Bruxelles: hashinzwe Fan Club shya ya Rayon Sports
Kuwa 8 Kamena i Bruxelles mu Ububiligi abakunzi b’ikipe ya Rayon Sports bahashinze itsinda ry’abafana bayo (Fan Club). Iyo Fan Club bavuga ko igamije gushyigikira ikipe yabo bakunda nubwo batayiri bugufi.
Aba bafana bavuga ko bagiye kujya bakusanya umusanzu ugenewe gufasha Rayon Sports mu mibereho yayo i Nyanza kugirango ikomeze guhangana n’andi makipe mu mupira w’amaguru mu Rwanda no muri Africa.
Uyu muhango wari witabiriwe kandi na bamwe mu bigeze gukina muri Rayon Sports nka Ndikumana Magnifique, Habimana Chryzostome wanabaye kapiteni wa Gikundiro, Miko Michel n’abandi.
Aba bafana bitoyemo abayobozi, Rugero Jean Pierre niwe watorewe kuyobora iyo komite mu Ububiligi.
Aba bafana biyemeje kujya boherereza inkunga igizwe n’imisanzu yabo ikipe ya Rayon Sports . Ndetse bagize ikifuzo cy’uko buri mwaka bajya bagurira Rayon umukinnyi umwe bakajya banamwihembera.
Mu nama yabahurije hamwe, bagarutse cyane ku bugwi by’ikipe yabo
Umwe mu bafana bitabiriye icyo gikorwa akaba n’umuhanzi wabasusurukije, Uwihanganye Seleman yabwiye Umuseke.rw ko bashimishijwe n’icyi gikorwa cy’abafana ba Rayon Sport aho muri Belgique.
Ati “tuzakora ibishoboka byose tuyitere inkunga kandi tuziko ikipe yacu izatera imbere”
Abafana kandi bashimiye Dr Emile Rwagacondo kuko yagize igitekerezo cyo guhuza abakunzi ba Rayon Sports mu Ububiligi.
Aba bafana bakaba barakusanyije inkunga ingana na 2 500 euro (asaga milliyoni ebyiri y’u Rwanda) agenewe ikipe yabo ya Rayon Sports.
JD Nsengiyumva Inzaghi
UM– USEKE.RW
0 Comment
DORE IKIPE….URI GIKUNDIRO KWELI.
abafana ba gikundiro ndabona bakataje kabsa bagire kulaj
gikundiro oyeeeeeeeeeeeeee amakipe tuzayica umwaka utaha
Abanyarwanda baragwira pe, babure gushinga Fan club y’amavubi ngo barashinga iya club, umenya ariko iyo club iruta amavubi kuribo da!!!!!!!!!!!!!!
amavubi se avuze iki ? urukundo ni nk’umugore ! ugomba kugira umwe rero twe urukundo ni rumwe kandi twaruhaye gikundiro , amavubi ntiyaducira ishati rwose
ariko abantu bimitima mibi mwabaye gute,kuki mudakunda ibyiza,kuki mutanezerwa iyo abandi banezerewe,kuki mudakunda amahoro,amavubi ntawutayakunda igihe cyose yakina ntawutayashyigikira kuko ni patriotisme(ishyaka),ariko kuvuga ko abantu bashinze fan club ya rayon ukababara ntanicyakunezeza kuko nibashyigikira rayon igatera imbere nandi ma equipes yose azazamuka kuko rayo niyo source cg fondation ya football yo mu rwanda
Uri umgabo rwosee!!! Mureke abanyarwanda bose bishime kuko RAYON SPOrts ariyo kipe yabo bibonamo ubundi amavubi hari ministeri iyashinzwe by’umwihariko niyafashe. Ariko nyine abanyarwanda ni abrayons murabyumva nyine. Abasza , abakecuru, abana , abasore n’inkumi: waba uri mu Rwanda, Afrika yose ngubwo uburayi , Amerika yo sinakubwira. Aziya na Oceaniya mbese isi yose yiyumvamo Rayon Sports> Yewe no mu ijuru ibara ni ubururu n’umweru!!!!!! Genda gikundiro cy’abanyarwanda!!!
Ohhhhh!!! nta gisa nabyo, uriya saidi na miko michel ni abarundi, ariko bibutse ko bakiniye rayon. ibi byerekanye ko niyo wakinira indi kipe ariko warigeze gukinira rayon, rayon itakuva ku mutima.
na jewe ndumurundi kandi ndakunda Rayon sport nama nkurikirana amakuru yabo caane na J Pierre nawe turazinanye ndafise contact ziwe ico mfise nzagitanga gikundiro weeeeeeeeeeeeeeeeeee
kalu nawe si wowe!!! Amavubi se haruwayanze? vive Rayon Sports fc
amavubi akinisha abasaza yita abana? reba abo yita abana ? abasaza twiganye twakinanye ariko ngigo ni abana.
hahahaha!!!!ufite aho ukura umunezero abafan ba Rayon nabo bafite aho bakura umunezero ni ku ikipe yacu Gikundiro ubyange ubyemere ni ikipe y’abanyarwanda !!usibyeko wirengagiza cyane fan club niba ikubabaje uzashinge iyawe ya uyite uko ushaka ariko ishyari ri urireke ntaho byakugeza ntanicyo uzadutwara turakataje muguteza imbere football yo mu Rwanda
ariko abafana ba rayon murasetsa rwose !uyu mwaka mutwaye ako gakombe kamwe mwari mumaze imyaka 9 none ibikuba iracitse.ubundi mumenyereye gusigara mwoza amasahane none turabaretse ngo mujye kureba ahandi uko boza amadongo ibikuba biracitse!umwaka utaha muzasigara muyogereza murugo.
ariko muransetsa cyane koza amadongo se akavamo inote bitwaye iki?wowe se utayoza winjiza angahe?uribeshya cyane rwose
KALISA WE WOWE UYAKOMBA TUTARAYOZA UBWO SE NINDE UBABAJE????
Kalisa we, ako ni agahinda kakuvugisha ibyo.
Mr Kalisa ,football yawe ni nkiyimpumyi itumva!!!fairplay nayo ntayo uzi ntaniyo uzamenya!!football ni ibanga,niba ubihakana uzabaze umufana wa ATRACO FC ,ntiyazi ko ikipe ifite umuntu nyirayo ushobora kuyihagarika akayisiba muri championat yacu nuko rero equipe yawe iraregetse ntabwo ari iyabanyarwanda !!ishobora gusenyuka isaha iyariyo yose kuko ifite nyirayo .wibereye mukigare ntawakurenganya Garuka kubururu numweru byahozeho ku bwami
Mr Kalisa ,Football ntayo uzi na fairplay ntuzi icyaricyo !!umva sha ,ntarutugu rukura ngo rusumbe ijosi uribeshya cyane!!! equipe yawe izagera aho ibe expired!!ntubitindeko kuko na ATRACO yazanye amarere ntiyamaze kabiri kuko itari iy’abanyarwanda bose nuko rero tegereza umwaka utaha niba ikipe yawe izaba ikiriho nibwo uzagira ijambo!!
RAYON SPORT FC = RWANDA
Mujye muvuga ibyo muzi asshole, uriya si Chryso ni Saidi Ndabaniwe!
Ariko se uyu Kalisa avuzi iki koko? Boza amasahani ya nde? Noneho ntacyo mwabaruhuye uyu mwaka ntimuzoze amasahani yonyine ahubwo uzashyireho n’amasafuriya kuko mufite umwanya uhagije, ntaho muzatarabukira.
nonese uwo udutegeka gufasha amavubi we yayafashije?!!!amavubi nayigihugu azafashwe na reta twe turi aba rayon
Umva ubujiji, tuzafasha Rayon ntibizatubuza no gufasha amavubi, Leta se ni iki?
ariko uriya uvuga ngo rayon yogeje amasahani,azi neza ibyo avuga?imvugo nk’izo zirarambiranye muri iki guhugu.rayon turagushyikiye%
ariko uriya uvuga ngo rayon yogeje amasahani,azi neza ibyo avuga?imvugo nk’izo zirarambiranye muri iki guhugu.rayon turagushyikiye%.
andi ma equipes twayahaye umwanya none,
igihe cya rayon kiragarutse nimureke ibereke
umupira usukuye.
Akajagari kanyu ahubwo ubu karatangiye ubu musubiye kukanyu. Umwaka umwe urabahagije kandi murabeho. Twari tumaze kabiri twimereye neza kuri stades. Naho mbere yo gushinga fan clubs za clubs uwabinenze ntabwo azi aba Rayon ntibakunda umupira bakunda izina, icyo waryita icaricyo cyose bagifana, ngabo abafana ngo benshi mu Rwanda da. Ngo amavubi niki? Leta se ubundi siyo ifasha amakipe yose kuko akarere ka nyanza ntabwo ari prive. Ubundi se abo bari he kera hose imyaka 10 mbere yuko Leta itangira kuyifasha. Ihangane gato Kiyovu nayo iraje Nyarugenge numujyi urebe umupira. Ubwo nabafana ba Kiyovu mububirigi babe tayari kwiyamamaza.
Ibi jye simbishyigikiye, ubu se abantu bose bazafana rayooooon, tuzabona umupira w’ ikipe imwe oya rwose ibi ni ikigare mufashe na za amagaju, musanze, muhanga, la jeunesse….ntimugafane mu kigare ngo ni uko ikipe itsinze, jye kuva uyu munsi nyivuyeho nifatiye la jeunesse.
Ishyari murikundira iki koko? Rayon iratsinda mukajiginywa! Ntacyo muzayitwara pe! Ngo yoza amasahani!!! Ibyo uvuga biragaragaza uburyo uri umwana, Rayon iriho kuva 1968, niyo ifite urubuga kuri internet, yavuye ku mwanya wa nyuma itwara igikombe nawe uzivane aho uri ugitware ubutaha!!! Ukuri kuratinda kukagaragara, Jye ni ubwa mbere mbonye ukuri muri football yo murwanda! Ibaze ark kubona ikipe nka Muhanga cg AS Kgl izasohokera u Rwanda Birashimishije pe! Mutuze Rayon ibereke imikinire!!!!!!!!
Ishyari murikundira iki koko? Rayon iratsinda mukajiginywa! Ntacyo muzayitwara pe! Ngo yoza amasahani!!! Ibyo uvuga biragaragaza uburyo uri umwana, Rayon iriho kuva 1968, niyo ifite urubuga kuri internet, yavuye ku mwanya wa nyuma itwara igikombe nawe uzivane aho uri ugitware ubutaha!!! Ukuri kuratinda kukagaragara, Jye ni ubwa mbere mbonye ukuri muri football yo murwanda! Ibaze ark kubona ikipe nka Muhanga cg AS Kgl izasohokera u Rwanda Birashimishije pe! Mutuze Rayon ibereke imikinire!!!!!!
Jye nkunda umupira w’amaguru, nkagira n’amakipe nkuda rwose bitewe n’uburyo akina. mu Rwanda ndi umukunzi wa APR,hanze ndu mukunzi wa SC Vila, GOAL-Maia, Yanga Africans, Vita-lo, TP-Mazembe, Real Madrid, Chelsea, Bay an Munich,PSG, AC Milan. izo zose, zifite ibigwi kandi bigaragarira bose ariko nazo burya zijya zitsindwa kandi mujyamubibona. Kimwe mu bituma umupira wamaguru utera imbere mu Gihugu icyari cyo cyose, n’uko haba hari Competition muri za Clubs, ariko iyo hari Club imwe ihora i dominant buri gihe, kiba ari ikibazo n’uko rimwe nari mwe abafana batabikozwa kandi nta wunezezwa no kubona Club ye itsinzwe cyangwa se isigaye kurugo ariko muyandi magambo uba ari umwanya wo kurushaho gutegura neza ikipe. nubwo nzasigara ku rugo n’ubwo bitari bisanzwe, mu by’ukuri jye naremeye ko Rayon muri iyi Season yakinnye neza kandi igikombe yaragikoreye pe. ikibazo tutemera naho ibyamasahani, amadongo ibyo n’ibyabafana kandi nabyo bigomba kubaho kuko nabyo bituma Championant irushaho kuryoha. Icyamfasha nibura no muri iyi Season itaha Rayon, Police, APR, Mukura n’indi imwe bigaruke muruhando rwo gushaka igikombe nk’uko byari bimeze mu mpera za Championat, ndabarahiye Ikipe y’Igihugu twaba dufite mu myaka 2, twakongera tu kadwinga. mutekereze ukuntu imitima y’abakinnyi, abafana, abayobozi ba Rayon na Police byari bimeze mu mpera za Championat ukuntu buri muntu mu cyo ashinzwe atari yemerewe gukora ikosa irya ari ryo ryose kugira ngo atabura igikombe ariko byaje kurangira Rayon igitwaye. Ariko icyo mbasaba n’ukurushaho gutekereza no gukinisha abakinnyi b’abanyarwanda, mwibuke ko murimo kwubakira amakipe y’ibihugu byahandi, uwaduhuza n’INTAMBA MU RUGAMBA ngo murebe. Clubs zitegura kugura abakinnyi, mugatekerezeho.
mzee uvuze ukuri, ariko ndagira ngo wibuke ko udashobora gukora competition zo hanze ukinisha abanyarwanda gusa. urugero fata apr ya 2004 yarimo abanyarwanda benshi ariko ifite abanyamahanga batanu b,abahanga bayifashaga cyane ariko reba iy,ejobundi ntiyarenze n,i Burundi.
