Digiqole ad

Bokota ati “Bokota ni Bokota tu. Ni kwakundi!”

 Bokota ati “Bokota ni Bokota tu. Ni kwakundi!”

Uyu rutahizamu waciye mu Rwanda akahasiga umugani mu gutsinda, ubu yaragarutse, ari muri AS Muhanga n’ubwo ataremererwa gukina kubera ibyangombwa. Ku mukino AS Muhanga yanganyijemo na Rayon yatangaje ko Bokota akiri wawundi ngo aragarutse kandi ntiyahindutse.

Nubwo ubu bigaragara ko ari umugabo mukuru we avuga ko Bokota akiri Bokota muzi
Nubwo ubu bigaragara ko ari umugabo mukuru we avuga ko Bokota akiri Bokota muzi. Photo/R.Ngabo/Umuseke

UmunyeCongo Bokota Labama Bovich wahawe izina rya Kamana ngo akinire Amavubi mu bihe byashize, avuga ko atarabona ibyangombwa ngo atangire gukina, ariko akavuga ko ikipe ya Kiyovu (aheruka gukinira mu Rwanda) ariyo igomba kumuha urwandiko (release letter) rumuhesha ibyangombwa muri FERWAFA.

Aganira n’itangazamakuru, Bokota Labama yavuze ko agarukanye ibitego, cyane ko yemeza ko ngo Bokota atajya ahinduka.

Bokota yagize ati “Muhanga yarampamagaye. Imbwira ko inshaka, kuva nava mu Rwanda sinongeye gukina, nagiye mu bindi. Ariko nababwira ko Bokota ahora ari Bokota, ni kwakundi, muzambona. Ibitego ndaza kubitsinda nk’uko bisanzwe.”

Abajijwe icyo yavuga ku mupira w’amaguru mu Rwanda, by’umwihariko AS Muhanga nk’ikipe ye nshya, yasubije ko iterambere rigaragarira bose.

Umupira wa hano warazamutse. Nishimiye kongera kureba Rayon sports n’abafana bayo. Ni ikipe nkunda (araseka). Ariko nanone mubonye ko AS Muhanga nayo atari ikipe mbi. Ibitego nibyo bikibura gusa, kandi nibyo njye nzazana.”– Bokota.

Bokota Labama ni rutahizamu ufite inararibonye, wakinnye muri AS Vita Club 2004-05, aza mu Rwanda mu mwaka w’imikino wa 2006-07, mu gice cya kabiri cya shampiyona, muri iyi mikino yo kwishyura gusa, Bokota yatsinzemo ibitego 14, ibintu bidasanzwe mu Rwanda.

Bokota yahise agirwa umunyaRwanda, niko kumwongereraho akazina ka Kamana atangira gukinira ikipe y’igihugu Amavubi, yakiniye imikino 20, atsindamo ibitego icyenda.

Ubu ngo ibitego agifite abizaniye AS Muhanga.

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Uwo munyamahanga ntawe dushaka mu karere lacuuu…reka azajye gusazira iwaboo

Comments are closed.

en_USEnglish