Digiqole ad

Amagare: Bosco Nsengimana yegukanye isiganwa rya Rwamagana-Huye

 Amagare: Bosco Nsengimana yegukanye isiganwa rya Rwamagana-Huye

Bosco Nsengimana wegukanye isiganwa Rwamagana-Huye.

Mu isiganwa rya ‘Rwanda Cycling Cup’ ryitabirwa n’abakinnyi b’imbere mu gihugu, Bosco Nsengimana yegukanye isiganwa rya kabiri ryabaga mu mpera z’iki cyumweru. Kuri iki cyumweru tariki 18 Ukwakira, abasiganwa bahagurutse i Rwamagana bagera i Huye Bosco Nsengimana ari we ubayoboye akoresheje amasaha 5 iminota 9 n’amasegonda 41.

Bosco Nsengimana wegukanye isiganwa Rwamagana-Huye.
Bosco Nsengimana wegukanye isiganwa Rwamagana-Huye.

Ku ntera ya km 166, abasiganwa bahagurutse i Rwamagana mu Ntara y’Uburasirazuba banyura mu Mujyi wa Kigali, bakomeza berekeza i Huye mu Ntara y’Amajyepfo.

Isiganwa ryageze i Huye, Bosco Nsengimana ari we uyoboye, akurikiwe na Patrick Byukusenge, Abraham Ruhumuriza, Emile Bintunimana na Valens Ndayisenga.

Abakinnyi batanu ba mbere

  1. Nsengimana Jean Bosco – Benediction Club 5h09’41”
  2. Byukusenge Patrick – Benediction Club 5h12’30”
  3. Ruhumuriza Abraham – CCA 5h12’30”
  4. Bintunimana Emile – Benediction Club 5h12’48”
  5. Ndayisenga Valens – Les Amis Sportifs 5h12’48”

Mu isiganwa ryo ku wa gatandatu ryahagurutse i Nyagatare ryerekeza i Rwamagana, Emile Bintunimana yabaye uwa mbere, akurikirwa na Valens Ndayisenga, Bosco Nsengimana, Abraham Ruhumuriza na Byukusenge Patrick.

Irushanwa rya Rwanda Cycling ryateguwe mu rwego rwo gutegura isiganwa mpuzamahanga Tour du Rwanda rizaba mu tariki 15-22 Gushyingo uyu mwaka.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish