Bane ba Team Rwanda baje mu 10 ba mbere muri Tour du Cote d’Ivoire
Ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare (Team Rwanda) iri muri Côte d’Ivoire mu isiganwa rya Tour de Côte d’Ivoire 2015, kuri uyu wa mbere iri siganwa ryari kuri etape ya kabiri muri 6 ziyigize. Abasiganwa bahagurutse i Bouake bajya i Sakassou ku rugendo rungana na 112 km ku zuba rikaze ryo mu mihanda ya Cote d’ivoire. Abasore b’u Rwanda bane baje mu icumi ba mbere.
Abakinnyi bagize ikipe ihagarariye u Rwanda ni; Hadi Janvier (Benediction Club) ari nawe kapiteni, Joseph Biziyaremye (Cine Elmay), Patrick Byukusenge (Benediction Club), Camera Hakuzimana (Benediction Club), Joseph Aleluya (Amis Sportifs) na Jeremie Karegeya(Cine Almay).
Aba bari kumwe n’umutoza Félix Sempoma n’umukanishi witwa Issa.
Kuri etape ya kabiri y’iri rushanwa abasore b’u Rwanda Janvier Hadi uherutse kwegukana umudari wa zahabu mu mikino nyafrica i Brazzaville yaje ku mwanya wa kabiri asizwe n’umunya Maroc Mouhssine ho ibice bibiri gusa by’isegonda kuko basa n’abagereye rimwe ku murongo usoza.
Abandi basore nka Camera Hakuzimana yafashe umwanya wa gatatu, Joseph Areruya afata uwa gatanu na Patrick Byukusenge wafashe uwa gatandatu bose basizweho n’uwa mbere isegonda rimwe.
Uko 10 ba mbere bakurikiranye:
1.LAHSAÏNI Mouhssine (Morocco) 02h33’17”
- HADI Janvier (Rwanda) 02h33’32” 15”
- HAKUZIMANA Camera (Rwanda) 02h33’55” 38”
- SMET Guy (Ububirigi) 02h33’56” 39”
- ARERUYA Joseph (Rwanda) 02h34’17” 01’00”
- BYUK– USENGE Patrick (Rwanda) 02h34’28” 01’11”
- CISSE Isiaka (Cote d’ivoire) 02h34’29” 01’12”
- SAADOUNE Abdelati (Morocco) 02h34’30” 01’13”
- LONTSI YEMENE Yannick (Cameroon) 02h34’42”
- KERVRAN Kévin (France) 02h34’57” 01’40”
Abandi basore b’u Rwanda bafafashe imyanya ya KAREGEYA Jérémie (12), akoresha 02h35’05” 01’48”. BIZIYAREMYE Joseph aba uwa 14, akoresheje 02h35’23” 02’06”.
Umunsi wa mbere w’iyi Tour Biziyaremye Joseph yari yabaye uwa gatatu.
Kuri uyu wa kabiri iri siganwa rirakomeza riva ahitwa Bouaké bajya i Daoukro mu rugendo rungana na 164km.
Roben NGABO
UM– USEKE.RW
1 Comment
courage kubasore bacu, ndabona batahagaze nabi.
Comments are closed.