Digiqole ad

Abagabo 3 bari mu maboko ya Polisi kubera ubwambuzi bushukana na Ruswa

Aba bagabo ni Ngirababyeyi Jean w’imyaka 35 ukomoka mu kagari ka Karembure Umurenge wa Gahanga, Akarere ka Kicukiro, Ndagijimana Marc w’imyaka 38 ukomoka mu Kagari ka Ntura, umurenge wa Ntura, Akarere ka Rusizi na Sindikubwabo Jean Pierre w’imyaka 40 ukomoka mu Kagari ka Remera, Umurenge wa Nyamabuye akarere ka Muhanga.

Aba bose bakaba barafatiwe mu cyuho mu byaha bitandukanye. Ngirababyeyi avuga ko yafatiwe mu Karere ka Bugesera, aho yari apakiye umucanga mu modoka yo mu bwoko bwa Fusso ifite pulaki RAC 529C, mu gihe abapolisi bari mu kazi kabo ka buri munsi bamubajije ibyangombwa, bagasanga afite urupapuro rw’amande bamuciye mbere (Contravention) rwarangije igihe, hanyuma abonye ko bagiye kumwandikira bwa  kabiri asohoka mu modoka ajyana umupolisi ku ruhande ashaka kumuha amafaranga ibihumbi bibiri (2.000Frw), nawe ahita amufata aramufunga.

Uyu Ngirababyeyi akaba asabira imbabazi iki cyaha, kuko avuga ko yari azi neza ko gutanga ruswa ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Ndagijimana Marc we usanzwe ari umushoferi mu mujyi wa Kigali, avuga ko yajyaga abeshya abacuruzi bo mu mujyi wa Kigali bashaka kujyana imodoka zabo mu kigo cya Polisi y’u Rwanda gipima ubuziranenge bw’ibinyabiziga ahazwi  cyane ku izina rya

“contrôle technique, akababwira ko bigiriyeyo bahamara iminsi myinshi n’imodoka zabo zitarasuzumwa, bityo akazi kabo kakaba kahadindirira, nyuma akababwira ko bamuhaye amafaranga ibihumbi makumyabiri(20,000Frw) yavugana n’abapolisi bahakora imodoka zabo zigasuzumwa vuba. Akaba yivugira ko yafashwe amaze umwaka abeshya aba bacuruzi.

Ndagijimana nawe asaba imbabazi muri aya magambo:”Ndasaba imbabazi Polisi y’u Rwanda n’abanyarwanda, kuko nanduje isura nziza ya Polisi, kuko iyo nakaga nyir’imodoka amafaranga namubwiraga ko ari ayo guha umupolisi ukora mu kigo cya Polisi gipima ubuziranenge bw’ibinyabiziga”.

Uwitwa Sindikubwabo Jean Pierre nawe usanzwe ari umufasha wa shoferi(Convoyeur) muri gare ya Muhanga, yivugira ko yajyanye imodoka mu kigo cya Polisi y’u Rwanda gipima ubuziranenge bw’ibinyabiziga, akahasanga umupolisi, akamubwira ko yazajya amushakira  abandi bantu bashaka kuzana imodoka zabo muri iki kigo, akajya abafasha.

Kuva icyo gihe ngo bemeranyijwe ko nazana imodoka Sindikubwabo azajya yaka nyirayo amafaranga ibihumbi 15 byo guha uyu mupolisi, hanyuma nawe akiyishyuriza nyirayo.

Akaba yarafashwe ku itariki ya 17 Mata, ubwo yari yazanye imodoka mu kigo cya Polisi gipima ubuziranenge bw’ibinyabiziga, uyu mupolisi bakoranaga nawe akaba yaratawe muri yombi.

Sindikubwabo nawe yahaye ubutumwa bagenzi be aho yagize ati:” Ndagira inama umuntu wese ushaka guha ruswa Polisi y’u Rwanda ko yabyirinda, kuko Polisi y’u Rwanda yahagurukiye kuyirwanya kandi ikaba iri maso”.

Aba bagabo bakaba bafungiye kuri stasiyo ya Polisi ya Nyamata.

Chief Inspector of Police Emmanuel Kabanda ushinzwe itangazamakuru mu biro by’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, yabwiye abanyarwanda bose ko Polisi y’u Rwanda yahagurukiye kurwanya ruswa haba muri Polisi ubwayo ndetse no mu baturage.

Aha yagize ati “Kuba aba bantu barafashwe ni ikimenyetso kigaragaza uburyo Polisi y’u Rwanda yahagurukiye kurwanya ruswa, kuko abapolisi bafashwe bariye ruswa birukanwa muri Polisi y’u Rwanda ndetse n’abafatanyacyaha babo b’abaturage bagashyikirizwa inzego z’ubutabera”.

Yakomeje asaba abatunze ibinyabiziga ko batagomba kugumya kubeshywa n’abababwira ko serivisi z’ikigo cya Polisi gipima ubuziranenge bw’ibinyabiziga zitihuta kuko cyongerewe ubushobozi.

Ati: “Serivisi z’ikigo cya Polisi gipima ubuziranenge bw’ibinyabiziga ni ntamakemwa, turasaba Abanyarwanda kutongera gushukwa n’abababwira ko udatanze ruswa utahava, kuko yashyizeho imirongo myinshi ipima ibinyabiziga, ndetse yanashyizeho imodoka irimo ibikoresho bipima ubuziranenge bw’ibinyabiziga ikaba ibasanga mu Ntara zabo”.

Yasoje asaba Abanyarwanda ko batagomba kugura ibyo bemererwa n’amategeko.

RNP

ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish