Mario Balotelli noneho yari arwanye na A. Kolarov

Nyuma y’iminsi mike cyane avuze ko agiye kwihatira kubana neza na bagenzi be muri Manchester City, kuwa kane mu myitozo ya nimugoroba, Mario Balotelli yashyamiranye bitoroshye na mugenzi we bakinana Aleksandar Kolarov. Nyuma yo guterana amagambo by’akanya gato, aba bakinnyi bateranye kuwa Kajwiga, ku bwamahirwe ntibateranye amakofi. Uyu muhungu Mario, w’imyaka 20 gusa, aherutse gutangaza […]Irambuye

Rayon Sports: Kuza kwa Bokota Labama kwigijweyo

Byari biteganyijwe ko Bokota Labama Bovich Kamana agera i Kigali kuri uyu wa kane, ntibyakunze kuko nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga  wa Rayon Sports, Olivier Gakwaya ngo bashatse ko abanza gukina umukino afite kuri uyu wa gatandatu i Kinshasa. Bityo uyu mukinnyi ngo akazahaguruka ku cyumweru agana mu Rwanda kurangizanya ibyo yumvikanye mu magambo n’ikipe ya Rayon […]Irambuye

Imodoka yinjiye munzu y’umuturage ku Kacyiru

Mu karere ka Gasabo, Umurenge wa Kacyiru, akagari ka Kamutwa, kuri uyu wa kane mu gitondo saa kumi n’ebyiri n’igice, habereye impanuka idasanzwe, ariko ku bw’amahirwe ntawe yahitanye. Imodoka itwara abarwayi ya Gisirikare ya plaque RDF 489, yataye umuhanda yinjira mu nzu y’umuturage muri icyo gitondo. Nyiri kugongerwa inzu, utashatse ko umwirondoro we utangazwa, ngo […]Irambuye

Inzego zibanze ntizoroherwa mu kwesa imihigo ! kuki ?

Bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze bo muri aka karere ka Huye, baravuga ko n’ubwo bari guhiga imihigo mishya, batoroherezwa kuyesa kubera ubushobozi buke bugaragara muri izi nzego, aha bagatanga urugero nk’aho usanga urwego rw’umudugudu rusabwa gukora ibintu byinshi nk’ amaraporo, no gukemura ibibazo by’abaturage nyamara nta bushobozi bubafasha gukora iyi mirimo bahawe. “Niba Umuyobozi w’Umudugudu […]Irambuye

Igiciro k’ingendo kuri Moto kirazamukaho 50Frws

Igiciro cy’urugendo kuri Moto mu mujyi wa Kigali kigiye kwiyongeraho amafaranga 50, kubera utunozasuku (Smart Head Covers) tuzaza mumpera z’iki cyumweru. Utunozasuku ku bagenzi batega za moto biteganyijwe ko tugera mu Rwanda mu mpera z’iki cyumweru, cyangwa mu ntangiriro z’igitaha. Utu tunozasuku tuje gikemura ikibazo cy’abagenzi bakunze kwinubira umwanda wa za casque z’abamotari. Hateganyijwe ko […]Irambuye

Kaporali Donatien Sikubwabo yiyahuye mu mugezi wa Nyabarongo

Kaporali Donatien Sikubwabo, wari umusirikali mu ngabo z´u Rwanda ku wa mbere taliki 01 Kanama ahagana saa yine na 15 z´igitondo yiyahuye mu mugezi wa Nyabarongo ku iteme rihuza Akarere ka Kicukiro n´Akarere ka Bugesera ahita apfa nkuko tubikesha www.umuryango.com Ari umugore we Ugirimbabazi Patricie, umuhungu we mukuru Mugisha w´imyaka 15, ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w´Akagali […]Irambuye

Abakomeye bapfa iki no gukunda abagore batari ababo? dore Ingero

“Nta bwenge buba munsi y’umukandara” Kuvuga ko nta bwenge buba munsi y’umukandara ni amagambo yavuzwe n’umunyamerika Matthew  Hale. Akaba yarashakaga kuvuga ko aba tubona bakomeye ndetse tunemera uburyo ari ibihangange abenshi iyo bageze ku bagore batari ababo usanga ariho barangirije rimwe na rimwe icyubahiro bari barihaye ndetse natwe twabahaga.   Aya magambo yakomeje kugenda afatwa […]Irambuye

Pele azongera atere ruhago contre Lionel Messi

Ku myaka 70 y’amavuko, Edison Arantes do Nascimento “Pele” igihangange muri ruhago ku isi, yaba agiye kongera kugaragara mu kibuga ahanganye na FC Barcelona, akinira ikipe ye Santos yo muri Brazil. Ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa by’ikipe ya Santos FC, Armeio Neto yanze guhakana aya makuru, ati: “ Santos irabyifuza, kubona Pele ahanganye na Lionel Messi mu […]Irambuye

Byifashe bite mu makipe mato? Amagaju, Etincelles, Marines, Lajeunesse…

Muri iyi minsi amakipe ari kwitegura shampionat izatangira muri Nzeri, akomeje gushakisha cyane cyane abakinnyi, ndetse asezerera abandi adakeneye. Aya ni amwe mu makuru yo mu makipe mato mato, nubwo hejuru (Rayon, APR,Kiyovu…) biba bicika, hasi nabo ntibaba bicaye ubusa. Umutoza BECKEN wa Etincelles yashimye abakinnyi 8 bazongera amaraso mashya mu ikipe. Abdul Becken yakuye […]Irambuye

Uyu mugabo arashakisha uwamubera umugore muri ubwo buryo

Jin Ying Ki, wimyaka 28 amaze igihe azenguruka Ubushinwa ashakisha umugore, yinjiye muri Hong Kong, nubwo atarabona uwo yarongora ariko ngo ntaracika intege. Nta muranga akeneye ashwi da! Arafata indangururamajwe akagenda yivuga imyato, cyane cyane iyo ageze ahari igikundi cy’abagore aho arivuga akivovota kakahava. Ubundi buryo ari gukoresha ni ugutanga ikarita iriho numero ye ngo […]Irambuye

en_USEnglish