Digiqole ad

Abanyarwanda b’i Chicago n’inshuti z’u Rwanda bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Ku mugoroba wo kuwa 12 Mata, nibwo abanyamahanga bifatanije n’abanyarwanda batuye mu Mujyi wa Chicago higanjemo urubyiruko rwo muri Kaminuza ya Harry S. Truman College kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri iki gikorwa havugiwemo imivugo irwanya Jenoside
Muri iki gikorwa havugiwemo imivugo irwanya Jenoside

Iki gikorwa cyarateguwe na Diaspora y’u Rwanda iba mu Mujyi wa Chicago ifatanije n’aba banyeshuri biga kuri iyi Kaminuza bibumbiye mu itsinda Nyafurika.

Umwaka ushize nawo bifatanije n’Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 19.

Muri uyu muhango wo kwibuka Umuyobozi w’umujyi wa Chicago Rahm Emanuel utarabonetse muri iyi gahunda yohereje ibaruwa ikubiyemo ubutumwa bwo gukomeza no kwihanganisha abanyarwanda ku nshuro ya 20 bibuka inzirakarengane z’Abatutsi zazize uko zaremwe.

Abafashe amagambo bose bashimangiraga ko ijambo Never Again hari ikizere ko rizagerwaho dore ko benshi bafite umugambi wo kubaka igihugu higanjemo urubyiruko rufite ibitekerezo bitanga icyizere cyo kuzagira ejo heza.

Uru rubyiruko rw’abanyafurika rwibumbiye mu itsinda rimwe rurebeye ku bwicanyi ndengakamere bwa Jenoside bwakorewe Abatutsi mu Rwanda, nk’uko UM– USEKE wabitangarijwe na Selom Habtegeorgis uruhagarariye rwiyemeje gutahiriza umugozi umwe rwirinda amacakubiri yose aho ava akagera bityo Jenoside ntizongere kubaho ku Isi yose.

Muri iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi i Chicago muri Kaminuza ya Harry S. Truman College hari harimo intumwa y’Ambasade y’u Rwanda muri Amerika, Fidelis Mironko washimiwe n’aba banyeshuri kuba yifatanije nabo.

Hacanywe urumuri rw’icyizere nk’ ikimenyesto cyerekana aheza u Rwanda rugana nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, maze baboneraho no gusoza iki gikorwa n’isengesho ryo gusabira umugisha igihugu cy’u Rwanda no kukiragiza Imana ngo umucyo uturutse ku Mana ukomeze kukimurikira.

Umuhanzi w’umunyarwanda Mugisha Benjamin uzwi ku izina rya  The Ben ubu ukorera umuziki we muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yaririmbiye abitabiriye uyu muhango indirimbo ye nshya “I CAN SEE” ikubiyemo ubutumwa butanga icyizere ku Banyarwanda.

Abana bato bavutse nyuma ya Jenoside nabo baza kumva ibiganiro byubaka u Rwanda.
Abana bato bavutse nyuma ya Jenoside nabo baza kumva ibiganiro byubaka u Rwanda.
Shelom Habtegiorgis uhagarariye urubyiruko muri kaminuza ya Harry S. Truman College .
Shelom Habtegiorgis uhagarariye urubyiruko muri kaminuza ya Harry S. Truman College .
Umunyamerika Mzee Dave Jenkins uvuga ko akunda u Rwanda wagize uruhare muri iki gikorwa nawe yarahari. (1)
Umunyamerika Dave Jenkins uvuga ko akunda u Rwanda wagize uruhare muri iki gikorwa nawe yarahari.
Urumuri rw'icyizere cy'ejo heza ku Rwanda rwacanywe.
Urumuri rw’icyizere cy’ejo heza ku Rwanda rwacanywe.
Hacanywe urumuri rwerekana imyaka 20 Jenoside ibaye mu Rwanda
Hacanywe urumuri rwerekana imyaka 20 Jenoside ibaye mu Rwanda
Bari bateguye iki gikorwa bakoresha imipira yo kwibuka ku nshuro ya 20
Bari bateguye iki gikorwa bakoresha imipira yo kwibuka ku nshuro ya 20
Umuhanzi The Ben mu ndirimbo ye nshya I CAN SEE
Umuhanzi The Ben mu ndirimbo ye nshya I CAN SEE

NTIHINYUZWA Jean Damascene

ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish