Digiqole ad

Abashakashatsi mu buhinzi barakennye cyane nabasabye kutitwa iryo zina – Hon Karangwa

 Abashakashatsi mu buhinzi barakennye cyane nabasabye kutitwa iryo zina – Hon Karangwa

Hon Karangwa Chrysologue atanga ibitekerezo bijyanye n’ibibazo Abasenateri babonye mu buhinzi n’ubworozi

Mu biganiro Abasenateri bagize Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari bagiranye na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi n’Ibigo biyishamikiyeho, ku nzitizi babonye mu ngendo bamazemo amezi abiri mu gihugu hose, Hon Sen Karangwa Chrysologue yavuze ko abashakashatsi ba RAB i Musanze n’ahitwa Tamira basanze bakorera ahantu habi cyane ku buryo ku bwe ngo badakwiye no kwitwa abashakashatsi.

Hon Karangwa Chrysologue atanga ibitekerezo bijyanye n’ibibazo Abasenateri babonye mu buhinzi n’ubworozi

Bimwe mu bibazo byaganiriweho bikizitiye ubworozi n’ubuhinzi, harimo ubushakashatsi mu bijyanye no gutubura imbuto, yaba iz’ibigori n’ibirayi, ikibazo cy’ifumbire n’imbuto bitagerera ku gihe ku bahinzi, ibyo guhuza ubutaka, amaterasi ndinganire yatanzweho amafaranga menshi ariko atabyazwa umusaruro, imibare itekinitse itangwa n’ubuyobozi na gahunda ya Girinka irimo ruswa n’akarengane nk’uko Hon Karangwa Chrysologue umwe mu bagize Komisiyo abivuga.

Prof Karangwa Chrysologue yavuze ko mu buhinzi hari ikibazo gikomeye cy’ubushakashatsi ariko ngo igikomeye cyane ni ahantu abashakashatsi mu buhinzi bakorera mu nzu za RAB i Musanze n’ahitwa kuri Tamira.

Yagize ati “Mfite ikibazo gikomeye cy’ubushakashatsi. Abashakashatsi ‘they are very very poor’ (barakennye cyane cyane). Abashakashatsi ‘figurants’ (bitwa ko) bakorera mu nzu zo mu gihe cy’Abakoloni zubatswe mu 1932. Muri Tamira na Musanze twarahageze, jye narababwiye nti ‘mureke kwitwa abashakashatsi’.”

Hon Sen. Bajyana Emmanuel na we ugize Komisiyo yavuze ko iki kibazo cy’aho abashakashatsi bakorera gikwiye gukemuka n’ibindi bikoresho nkenerwa bikihutishwa kuhagera, zaba inzu zisanwa bigakorwa kubera ko ngo ntiwabaza umusaruro umuntu udafite n’aho akorera ubwo bushakashatsi.

Kuri iki kibazo, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi, (RAB), Dr Daphrose Gahakwa yavuze ko mu gihe gito cyashize babonye ingengo y’imari ntoya yo kugura bimwe mu bikoresho bijyanye n’ubushakashatsi mu buhinzi ariko ngo ntibabonye amafaranga yo gusana inzu.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Geraldine Mukeshimana we yavuze ko hazakomeza gukorwa ubuvugizi kubera ko ngo ntabwo mu mwaka umwe inyubako zose za RAB zaba zivuguruwe.

Yagize ati “Bagenda bubaka ibikorwa remezo, bagura ibikoresho kugira ngo bajyane n’igihe, ariko bavuze n’ibijyanye n’amazu, ni ibintu bifata igihe kugira ngo ingengo y’imari (iboneke) yasana amazu yose RAB yari ifite ariko abantu banakora igenzura bakareba ngo ayasanwa ni ayahe, yasanwa ku ruhe rwego, ibikoresho byo si ikibazo kuko mu myaka ibiri ishize babonye abafasha kugura ibikoresho n’ayo kujya mu bushakashatsi mu murima, nta gihe haboneka amafaranga ahagije ariko ubu ibyo turimo turagira ngo amafaranga ahari akoreshwe neza n’ibikorwa remezo bikurikireho bigende bisanwa.”

