Digiqole ad

Imodoka yinjiye munzu y’umuturage ku Kacyiru

Mu karere ka Gasabo, Umurenge wa Kacyiru, akagari ka Kamutwa, kuri uyu wa kane mu gitondo saa kumi n’ebyiri n’igice, habereye impanuka idasanzwe, ariko ku bw’amahirwe ntawe yahitanye.

Ku Bw'amahirwe ntawe yasanze aho yagonze

Imodoka itwara abarwayi ya Gisirikare ya plaque RDF 489, yataye umuhanda yinjira mu nzu y’umuturage muri icyo gitondo.

Nyiri kugongerwa inzu, utashatse ko umwirondoro we utangazwa, ngo yari yiryamiye, agiye kumva yumva imodoka iparitse mu nzu ye.

Umugabo ubana n’umukozi muri iyi nzu niwe wakomeretse bidakomeye, umushoferi w’iyi modoka itabara nawe ntacyo yabaye.

Police yahise ihagera, ndetse na Military Police, ariko kugeza ubu ntiharatangazwa icyateye iyi mpanuka, nubwo bigaragara ko bwaba ari uburangare bw’uwari atwaye iyi modoka.

Photos Danny M

Danny Manishmwe
Umuseke.com

10 Comments

  • ni danger ariko se yirukanswaga niki???

  • ibi nuburangare mu mumuhanda bwa chauffer pe!icyakora nibusanzwe imodoka za gisirikare zigenda nabi mu mihanda ndetse n’iza police nuko mugihe bashinzwe kubungabunga umutekano

  • Kereste niba ari ubushakashatsi yakoraga ngo arebe ko ambulance iramutse yihuse cyane yavamo indege! Icyakora buriya yarungurutseyo(i kuzimu)! Police numunyuzeho akanyafu ubundi ntazongera

  • muri uyu muhanda imodoka ziruruka cyane wasanga iyi nayo ariko byagenze

  • Yoooooooooooooooo
    imodika itwara abarwayi nayo yarwaye mbese
    RDF, na nyirinzi ni mwihangane
    Gusa na Kabeza indimodoka yabasirikare yigeze kugonga inzu
    yinziramo

  • mujye muduha amafoto ameze neza kdi muri angle zose kugirango tubashe kureba neza scene no gutanga commentaire ziri relative
    aliko uko mbona kuri aya mafoto, driver yarangaye, cg se yari asinziriye, cg se yabuze frein ayihagika hariya.

  • pori sana

  • ooooooooooo, pole nizere ko Umujyi wa kigali ujya kumworohereza agasana inzu abone aho ashyira abana

  • Ubwo ntawe yahitanye ni amahoro

  • iyo mudoka nyirayo ahora yasinze kdi yitwa ko atwara ambulance na weekend ishize byari uko.

Comments are closed.

en_USEnglish