Digiqole ad

Airtel Rwanda yatangije igikorwa kigamije Kwimika ubumuntu yise “Airtel Touching Lives Initiative”

 Airtel Rwanda yatangije igikorwa kigamije Kwimika ubumuntu yise “Airtel Touching Lives Initiative”

Umuyobozi mukuru wa Airtel-Rwanda Micheal Adjei (hagati) n’abandi bayobozi mu gutangiza iyi gahunda.

Airtel-Rwanda yatangije igikorwa yise “Airtel Touching Lives Initiative” kigamije Kwimika ubumuntu, kikazashakisha mu gihugu hose abantu babayeho nabi, mu buzima bugoye kugira ngo bafashwe gutera imbere.

Umuyobozi mukuru wa Airtel-Rwanda Micheal Adjei (hagati) n'abandi bayobozi mu gutangiza iyi gahunda.
Umuyobozi mukuru wa Airtel-Rwanda Micheal Adjei (hagati) n’abandi bayobozi mu gutangiza iyi gahunda.

Muri iki gikorwa “Airtel Touching Lives Initiative”, umuntu ku giti cye, umuryango cyangwa itsinda ry’abantu bemejwe n’abaturanyi cyangwa abantu runaka bazatezwa imbere.

Iki gikorwa kizamara amezi ane, ariko ukwezi kumwe kubanza kukaba kwarahariwe kwiyandikisha (Nomination). Nyuma yo kwiyandikisha, Airtel-Rwanda izatoranyamo abantu 26 bazaba bariyandikishije cyangwa barandikishijwe, mu mezi 3 azakurikiraho igende iberekana igaragaza n’ubufasha yabahaye.

Umuyobozi mukuru wa Airtel-Rwanda, Micheal Adjei yasabye ubufatanye n’abaturage bagaragaza abantu bumva bakwiye gushyigikirwa no guterwa inkunga.

Yagiz ati “Turashaka kugera ku baturage hagati mu muryango nyarwanda bagowe n’ubuzima, kugira ngo Airtel Touching Lives Initiative ibafashe kandi twizeye ko abaturage bazabatwereka.”

Adjei avuga ko iyi gahunda batangije izinjira mu bibazo bitandukanye by’abantu ndetse n’umuryango mugari Nyarwanda, mu iterambere, uburezi, ubutabera, igisirikare, ubushabitsi detse n’ubukungu.

Micheal Adjei, Umuyobozi mukuru wa Airtel Rwanda.
Micheal Adjei, Umuyobozi mukuru wa Airtel Rwanda.

Abashobora gufashwa n’iyi gahunda bazatangwa muri rusange, gusa nyuma itsinda rya Airtel ritoranye niba abatanzwe bakwiye ubufasha koko, hanyuma abazatoranywa bakazatangira gufashwa.

Iki gikorwa kandi ngo kigamije kugaragaza imbogamizi zikiri muri Sosiyete no kongera gukebura Abanyarwanda kugira ngo bagire umutima n’umuco wo gufasha bagenzi babo.

Ku bantu bafite abo babona bakwiye gushyirwa mu bazatoranywamo abitabwaho cyane muri iyi gahunda ya  “Airtel Touching Lives Initiative”, basabwe kujya bohereza ubutumwa bugufi ku E-mail : [email protected] cyangwa se bagahamagara ku buntu kuri nomero: 073100000.

Abayobozi banyuranye ba Airtel mu gutangiza iki gikorwa.
Abayobozi banyuranye ba Airtel mu gutangiza iki gikorwa.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish