binubiye cyane ko gucuruza amaticket haba harakozwemo amakosa
Bose kandi ni abaguze amaticket, binubiye cyane ko gucuruza amaticket haba harakozwemo amakosa
Mu kwinjiza abantu kandi protocol yari hasi cyane, hari abanyacubahiro batitaweho, uyu wambaye umwenda w'Amavubi ni Mayor wa Gatsibo RIchard Gasana, aha i Kigali ntayahawe ikaze nk'umwe mu bayoboye uturere 30 tw'u Rwanda kubera ibabazo byahabonetse bya Protocol
Mu kwinjiza abantu hari ibibazo bya protocole bigaragara, hari abanyacubahiro batitaweho, uyu wambaye umwenda w’Amavubi ni Mayor wa Gatsibo yagaragaye mu bafana atahawe ikaze nk’umwe mu bayoboye uturere 30 tw’u Rwanda
Perezida Kagame avuga ijambo rigufi ritangiza CHAN mu Rwanda, iburyo bwe hari Perezida wa FIFA Issa Hayatou na Vincent de Gaulle Nzamwita wa FERWAFA
Perezida Kagame avuga ijambo rigufi ritangiza CHAN mu Rwanda, iburyo bwe hari Perezida wa FIFA Issa Hayatou na Vincent de Gaulle Nzamwita wa FERWAFA
Perezida Kagame na Mme Jeannette Kagame barafana Amavubi
Perezida Kagame na Mme Jeannette Kagame bafana Amavubi

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Ibyo ni sawa nibura agafaranga muri iyi minsi karinjira.

  • Kuki badashimira urwego rushinzwe umupira mu Rwanda,Ministeri ya sporo, bagashimira Kagame? Ibintu byose niwe byitirirwa.Nako nari nibagiwe ko ariwe ukora neza ko abandi bayobozi bose bakora nabi nyakubahwa.

  • Reka bamushimire wa muntu udashima we! kuko niwe ufata icyemezo cyanyuma. ko mujya muvuga ko ataegeka abantu kumushima none nabanyamahanga reka babibereke maze mwiyahure. KAGAME OYEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEE!

    • NKUNDA we! Urumugabo rwose kuba usobanuriye KAYUKI impamvu HE Paul KAGAME ashimwa nabenshi: IMVUGO NIYO NGIRO! None se kuzakira CHAN kuburyo bushimishije sibyo yavuze igihe ibihugu byitabiriye byashyirwaga mu Amastinda/Groups? Ariko uwabaza neza: KAYUKI n’umunyarwanda? KAYUKI aba mu Rwanda?

  • Abavuga bavuge,abakora bakore.

  • Kayuki ni Kayuki nyine ni Umuyugiri azahora aduhera na sisi tutasonga mbele!Peter urabaza uwo ariwe?ni interahamwe iri mu mahanga yihishahisha!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish