APR FC yaba yazanye umutoza uvuye muri Tunisia
Nizar Khanfir yemereye Radio MosaiqueFM y’iwabo ko yemeye kuza mu ikipe ya APR FC ku masezerano y’amezi atandatu azongerwa bahereye ku musaruro azantanga. Ikipe ya APR yo kugeza ubu ntiremeza iby’aya makuru.
Nizar Khanfir aherutse kwirukanwa mu ikipe ya Stade Gabésien amaze gutsindwa bibiri ku busa n’ikipe ya Club Sportif Sfaxien.
Uyu mutoza wo muri Tunisia ashobora kuza gusimbura Emmanuel Rubona wahawe APR FC mu gihe cy’amezi atanu ashize asimbuye Dusan Dule. APR FC ubu ihagaze ku mwanya wa kane wa shampionat nubwo ifite imikino itatu y’ibirarane itarakina.
Adolphe Kalisa bita Camarade umunyamabanga wa APR FC yabwiye Umuseke ko ayo makuru ngo yayabonye nk’uko n’umunyamakuru yayabonye.
Nizar yabwiye iriya Radio y’iwabo ko yemeye kuza muri APR FC kuko ari ikipe iri gukina amarushanwa y’amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Africa.
APR FC muri iyi mikino nyafrica izakina na Yanga Africans yo muri Tanzania.
Roben NGABO
UM– USEKE.RW
3 Comments
Naze Young Africans imukubite bahite bamutegera indege asubire iwabo!
Iritavuga umwe
Ikibzo ndikubona ntiturizera ko Abanyarwanda bashoboye cg abanyafurika bazanye uwo birukanye ko yatsizwe bagiye kumusimbuza uwatsinze,nukuvugana ko twe tudashoboye ndabona ikibzo cyicyirihose kubona ko abanyamahanga aribo bashoboye…..uzamura inzu batabonye umuzungu ntiyazamuka,uruganda rukomeye umuzungu atabonetse ntibyakorwa none no muri football nta Muzungu nti twatsinda kandi Rubona ntibamuha cash nkizo uriya Muzungu agiye guhebwa niba iyo nkuru arukuri byaba bibabaje cyane
Comments are closed.