Digiqole ad

Amagare: Team Rwanda igiye gusiganwa mu Bwongereza

 Amagare: Team Rwanda igiye gusiganwa mu Bwongereza

Umusore wa Team Rwanda Jean Bosco Nsengimana ari mubazahagararira u Rwanda.

Abasore bane b’ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare bagiye kumara ukwezi i Burayi, mu masiganwa azenguruka ibihugu bigize ubwami bw’Abongereza.

Umusore wa Team Rwanda Jean Bosco Nsengimana ari mubazahagararira u Rwanda.
Umusore wa Team Rwanda Jean Bosco Nsengimana ari mubazahagararira u Rwanda.

Guhera kuri iki cyumweru tariki 10 Nyakanga kugeza tariki 3 Kanama 2016, abasore bane ba ‘Team Rwanda’ bazakina amasiganwa 10 azenguruka ubwami bw’Abongereza.

Abazahagararira u Rwanda muri aya masiganwa ni Jean Bosco Nsengimana wegukanye Tour du Rwanda iheruka, Joseph Areruya, Jean Claude Uwizeye na Samuel Mugisha.

Sterling Magnell, uzatoza ‘Team Rwanda’ mu Bwongereza yabwiye Umuseke ko aba basore bavuye muri Vuelta a Colombia bazajya mu Bwongereza mu rwego rwo kubamenyereza amarushanwa yo ku rwego rwo hejuru, bishobora kubafasha kubona amakipe bakinamo nk’ababigize umwuga.

Yagize ati “Twatoranyije ikipe y’abasore bataregeje imyaka 23. Ni byiza kuri bo cyane kujya mu marushanwa menshi ari ku rwego rusumbye urw’ayo basanzwe bitabira muri Afurika, bituma bamenyera guhangana n’abeza cyane.”

Yongeraho ati “Kandi bibagaragaza ku rwego mpuzamahanga, ku buryo bashobora no kubona amakipe yabatwara, umukino bakawugira umwuga.”

Amarushanwa Team Rwanda izakina

Tariki 10 Nyakanga: The Ryedale Grand Prix (Ampleforth, Yorkshire rizabera mu Bwongereza)

Tariki 13 Nyakanga: The Chepstow Grand Prix (Abergavenny Festival of Cycling, rizabera muri Pays de Galles/Wales)

Tariki 15 Nyakanga: Wales Open Criterium (Abergavenny Festival of Cycling, rizabera muri Pays de Galles)

Tariki 17 Nyakanga: The Grand Prix of Wales (Abergavenny Festival of Cycling, rizabera muri Pays de Galles)

Tariki 20 Nyakanga: The Sheffield Hallam University Grand Prix (rizabera i Sheffield mu Bwongereza)

Tariki 24 Nyakanga: London Dynamo Summer Race (rizabera i London mu Bwongereza)

Tariki 26 Nyakanga: Dulwich Paragon CC Criterium Series (Crystal Palace, i London mu Bwongereza)

Tariki 29 Nyakanga: Lee Valley Summer Circuit League (Lee Valley VeloPark, muri Stratford)

Tariki 2 Kanama: Dulwich Paragon CC Criterium Series (Crystal Palace, London)

Tariki 3 Kanama: Lee Valley Summer Circuit League (Lee Valley VeloPark, Stratford)

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish