Digiqole ad

CAF: Karekezi Olivier na CA Bizertin bitatwaye neza mu mukino ubanza

CA Bizertin ikinamo rutahizamu w’umunyarwanda Karekezi Olivier bitwaye neza mu mukino ubanza wa 1/8 cya CAF Confederation cup, ubwo batsindaga ikipe ya Al Ismaili yo mu gihugu cya Misiri ibitego 3  ku busa muri iyi week end.

Karekezi (ibumoso mu bahagaze) we n'ikipe ya Bizertin
Karekezi (ibumoso mu bahagaze) we n’ikipe ya Bizertin

Umukino ubanza wabereye mu ri Tuniziya. Igitego cya mbere cya bonetse ku munota wa 37 nyuma yo gutega Olivier Karekezi inyuma y’urubuga rw’amahina maze ‘coup franc’ yinjizwa neza na Kamel Zaiem ibindi bitego byatsinzwe mu gice cya kabiri bikaba byaraturutse muri corner.

Kuri murandasi, Karekezi yabwiye UM– USEKE.RW ati: “Byadushimishije cyane, ikipe ya Ismaili irakomeye cyane ntawakekaga ko twayitsinda ibitego 3, ni impamba nziza tuzajyana iwayo.  Twari dufite ishyaka n’ubushake niyo mpamvu twabashije gutsinda.”

Karekezi yemeza ko nubwo byose mu mupira bishoboka ariko hari icyizere cyinshi cyo gusezerera Ismaili mu bayisanze iwayo.

Karekezi Olivier ahanganye na myugariro wa Ismaili

Umukino wo kwishyura uteganyijwe hagati y’amatiliki ya 31 Gicurasi na 1 Kamena 2013.

Karekezi Olivier akaba yarageze muri iyi kipe umwaka ushize avuye mw’ikipe ya APR FC nyuma yo gutwara Shampionna.  CA Bizertin ubu ikaba ihagaze ku mwanya wa 3 muri shampionna ya Tuniziya. Olivier amaze kubaka icyizere cyo kubanza muri 11 ba mbere muri iyi kipe.

Indi mikino ya CAF uko yagenze

Enugu Rangers (Nigeria) 1-0 Club Sportif Sfaxien (Tunisie)
TP Mazembe (RD Congo) 4-0 Liga Muçulmana (Mozambique)
St George (Ethiopie) 2-0 ENPPI (Egypte)
FUS Rabat (Maroc) 1-0 FAR Rabat (Maroc)
Entente Sétif (Algérie) 2-0 US Bitam (Gabon)
JSM Béjaïa (Algérie) 2-2 Etoile Sportive du Sahel (Tunisie)
Stade Malien (Mali) 5-0 Lydia Academic (Burundi)

JD Nsengiyumva Inzaghi
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • courage muhungu wacu

  • turabyishimiye cyane,.urinararibonye muri foot niyompmvu ahugeze hose utamera nkabandi barwanira kuicara kuntebe!!

  • Danger man uko mkali sana reba iyo kipe ni wowe wo hasi yubutayu bwa Sahara ugaragaramo gusa wow thats wonderful kulaj msaza erekana ishusho y’igihugu cyacu aho mu barabu turakwemera sana

  • birirwa bavuga ngo urashaje ntushoboye hahahahaha barakubeshyera man waba udashoboye ugakina muri 11 en plus tuniziya kulaj msaza turagukeneye mu mavubi

  • Kumezihigo ureke umupira wacu bacyinira umupira ku radio, ngo urashaje,kumezutsinde Olivier!!.
    dore APR kuntu yaduhemukiye gaho Karekezi muri Bizertin ikipe ihagaze neza,muri Tazania Kabange,Niyozima Haruna nu mutoza batumye youger itwara igikombe.mureke abazi akamaro karuhago bawukine.

  • Inzaghi!! Courage kbs abanyarwanda 2rashoboye.arko 2rabura organisation kbsa

    • Aime sibyo se sha subona Danger man ukuntu yabamaz tunis titulaire indiscutable papa yake none ngo ntashoboye ra ahubwo nitwe tutagira abakinnyi

Leave a Reply

Your email address will not be published.

en_USEnglish
en_USEnglish