Digiqole ad

Bwana Martin Ngoga yatorewe kuyobora ishyirahamwe ry’abashinjacyaha bakuru muri EAC.

Ku munsi w’ejo mu nama yabeye i Kigali, Umushinjacyaha mukuru w’ u Rwanda bwana Martin Ngoga, yatorewe kuba Perezida w’ishyirahamwe ry’abashinjacyaha bakuru bo mu bihugu biri mu muryango wa Afrika y’uburasirazuba.

 Perezida w'ishyirahamwe ry'abashinjacyaha bakuru bo mu bihugu biri mu muryango wa Afrika y'uburasirazuba.
Martin NGOGA Perezida w'ishyirahamwe ry'abashinjacyaha bakuru muri EAC

Bwana Martin Ngoga akaba yungirijwe na Dr Eliezer Mbuki Felelshi umushinjacyaha mukuru wa Tanzania.

Kuri uyu wa gatanu nibwo iyi nama yasoje imirimo yayo, abashinjacyaha bakuru ndetse n’abayobozi bakuru b’inzego z’ubushinjacyaha baturutse mu bihugu bitanu bigize umuryango w’Afrika y’uburasirazuba bemeje kongerera ubushobozi abagize inzego z’ubushinjacyaha muri EAC, ibi bikaba bigamije guteza imbere serivisi nziza muri aka gace.

Abitabiriye iyi nama bakaba biyemeje gukomeza kwagura ubufatanye n’imikoranire myiza n’indi miryango nka IGAD  ( ishyirahamwe ry’ibihugu by’uburasirazuba n’ihembe ry’Afrika , ICGRL (inama mpuzamahanga y’akarere k’ibiyaga bigari) ndetse n’indi yose yo mu karere.

Nkuko tubikesha The Newtimes, inama nk’iyi izongera kuba mu kwezi kwa Kanama 2012.

NKUBITO Gael
UM– USEKE.COM

 

1 Comment

  • ni amahirwe ku rwanda kuba ruyoboye iri huriro.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

en_USEnglish
en_USEnglish