Digiqole ad

Ange yaba areshya ate? Asumba Tony parker na Dwyane Wade

Buri wese wabonye ifoto ya Perezida Kagame ubwo yakirwaga na Perezida Barack Obama kuwa kabiri w’iki cyumweru, icyamutangazaga ni uburebure bwa Ange Kagame, umukobwa wa Perezida Kagame. Ni muremure bitangaje.

Uburebure bwe bwatangaje abantu benshi. Iyi foto yahererekanyijwe inshuro ibihumbi kuva kuwa kabiri
Iyi foto yahererekanyijwe inshuro ibihumbi kuva kuwa kabiri. Uburebure bwe bwatangaje abantu benshi.

Perezida Obama areshya na metero imwe na centimetero 85 (1.85m), ahagararanye na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ubona ko ari abagabo bareshya mu burebure.

Michelle Obama we ubusanzwe afite uburebure bwa 1.80m, nubwo kuri iyi photo agaragara nk’uwigiye hejuru kubera inkweto ndende (high heels).

Ange w’imyaka 21 ntabwo ajya agaragara kenshi yambaye bene izo nkweto ndende.

Ikigereranyo cyerekana ko ari hagati ya 1.92m – 1.95m z’uburebure.

Uyu mukobwa asumba abakinnyi ba Basketball babigize umwuga bazwi cyane nka Tony Parker (1.88m) na Rajon Rondo (1.85m),mu bajya kureshya nawe harimo nka Derrick Rose (1.91m) na  Dwyane Wade (1.93m).

Iyi foto yagarutsweho cyane ku mbuga nkusanyambaga, yatumye Ange Kagame agira abantu bamukurikira bashya kuri Twitter bagera ku 2 000.

Inshuti ze zivuga ko Ange akunda siporo kandi ari umuhanga mu ishuri.

Iyi foto yo mu mwaka ushize, igaragaza ko kuri iriya ya vuba aha iyo aza kuba yambaye inkweto ndende yari kubasumba bikabije
Iyi foto yo mu mwaka ushize, igaragaza ko kuri iriya ya vuba aha iyo aza kuba yambaye inkweto ndende yari kubasumba bikabije.
Uburebure bwa Ange Kagame no mu mafoto buba bugaragara.
Uburebure bwe ku mafoto buba bugaragara/photo Twitter

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Abazi kureba neza mwandebera kuri iyi Link inkweto yari yambaye https://www.youtube.com/watch?v=aZo7D3IbYOM (Juste bakizamuka stairs), wenda wasanga arinjye utareba neza. Murakoze

    • Inkweto yari yambaye ziragaragara neza. Ni ndende bihagije. Thanks Charles

    • ureba kure kbsa

      • Iki ntagitangaza kirimo my friend.uzige gukora inkuru ziri interested kandi zigisha.don’t spend yr time with fake stories

  • Imfura simpfunya uyu mwana n’uwimfura

  • Erega imfura niko zaremwe mwabantumwe ntimukabitindeho, turubwoko bwatoranyijwe n’IMANA mwabyanga cyangwa mukabyemera, muravuga mutarabona musaza we, mumubonye noneho mwayagamba koko

    • Kuba muremure se nogutoranywa nimana bihuriye he?

      • Ntabwo Imana itoranya irarema, baba abagufi cg abarebare, Imana ikunda diversite. Kuko iramutse itoranyije yarema abarebare gusa, cg se abagufi gusa. Iyo yafashe icyemezo cyo kurema ni uko iba iha agaciro buri wese

    • longman.ibyo uvuze wose nta bwenge burimwo.natwe twese turi imfura ariko uburebure ntaho bihuriye n ubupfura wa muntu we.uzasobanuze neza bakubwire ubu pfura icyo aricyo. biriya bya Ange ni systeme de parente ntaho bihuriye nubupfura rwose. u’re smehow wrong kabisa urumva longman weeeeeeee

    • longman.ibyo uvuze wose nta bwenge burimwo.natwe twese turi imfura ariko uburebure ntaho bihuriye n ubupfura wa muntu we.uzasobanuze neza bakubwire ubu pfura icyo aricyo. biriya bya Ange ni systeme de parente ntaho bihuriye nubupfura rwose. ure smehow wrong kabisa urumva longman weeeeeeee. ibyo bintu rwose wrongman ugerageze ubyikuremwo kabisa ntahantu wabirisha muri iki gihe tugezemwo wange.kanguka uve mu bujiji.

  • UMVA NAWE UYU MUNYA MAKURU NGO ANGE ARESHYA ATE TURARESHYA NEZA NEZA

  • Birantangaza kabisa iyo nsomye ibitekerezo bimwe nabimwe. Icyokora bimfasha kumenya icyo abanyarwanda bapfa.   dukwiye amasomo afatika. Sha njye mba iyo giterwa inkingi ariko ndabasabira! 

  • Umuseke.com rwose murasetsa Ange avuka kubabyeyi barebare ntakuntu rero ataba muremure gusa muzamutubwirire ko dushima imyambarire ye ihesha ababyeyi icyubahiro pe Imana ikomeze imwiteho imugirire neza

  • iyi ntankuru irimo  nta nigitangaza kirimo kuba ari muremure cyakora wenda iyo uza kutubwira ibikorwa amaze gukora bidasanzwe ku myaka mike afite ugereranyije n’abandi wenda abantu bari kuba intrested naho ubundi kuvuga ko ari umuhanga niba warize urabizi ko hariho abahanga benshi mu gihugu

  • Izi comments n’ubwo ari nkeya ariko zerekana urwego tugezeho mumitekerereze yacu. Zerekana ko hari abimutse bakajyana n’ibihe, abandi barasibiye baracyari inyuma, niko bimera no mw’ishuri haba aba mbere n’aba nyuma.Ikintu cyose kigira impamvu igitera kandi y’ukuri, imitandukanire y’abantu ni ngombwa, kuko ntabwo bavuka cyangwa ngo bakurire muri condition zimwe, ndetse n’abo dukomokaho ubwabo ari nabo mvano nyakuri yo kubaho kwa muntu baratandukanye kubera life condition. Hari abagwingira (kudindira mumikurire) kubera imirire ikennye kandi ababyeyi babo ntakibazo bafite cyakabujije abana gukura neza.Ikindi wavuka ku babyeyi barebare ndetse b’abahanga bazi agaciro k’uburere bw’umwana, bazi ko igiti kigororwa kikiri gito, ukabuzwa n’iki kuba ikinyuranyo kubantu bandi? Kuba rero Ange azi kubana n’abandi neza, akaba umuhanga ibyo bifite imvano yabyo rwose. Nk’ubu mu Rwanda abana bari kuvuka iki gihe, bafite imikurire itangaje ndetse n’ubwiza budasanzwe, imibereho yabanyarwanda yarahindutse ku muvuduko udasanzwe, imyaka yo kubaho (life expectancy) yariyongeye, ubuvuzi bwaroroshye, ikoranabuhanga ryagabanyije imvune nyinshi, umuntu yavuga byinshi ariko reka duharire n’abandi

Comments are closed.

en_USEnglish