‘African Village’ ahantu Abanyarwanda n’abanyamahanga baje muri WEF bahurira
Mu gihe u Rwanda rwitegura kwakira inama mpuzamahanga ikomeye ku Isi yitwa ‘World Economic on Africa(WEF)’, kuva tariki ya 11-13 Gicurasi, umwe mu Banyarwanda bikorera afashijwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kwihutisha iterambere ‘RDB’ yashyizeho ahantu Abanyarwanda n’Abanyamahanga bashobora kujya bahurira mbere na nyuma y’uko WEF itangira bakabasha kumenyana no gukorana.
The African Village ngo izafasha Abanyarwanda kwigira ku Banyamahanga bazaba baje muri iyi nama ikomeye ku Isi, cyane ko bakazajya baganira ku buryo bw’imikoranire.
The African Village izaba iri kuri Hotel des Mille Collines by Kempinski, izakora hagati y’itariki ya 11-14 Gicurasi 2016, izakajya itangira Saa mbiri mu gitondo (8h00 AM).
Hobe Agency Ltd yashyizeho aha hantu, ivuga ko biri mu rwego rwo gufasha abanyamahanga baje mu Rwanda guhura n’abatuye Kigali bakaganira.
Aha hantu hazaba hateguye mu buryo bugezweho nk’ahagenewe kwakira inama zikomeye, uretse kuhafatira amafunguro, hazajya habera n’ibitaramo n’imyidagaduro itandukanye.
Ibi ngo biri mu rwego rwo gutanga Serivise nziza ku banyamahanga bazajya baza mu nama zikomeye u Rwanda rwitegura kwakira muri uyu mwaka.
Aha hantu hazajya haba hafatirwa amafunguro ku bantu batumiwe cyangwa bahasabye Serivise mbere (booking), bakazajya bataramirwa igihe bafata amafunguro ya mu gitondo (breakfast), aya Saa sita (lunch), ndetse n’izindi Serivise nka cocktail cyangwa amafunguro ya nijoro (dinner).
Raoul Rugamba, Umuyobozi wa Hobe Agency yafashijwe na RDB mu gutegura aha hantu, agira ati “…African Village ni igisubizo kizafasha igihugu mu kongera ubukerarugendo n’uburyo bwo kwidagadura.”
Avuga ko African Village izafasha ba rwiyemezamirimo batoya kuyigiraho, kandi ngo iki gikorwa kizafasha mu kongera umusaruro mu bukungu bw’igihugu kuko kizafasha mu kongera imirimo ibyara inyungu.
Kuwa gatatu, hazaba icyiswe ‘Financial Services Dinner’ izaba kuva Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugera Saa ine z’ijoro, aho abayobozi mu nzego z’ubukungu mu Rwanda bazasangira amafunguro baganira ku iterambere ry’ubukungu muri Africa, ku nsanganyamatsiko igira iti “Financial Services in Africa – Disruption is the answer”.
Kuwa kane hazaba hari ‘South Africa’s Business Breakfast’ kuva Saa mbiri mu gitondo kugeza saa sita, abo mu nzego z’umutekano bahagarariye Africa y’Epfo bazakora ibiganiro byihariye, ariko batumire bamwe mu bitabiriye iyi nama ya ‘World Economic Forum’, harimo bamwe mu Banyarwanda n’abanyamahanga.
Kuwa gatanu hazaba ‘Carnivore dinner’, izatangira Saa kumi n’imwe z’umugoroba, uyu uzaba ari umugoroba wo kurya inyama, abantu babyifuje bazabisaba mbere ubundi bishime muri uwo mu goroba udasanzwe.
Kuwa gatandatu hari ‘Leaders Lunch and Learn’, ni ikindi gikorwa kizaba Saa 12h00 – 15h00, aho Mireille Karera wo muri ‘KORA Associates international Coach & Speaker’, izasangiza abandi ubuzima bujyanye n’ibyo akora cyane mu kuyobora ibigo by’imari, insanganyamatsiko izaba ari “Your Personal Growth, Leads to Organizational Growth and Transforms Communities”.
UM– USEKE.RW