Digiqole ad

APR 3 – 1 Kiyovu. Imituku 3 ku mukino w’igikombe cy’Amahoro

Mu mukino ubanza wa ½ cy’igikombe cy’amahoro  wabereye kuri stade ya Kigali  i Nyamirambo kuri uyu wa 11 Kamena,  ikipe ya APR FC yatsinze ikipe ya Kiyovu Sport umukino ibitego 3-1. Kuri uyu mukino hatanzwe amakarira atatu arukura.

Umusifuzi yereka ikarita itukura Mukamba wa Kiyovu
Umusifuzi yereka ikarita itukura Mukamba (wunamye) wa Kiyovu

Watangiranye ishyaka ku makipe yombi buri ruhande rushaka gutsinda kare, APR FC niyo yabanje gufungura amazamu ku munota wa gatanu w’igice cya mabere ku mupira wahinduwe neza ku ruhande rw’iburyo  na Tibingana Charles maze Ndahinduka Micheal  bita Bugesera atsinda neza n’umutwe. Igice cya mbere kirangira gutyo.

Igice cya kabiri kigitangira APR FC yakomeje kotsa igitutu Kiyovu Sport, ku mupira mwiza  wari uhinduwe neza ku ruhande rw’ibumoso usanga umukinnyi Sibomana Patrick bita Papy ahagaze neza atsinda igiteko kiza ku ishoti yateye abanje gufungisha umupira igituza.

Papy yari yinjiye mu gice cya kabiri asimbuye J.Claude Iranzi wari wagize imvune.

Kiyovu ntiyigeze icika intege yakomeje gusatira nayo maze rutahizamu wayo Laudit Mavugo aza kuzamukana  neza umupira myugariro wa APR Nshutinamagara Ismael aramugusha umusifuzi ahita atanga ‘Coup franc’ yatewe neza na Niyonshuti Gad atsinda igitego cyiza.

Bidatinze ariko ikipe ya APR FC yahise ibona igitego cya gatatu, ku mupira wari uvuye muri Corner  usanga Mugiraneza Jean Baptiste ahagaze neza atsinda n’umutwe.

Umusifuzi Louis Hakizimana wayoboye uyu mukino yatanze amakarita menshi kubera abakinnyi basaga n’abashyushye mu mitwe ku mpande zombi.

Muri Kiyovu myugariro Mukamba niwe wabanje kubona ikarita itukura nyuma yo guserebeka nabi umukinnyi wa APR FC ahita ahabwa ikarita ya kabiri y’umuhundo.

Nyuma gato Hussein ukina hagati muri Kiyovusport nawe yaje kwihesha ikarita itukura nyuma yo kureka umupira abishaka agakandagira ku buryo bugaragara umukinnyi Sibomana Patrick wa APRFC.

Ku ruhande rwa APR FC myugariro wayo Emery Bayisenge yaje guhabwa ikarita itukura nyuma yo kugusha nabi rutahizamu wa Kiyovu Ali Musa Sauva, haniyongeraho Nshutinamagara wabonye ikarita y’umuhondo ya kabiri muri iri rushanwa bivuze ko atazakina nawe umukino wo kwishyura.

Umutoza w’agatenyo mu ikipe ya Kiyovu Sport Ashraf Kadubiri yavuze ko habayeho amakosa y’umukinnyi ku mukinnyi (individualité) abona aricyo Kiyovu yizize ahanini ngo urebye amakarita abakinnyi be bihesheje.

Kadubiri ati “Ariko nizeye ko tuzitegura neza umukino wo kwishyura tukabasha gusezerera ikipe ya APR FC”

Ku ruhande rw’umutoza Vincent Mashami yavuze ko akinnye umukino ukomeye kandi agiye kurushaho kwitegura neza uwo kwishyura.

Undi mukino wa 1/2  mu gikombe cy’amahoro wari wahuje ikipe ya Police FC na SEC Academy yo mu cyiciro cya kabiri, Police FC ibifashijwe na Sina Jerome,watsinze ibitego bitatu na Amani watsinze kimwe birangira Police itsinze SEC Accademy 4-1.

Ikipe ya Kiyovu yabanje mu kibuga
Ikipe ya Kiyovu yabanje mu kibuga
APR FC yabanje mu kibuga
APR FC yabanje mu kibuga
Emery Bayisenge bamwereka ikarita ya kabiri y'umuhondo yavuyemo umutuku
Emery Bayisenge bamwereka ikarita ya kabiri y’umuhondo yavuyemo umutuku
Kodo wa APR FC bamwereka ikarita
Kodo wa APR FC bamwereka ikarita
Sibomana Papy wagoye cyane Kiyovu mu gice cya kabiri
Sibomana Papy wagoye cyane Kiyovu mu gice cya kabiri
Bamwe mu banyacyubahiro baje kuri uyu mukino
Bamwe mu banyacyubahiro baje kuri uyu mukino
Mugiraneza bita Migy na bagenzi be bishimira igitego cya gatatu
Mugiraneza bita Migy na bagenzi be bishimira igitego cya gatatu
Abasore ba Kiyovu bishimira igitego cya Musa Sauva
Abasore ba Kiyovu bishimira igitego cya Niyonshuti Gad bita Evra
Ashraf Kadubiri uri gutoza Kiyovu ubu ngo agiye kwitegura umukino wo kwishyura APR
Ashraf Kadubiri uri gutoza Kiyovu ubu ngo agiye kwitegura umukino wo kwishyura APR

Jean Paul NKURUNZIZA
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • uyu arbitre bamuhe igikombe ndumva nawe uyu mwaka aciye agahigo tu?

  • iki gikombe apr niharire polisi undi bizasohokane Gikundiro twisigarire ku rugo kuko twarinjiwe

  • APR nituvunikire ahubwo itware n’iki gikombe ubundi Gikundiro isohoke na yo

Comments are closed.

en_USEnglish