Digiqole ad

Abarundi barigira ku Rwanda uburyo bafasha urubyiruko rwabo

 Abarundi barigira ku Rwanda uburyo bafasha urubyiruko rwabo

Umuyobozi ushinzwe urubyiruko muri Miniteri y’urubyiruko mu Burundi (wa kabiri ibumoso) na Shyerezo Norbert umuhuzabikorwa wab NYC-Rwanda wabakiriye abaha ikaze mu rugendoshuri barimo mu Rwanda

Kuri uyu wa 17 Werurwe 2015 Perezida w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Burundi ari kumwe n’uhagarariye Minisiteri y’Urubyiruko muri iki gihugu bari mu ruzinduko rw’iminsi itandatu mu Rwanda mu rwego rwo gusangira ibyo bagezeho mu gufasha urubyiruko rw’ibi bihugu gutera imbere.

Umuyobozi ushinzwe urubyiruko muri Miniteri y'urubyiruko mu Burundi (wa kabiri ibumoso) na Shyerezo Norbert umuhuzabikorwa wab NYC-Rwanda wabakiriye abaha ikaze mu rugendoshuri barimo mu Rwanda
Umuyobozi ushinzwe urubyiruko muri Miniteri y’urubyiruko mu Burundi (wa kabiri ibumoso) na Shyerezo Norbert umuhuzabikorwa wab NYC-Rwanda wabakiriye abaha ikaze mu rugendoshuri barimo mu Rwanda

Uyoboye iri tsinda akaba n’umuyobozi mukuru ushinzwe Urubyiruko muri Minisiteri y’Urubyiruko mu gihugu cy’Uburundi, Isaac NDAYISENGA avuga ko baje mu rugendoshuri rugamije kwigira ku mikorere y’Urubyiruko rw’ U Rwanda.

Ndayisenga ati: “Twaje gutemberera Inama y’Igihugu y’Urubyiruko hano mu Rwanda,  dufite icyifuzo cyo kureba aho bagejeje imirimo yabo yo gutunganya ibyo bakorera urubyiruko kugira ngo natwe tubone uburyo bwo gutunganya ibikorwa by’urubyiruko mu gihugu cyacu.”

Yongeraho ati: “Turareba ibibazo bimwe na bimwe duhuriyeho nk’ubukene mu rubyiruko tukifuza ko iterambere ry’uko bakora twabyigiraho kuko bafite akarusho ugeranyije n’Uburundi.”

Aba bashyitsi bazasura ahantu hatandukanye mu gihe cy’icyumweru bazamara mu Rwanda harimo ibigo by’urubyiruko mu kureba uko bifasha urubyiruko, n’ibindi bikorwa by’urubyiruko mu gihugu.

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Rwanda, Shyerezo Norbert yakira izi ntumwa yavuze ko hari ubushake bwa politiki mu Rwanda bwo gukemura ibibazo by’urubyiruko kandi byinshi muri ibi bibazo babihuriyeho ari na yo mpamvu bishoboka gufashanya mu gushaka ibisubizo.

Kuri ubu u Rwanda rurafasha urubyiruko kuva mu bukene binyuze mu kwihangira imirimo aho ubu benshi basabwa kwiga imyuga. Urubyiruko kandi rufashirizwa mu gukorera hamwe muri koperative barwanya ubukene, bityo abaturutse i Burundi bakaba aribyo bazareba bakanateganya kuzabishyira mu bikorwa iwabo.

Ndayisenga uhagarariye urubyiruko rw’i Burundi ati: “Kugira ngo tugere aho twifuza mu Burundi twasanze Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ikwiye kubigiramo uruhare rufatika, muri uyu mwaka haraba amatora ni yo mpamvu hariho gahunda nshya ari na yo mpamvu twaje kwigira ku Rwanda kugira ngo dushyiremo imigambi mishya.”

Shyerezo Norbert umuhuzabikorwa wa NYC-Rwanda na Ndikumasabo Jean Petit Perezida  w'Inama y'igihugu y'urubyiruko mu Burundi (Iburyo)
Shyerezo Norbert umuhuzabikorwa wa NYC-Rwanda na Ndikumasabo Jean Petit Perezida w’Inama y’igihugu y’urubyiruko mu Burundi (Iburyo)

Twizeyimana Eugene

 

UM– USEKE.RW

en_USEnglish