Amafaranga ntakwiye kuza mbere y’umurimo – Mgr Mbonyintege
Kabgayi – Mu gikorwa ngarukamwaka cyo kwizihiza umunsi w’umurimo cy’abakozi ba Diyosezi ya Kabgayi Musenyeri MBONYINTEGE Smaragde akaba n’umushumba w’iyi Diyosezi, avuga ko inyungu z’amafaranga zidakwiye kuza imbere y’umurimo ahubwo ko umurimo ari wo ugomba kuza imbere y’amafaranga.
Mu ijambo rye Musenyeri MBONYINTEGE Smaragde, yagarutse kuri bamwe mu bakozi bakunda kwibwira ko guta akazi k’igihe kirekire ngo ni uko kaguhembaga make, ukirukira agahemba menshi ariko gafite amasezerano y’igihe kigufi ndetse gashobora no guhagarara biri mu bishobora gutuma abantu benshi batagera ku iterambere rirambye.
Ibi Musenyeri MBONYINTEGE yabivuze ashingiye ku kibazo cy’abakozi bo mu bitaro by’i Kabgayi batamara igihe bitwaje umushahara ngo muke bahembwa ku kwezi ugasanga bahitamo kujya gushakishiriza ahandi bahemba ayisumbuye.
Musenyeri asanga ibikwiye ari gutuza ugakunda umurimo mbere y’amafaranga kuko uburyo abantu bashaka amafaranga hazamo n’irari rituma yifuza kuyagwiza akoresheje inzira nyinshi zirimo no kuba yayiba bikamukururira akaga rimwe na rimwe.
Yagize ati: “Kuri ubu abantu bahangayikishijwe no kwigwizaho amafaranga, badatekereza agaciro k’umurimo?”
Musenyeri kandi yongeyeho ko abantu benshi bahura n’ingorane ari ababa bafashe inguzanyo mu mabanki zigendeye ku mibare mike yo kuba bashora ayo mafaranga mu bwubatsi bw’igihe kirekire aho kuba bayashora mu bucuruzi bwunguka.
Cyakora yatanze inama ku bakozi batandukanye bakwiriye kuzirikana nubwo ngo zitagendanye n’amategeko asanzwe y’umurimo mu Rwanda, ariko abakozi bashobora gukuramo isomo rikomeye.
Inama ya mbere ngo abakozi bari bakwiye kuba bitaho ni ukubaha umurimo kuko kutagira icyo ukora bigira ingaruka ku mibereho y’umuntu.
Icya kabiri ngo ni ukumenya kubaka urugo kuko ngo bituma umukozi abasha kubaha umurimo igihe ageze mu kazi agakora neza iyo nta bibazo yahuye na byo.
Icya gatatu ngo ni ukugira aho utuye ariko utahagezeho mu buryo bw’inguzanyo iguhangayikisha, naho ngo icya nyuma ni ukugira imyemerere ihamye mu idini kubera ko imyemerere ifasha kugira umurongo ngenderwaho.
Musenyeri kandi avuga ko igishoro ataricyo cy’ingenzi gishobora kugeza umuntu ku rwego rw’imikorere yifuza ko ahubwo bisaba gukunda umurimo agiye gukora atekereza uburyo azawunoza.
Muri iki gikorwa hahembwe abakozi batandukanye bafite uburambe ku kazi n’abiri muri bo bakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu gihe cy’umwaka bahembwe icyemezo cy’imikorere myiza giherekejwe n’ibihumbi ijana by’amafaranga y’u Rwwanda buri wese (Frw 100 000).
MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Kabgayi
3 Comments
Nkorana n’abihayimana ariko benshi batekereza nka Smaragde. Bo iyo babona barara muri couvant badahangayikishwa no guhaha,icumbi, minerval z’abana, gufasha imiryango; ingendo ari ukubwira Chauffeur ngo atsa imodoka tujye aha, bumva ko n’abakiristu(abalayiki) twagakoreye umugisha nka kera aho wasangaga umuntu ubakorera ahasazira ntacyo agezeho, abana be bahembwa kwiga ku iseminari cg mu babikira. None se nawe iyo ubona uhemba umuntu amafaranga 25,000 guhera muri 2000 kugeza uyu munsi urumva yayamaza iki? None se iyo utanze itangazo ngo urashaka comptable wize kaminuza ukamuhemba Rwf 80,000 urumva abonye ahandi atagucika? Ng’iyo impanvu imishinga myinshi y’abihayimana isigaye ariyo idindira, ihomba umunsi ku munsi. None se nk’ubu ndi umwalimu mu bigo byanyu, icyayi turacyigurira, sortie ma soeur atanga kimwe n’ayacu, agahimbazamusyi ababyeyi baduha agakataho 1/4, mu gihe mu bindi bigo ibi bitahaba, Buri munsi akatubwira ngo mwitange, urumva ibyo aba avuga byashoboka, mu gihe tubona ibyo adukorera? abarimu iyo babonye ahandi baramucika, n’iyo bamucitse arabarakarira ngo bataye abana. Muhindure imyumvire, kuri ubu umurimo uwo ari wo wose ni icyo umuntu uwukuramo.
Wibarenganya niwo muhamagaro wabo, none se ntibitwa abashumba baragiye intama ? Niba se abashumba bemera kuragira, n’ibiragirwa bikemera ko bigomba kuragirwa…urundi rusaku ni urw’iki ? Njye ndashima Imana ko narokotse iki kintu kitwa amadini, nibura kuri iyi ngingo nakwemeza ko nasubiranye ubwigenge bwanjye.
Iyi nkuru byaba byiza muyishubijeho, ntimuyihishe
Comments are closed.