Yes! Rayon Sport oye oyee uciye agahigo
vraiment 2 tout mon coeur je suis très content courage! natwe mu rwatubyaye turi kumwe twese tufatanye kuzamura Rayon Sport yacu iwacu!
@kalu urabaza amenyo y’inkoko ureba umunwa. Tuzakomeza dukunde Rayon ntacyo bazadutwara naho abanga imihigo yacu…
Abarayon twese duhagurukire hamwe dushyigikire equipe yacu nkuko abo muri belgique batangiye kandi mu buryo buhoraho maze equipe igire umutungo ukomeye uzayibeshaho iteka n’iteka biturutse kubakunzi bayo noneho kandi equipe nimara kwigira abo barayon baba irwotamasimbi bajye bitegura bayitumire ijye kubiyereka mu bihe bya pre-season igende ikine na makipe yaho maze ikomeze kubaka ubudahangarwa oooh RAYON tuzagushyigikira.
Muzehe Frank,
For some points yiu are right. Ariko aho warangirije uvuga ko twubakira amakipe y’ibindi bihugu ntabwo ariyo ntego ya Rayon.
Niba wemera ko Rayon yatwaye igikombe cy’uyu mwaka igikwiye, ntabwo byatewe gusa n’abanyamahanga bayikinamo. Byatawe ahanini na changes muri management y’ikipe na coaching. Kuba abakinnyi bari hamwe iriya ni local ihoraho, mu gihe amakipe asanzwe akora local ari uko yitegura imikino ikomeye. Biriya rero byasabye amafaranga atari asanzwe. aho ku banyamahanga nta tegeko rya FERWAFA Rayon Sport yishe kandi ntawiyima umwima ahari.
Mujye jkandi mutekerezako, ikipe igomba kugira vision yo kubaka umupira mu gihugu igamije kurenga imipaka. Ntabwo wazajya muri CECAFA udafite elements zigufasha guhangana n’ariyamakipe. Nawe twereke mu Rwanda abattaquants dufite bari ku rwego rw’abagande, abarundi n’abanyatanzaniya?
Niba rero dushaka kubaka amakipe akomeye mu karere ibyo byose bigomba kwitabwaho.
Icya mbere mugomba kumenya ni uko Club atari ikipe y’igihugu, ikipe y’igihu niyo igomba kugira abanyagihugu biratandukanye rero, nta kipe nimwe ikomeye ku isi ikinisha abanyagihugu gusa, reba izo za chelsea, Real, MU, MC,Bay M. Parie st G n’izindi, bakinisha abanyagihugu bangahe? Zikinisha ababishoboye ahasigaye bagashaka abanyamahanga bitewe n’ubushobozi bafite, ikindi kandi tutakwirengagiza ni uko iyo ufite abanyamahanga bakome n’abanyagihugu babazamukiraho kuko bagenda bashaka kugera ku rwego rwabo, wabonye abana bakinnye defense ijo bundi ngo barakora ibitangaza, kubera ko bari gukina mu makipe akomeye, bagerageje kugera mukirenge cy’abo bakinana, ubwo ndavuga ba Faustin, Nisarike, Rusheshangoga ndetse na Buba, aba bose ntawe ufite imyaka 20 uretse yenda Abouba, kandi ntibigeze basimburwa, bafunga biriya bihanganjye byo muri Mali bikina mu makipe y’i Burayi akomeye hafi ya bose, uyu ni umusaruro w’uko ubu bakinana n’abakinnyi bakomeye, nabo baka
tuyigurire messie riyonaire nigikundipeeeeeeeeeee
Rayon sport tukurinyuma pe amagambo toka ibikorwa oyeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee !!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
Yego imvugo ibe ingiro natwe muri FRANCE turatera ikirenge mu cyanyu