Digiqole ad

APR FC isezereye Rayon muri ¼ kuri za penaliti

Nyamirambo – Umukino wa 1/4 mu irushanwa CECAFA Kagame Cup ikipe ya APR FC ni yo itahanye intsinzi ikaba isezereye ikipe ya Rayon Sports kuri Penaliti 4 – 3, nyuma y’aho iminota 90 y’umukino yari yarangiye amakipe yombi anganyije ibitego 2-2, kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

rutahizamu wa APR FC Michel Ndahinduka agerageza guca muri ba myugariro ba Rayon Sports
rutahizamu wa APR FC Michel Ndahinduka agerageza guca muri ba myugariro ba Rayon Sports

Penaliti ya mbere amakipe yose yayihushije, nyuma kapiteni wa Rayon Sports, Ndayisenga Faud aza guhusha penaliti ya gatanu, mu gihe ku ruhande rwa APR FC, Mugiraneza Jean Baptiste uzwi ku izina rya Migi, ariwe utsinze Penaliti ya nyuma.

Ni umukino w’amakipe akebana cyane mu Rwanda, APR FC ni inshuro ya kabiri isezereye Rayon Sports muri 1/4 cy’imikino ya CECAFA Kagame cup kuri za Penaliti kuko nk’ibi byarabaye mu 2005 i Mwanza muri Tanzania.

APR FC isanze ikipe ya Police FC yo mu Rwanda muri 1/2 cy’irushanwa nyuma y’aho na yo yasezereye ikipe ya Atletico yo mu gihugu cy’Uburundi mu mukino wabanje wa 1/4 kuri uyu wa 19 Kanama mu mukino wabanjirije uyu.

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 20 Kanama 2014 kuri Stade ya Kigali  i Nyamirambo muri 1/4  AZAM FC yo muri Tanzania izahura na El Merreikh yo muri Sudan ku isaha ya 15:00, mu gihe umukino wa kabiri uzahuza KCCA yo muri Uganda na Atlabara ku isaha ya saa 17:00.

Ku munota wa 11 gusa ikipe ya APR FC yafunguye amazamu ku gitego cya Michel Ndahinduka ku mupira yatsinze neza uvuye muri corner.

Ku munota wa 40 Yossa Bertrand wa Rayon Sports yatsinze igitego cyiza cyane yisimbije agatera agaramye (garincha) umupira wari uvuye muri corner, biba kimwe kuri kimwe umukino uhindura isura.

Igice cya mbere kitararangira, Fuad Ndayisenga yarekuye ishoti ari hafi muri metero 30 z’izamu rya APR FC umuzamu Olivier Kwizera wa APR ntiyasobanukirwa amakipe yombi ajya kuruhuka ari 2 – 1 cyaAPR FC.

Mu gice cya kabiri ikipe ya APR FC yaje ishaka cyane kwishyura, yabigezeho ku munota wa 56 ku mupira mwiza waterewe hafi ya corner na Djamal Mwiseneza maze Rugwiro Hervé uri gusimbura Emery Bayisenge wavunitse, atsinda igitego kiza cyo kwishyura.

Amakipe yombi yakomeje gusatirana kugeza iminota 90 irangiye zinganyije 2 – 2 hitabazwa za Penaliti.

Ku ruhande rwa Rayon
Tubane James yayiteye umuzamu arayifata
Kambale Salita yayinjije neza
Abouba Sibomana yayiteye neza ijyamo
Mutombo Govin yayiteye neza nawe
Fuadi Ndayisenga yayiteye ayikubita igiti cy’izamu

Ku ruhande rwa APR FC
Nshutiyamagara Ismael yayitaye hanze
Yannick Mukunzi nawe arayitsinda
Charles Tibingana nawe ayinjiza neza
Eric Rutanga nawe yayiteye yinjira bigoranye
JB Mugiraneza yayiteye bwa nyuma arayinjiza APR irakomeza

Umukinnyi watorewe kuba ‘Homme du match’ ni Ndayisenga Fuad nubwo ariwe wahushije  Penaliti ya nyuma yatumye ikipe ya APR FC ikomeza. Ni inshuro ya gatatu Ndayisenga ahawe iki gihembo.