Abasenateri bagaragaje ikibazo cy’ubushobozi buke bw’Abaveterineri mu bijyanye no gutera intanga amatungo, aho bavuga ko ngo bababwiye ko babyize mu magambo, bityo kubishyira mu bikorwa bakaba batabizi, nyamara ngo hari aborozi bababwiye ko abashumba babo batize bazi gutera izo ntanga.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yavuze ko abo bantu bose kubirukana bitashoboka kuko baba batsinze ibizamini by’akazi, ahubwo ngo igikenewe ni ukubongerera ubumenyi binyuze mu mahugurwa.

Abaveterineri batunzwe agatoki ni ab’i Musanze na Nyagatare.

Ikindi kibazo gikomeye ni uburyo Abasenateri berekwaga mu mpapuro ko uterere twejeje tukanarenza umusaruro wari witezwe ariko nyuma bakavuga ko abaturage basuhutse kubera inzara, baha za Nyagatare, Kayonza, Gatsibo n’ahandi, ibyo Hon Karangwa Chrysologue yise “Technicage” no kwivuguruza.

Basabye Minisiteri y’Ubuhinzi kujya ihugura neza abayobozi mu bijyanye no gutanga amakuru ku mibare ijyanye n’ubuhinzi by’umwihariko umusaruro kuko ngo hari aho bavuga ibintu ugasanga ntibyanashoboka.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yavuze ko abayobozi hari ubwo bavuga imibare mu buryo bwa politiki, ariko mu buryo buri technique ibyo bavuga bitashoboka, urugero ni nk’aho mu mibare bavuga ko kuri Ha 1 hera T 10 z’ibigori, umuntu yahingishije ifumbire, ariko ugasanga ngo mu buryo buri technique umuhinzi wo mu Rwanda atabona uwo musaruro, ariko ubasuye bakavuga iyo mibare.

Komisiyo iyobowe na Muhangayire Jeacqueline, yungirijwe na Hon Sen Sebuhoro Celestin, ikaba inarimo Hon Karangwa Chrysologue, Sen Bizimana Evariste, Sen Uwimana Consolee na Hon Sen Bajyana Emmanuel, basabye Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi kwihutisha gukemura inzitizi zihari kugira ngo intego zari zashyizweho na Guverinoma mu bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi ko zigomba kugerwaho muri 2017, zizagerweho.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Geraldine Mukeshimana
Hon Karangwa Chrysologue yavuze ko abashakashatsi mu buhinzi yasanze bakennye cyane
Mu nama yabereye muri MINAGRI

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW  

1 Comment

  • NDAMBIWE AMAKURU YIZI COMISSION ZABADEPITE!!! TURASHAKA AMAKURU YUMUSARURO IZO COMISSION ZAGEZEHO ,NONESE NIBA ARI UBUJYANAMA HARI AKARERE KADAFITE NJYANAMA!! WE NEED DECSIONS MADE BY THOSE COMISSIONS AGAINST BAD MANAGEMENT OF GOVERNMENT FUNDS. ARIBYO KUNENGA NO KUJYA INAMA NANGE NABISHOBORA, UBUHINZI NIBWITABWEHO KUKO NIYO SOURCE YUBUZIMA MURWANDA NAHO IBYO KWIBANDA CYANE MUMISHINGA ITANGA SERVICES NTA BIRYO BIHARI MUGIHUGU SINZI IYO SERVICES NIBA IZABA NZIZA KANDI NKEKA KO SERVICE YAMBERE NZIZA NI UGUHA UMU CLIENT IGICURUZWA KUGICIRO GITO AGERERANYIJE NAHANDI. NAHO IBYO KUBAKA AHO ABOBASHAKASHATSI BAKORERA NDUMVA ATARICYO IYO COMISSION YARI BUBONE BWAMBERE, ICYO YARI KWIBANDAHO NICYO ABOBASHAKASHATSI MUBUSHOBOZI NIBIKORESHO BAFITE BAMAZE KUMARIRA UBUHINZI BWAHO BARI!!!NAHO BA AGRONOME NABA VETRNAIRE SE ICYO BAKORA MUBYARO NIKI SE USIBYE KWIRIRWA BAKA ABATURAGE ZA RUSWA GUSA,

Comments are closed.

en_USEnglish