Digiqole ad

Abagore bifite bagiye gutangiza “Igiseke” cyizafasha bagenzi babo bakennye kuzamuka

 Abagore bifite bagiye gutangiza “Igiseke” cyizafasha bagenzi babo bakennye kuzamuka

Congres y’Abagore ku nshuro ya 15 yemeje kujyaho kwa gahunda yiswe Igiseke igamije kuzamura abagore bakennye

Kuri uyu wa gatandatu, habaye Ihuriro ry’Abagore bahagarariye Inama y’Igihugu y’Amabagore (CNF) ku rwego rw’akarere no ku rwego rw’igihugu ndetse na Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr Diane Gashumba, abagore bakaba bariyemeje ko bagiye gukusanya amafaranga muri gahunda yiswe Igiseke izafasha abagore badakora ku ifaranga kuzamuka.

Congres y'Abagore ku nshuro ya 15 yemeje kujyaho kwa gahunda yiswe Igiseke igamije kuzamura abagore bakennye
Congres y’Abagore ku nshuro ya 15 yemeje kujyaho kwa gahunda yiswe Igiseke igamije kuzamura abagore bakennye

Muri iri huriro, abagore baheruka gutorerwa kuyobora abandi muri Komite z’Uturere bari bahuye bwa mbere n’ubwo iri huriro ryo ryari ribaye ku nshuro ya 15, bigaga ku mbogamizi zagiye zigarara ngo uru rwego rugere ku ntego rufite yo kuzamura uburinganire n’imibereho myiza y’umugore.

Zimwe mu mbogamizi zikizitiye ururwego ngo rube rwagera ku nshingano, harimo ingengo y’imari ntoya ituma ibikorwa byose byifujwe gukorwa bitagerwaho,  ihame ry’uburinganire rrumvikanye nabi kuri bamwe, ariko n’ubukene bukabije bucyugarije bamwe mu bagore.

Abanyamuryango b’Inama y’Igihugu biyemeje ko hashyirwaho Igiseke nka gahunda igamije kuzamura umugore wasigaye inyuma mu bijyanye no gukora ku ifaranga.

Ubwo yasobanuraga iyi gahunda, Mme Mukakigeri uyikurikirana, yavuze ko irimo ibyiciro bibiri. Icyiciro cya mbere ngo ni uko hazabaho ubushakashatsi bugamije gushakisha no kumenya umubare w’abagore bose batagira ishyirahamwe babamo na banki cyangwa ikigo cy’imari bakorana (financially excluded women), amafaranga azakoreshwa muri ubwo bushakashatsi ngo arahari.

Igice cya Abanyamuryango bose b’Inama y’Igihugu y’Abagore bazatanga imisanzu izashyirwa mu “Igiseke” nyuma y’igihe runaka, ayo mafaranga, agera kuri 30% azakoreshwe mu gutangira ba bagore bakennye cyane ingwate ya 25% bakunze gusabwa iyo bafite umushinga bajyanye muri banki, bakayabura kandi Ikigega BDF kiba cyabatangiye 75% by’ingwate.

Aba bagore bakennye cyane bazamenyekana bigizwemo uruhare n’abo baturanye babazi, Inama y’Igihugu y’Abagore yo isigarane akazi ko gukusanya imibare.

Amafaranga azaba asigaye agera kuri 70% by’ari mu ‘Igiseke’ azajya akoreshwa mu guhsyigikira ishoramari ry’abandi bagore muri rusange bafite uko binjiza amafaranga.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr Diane Gashimba avuga ko Igiseke ari igitekerezo cyatanzwe n’Umuturage wa Rutsiro mu nama y’Umuryango wa AU, iheruka kubera i Kigali, gishyigikirwa cyane na Perezidante wa Komisiyo ya Africa yunze Ubumwe, Mme Nkosazana Dlamini-Zuma.

Yavuze ko nubwo uru rwego rutarashyirirwaho amahame aza arugenga ariko ngo hateganywa ko hazaba ubuyobozi burushinzwe ku buryo amafaranga azajya acungwa neza kandi agakoreshwa ikintu abagore bumvikanyeho. Yavuze ko hazaba indi nama yo kunoza amabwiriza azaba agenga uru rwego.

Iyi Congres y’Inama y’Igihugu y’Abagore, yiyemeje gushyira imbaraga muri gahunda y’Umugoroba w’Ababyeyi, abagabo n’abagore bakawitabira kuko ngo ni wo ushobora kuba urufunguzo rwo kugera ku bintu byinshi, no kongera gusubiza umuryango ku murongo nk’uko byahoze.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • NTIWUMVA AHUBWO!
    GUMA GUMA GUMA!

  • abagabo nibo bagowe ubu abagore mukajije umurego wo kutwiba mukatubeshya ngo murafasha abakene imitwe yaragwiriye peee!!!

Comments are closed.

en_USEnglish