Mu mukino wabanjirije uyu Police FC nayo yakomeje kuri za Penaliti 11 ku 10 za Atletico y’i Burundi nyuma y’uko umukino wari urangiye amakipe yombi yaguye miswi ubusa ku busa.

Ikipe ya Rayon Sports yabanje mu kibuga guhangana na mukeba
Ikipe ya Rayon Sports yabanje mu kibuga guhangana na mukeba
Ikipe ya APR FC nayo yari yaje yiteguye guhangana na mukeba wo mu majyepfo
Ikipe ya APR FC nayo yari yaje yiteguye guhangana na mukeba wo mu majyepfo
Ibyishimo by'abafana ba Rayon byarangiye ku bitego bibiri byiza byatsinzwe kuri uyu mukino
Ibyishimo by’abafana ba Rayon byarangiye ku bitego bibiri byiza byatsinzwe kuri uyu mukino
Mugiraneza (Migi) yakuyemo agapira ngo yishimane n'abafana ba APR FC bari hakurya, aba Rayon bo bari gutaha
Mugiraneza (Migi) yakuyemo agapira ngo yishimane n’abafana ba APR FC bari hakurya, aba Rayon bo bari gutaha

Andi mafoto y’uyu mukino kanda hano

Photos/Plaisir MUZOGEYE/UM– USEKE

Jean Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Gasenyi we ngaho urugendo ruhire nahubutaha ariko ndabizi ubwo ari wowe uragenda uvuga ko wibwe bikomeye ntujya ubura impamvu iyo twa guteye ariko noneho birakabije kabisa apr nzahiha inka yo kuyishimira inkoreye ibintu biza pe.

  • Ndabona kugeza ubu njye igikombe kiri mu biganza bya AZAM kabisa!

  • BRAVO KURI  APR MWESE !!!!, naho twe aba RAYON navuga  nti  pole kuko nsanga tugifite akazi katazatworohera . ikibazo tuzahura nacyo ni icy’umutoza w’umuswa .kugeza kuri uyu munsi ntaramenya gupanga Equipe cyangwa agira amaranga mutima. buri gihe apanga equipe nabi hagati akicaza abakinnyi  tuziho ko ari aba technician mu kugeza imipira imbere  agakinisha abo yishyizemo . ingero : KANOMBE ubu yaribagiranye, na LEON asigaye akina ubona aje asimbura kandi n’izo remplacement  ze zikorwa zabanje kuturisha imitima zitinze cyane . njye ndisabira ubuyobozi kumusaba kugereranya ibiba bikenewe n’ibyo we yikorera. none se reka mbabaze : iriya mediane ye y’ejo  yabonaga ari nde wacomeka imipira kuri ba RUTAHIZAMU ??? ari gukinisha KAMBARE NABI , na bariya yazanye nta n’umwe urakora ikintu gifatika bzagende. merci

  • ABA RAYON MURAMBABAZA CYANE NUBWO NTABAFANA NAWE SE RIMWE NGO MUBA MWIBWE MUGASARA KU BIBUGA KANDI NTA NU MUPIRA MWEREKANYE UBUNDI NGO NI UMUTOZA KUGEZA NUBU NTI MURABONA AHO IKIBAZO KIRI KUKO MURA CYASINZIRIYE ABANDI BARAKINISHA ABANA BABA NYARWANDA NIBO BARIMO KUBATERA NAHO MWEBWE MUFITE ABANYAMAHANGA 8 BOSE UMUTUNGO WACU URAJYA MU MAHANGA SINZI NIBA MUTABONA KO MUHERUKA UMUPIRA CYA GIHE MWAKINISHAGA ABENE GIHUGU GASENYI WEEE UTEYE AGAHINDA ABAWE GUSA

  • Merci kuri wowe  NGOMA,  ibyo unsubije ndabyemeye, gusa ntitwabura  no kugaragaza icyo kibazo dufite cy’umutoza wacu.

  • Utsinzwe arabyimenyera,kandi uburiye umubyizi mu kwe ntako aba atagize

Comments are closed.

en_USEnglish