Digiqole ad

Abafite ubugufi bukabije ngo mu isomo mboneragihugu hongerwemo kutabannyega

 Abafite ubugufi bukabije ngo mu isomo mboneragihugu hongerwemo kutabannyega

Yamfashije wo muri RULP avuga ko mu isomo mboneragihugu hakwiye kongerwamo isomo ryo kutannyega bagenzi be

*Ngo muri Girinka, VUP, Ubudehe,…barirengagizwa,
*Ngo iteka bahora bafatwa nk’abana bikabavutsa amwe mu mahirwe,…

Abafite ubumuga bw’ubugufi bukabije bibumbiye mu muryango RULP (Rwanda Union of Little People) baravuga ko bakomeje guheezwa muri gahunda zimwe na zimwe zigamije kuzamura ibyiciro by’abantu bafite umwihariko w’intege nke nkabo. Bavuga ko bitangirira mu miryango migari babamo kuko abo babana batabafata nk’abandi bantu, bagasaba ko mu isomo mboneragihugu ryigishwa mu mashuri abanza hakongerwamo imyitwarire ikwiye abantu badafite ubumuga imbere y’ababufite.

Yamfashije wo muri RULP avuga ko mu isomo mboneragihugu hakwiye kongerwamo isomo ryo kutannyega bagenzi be
Yamfashije wo muri RULP avuga ko mu isomo mboneragihugu hakwiye kongerwamo isomo ryo kutannyega bagenzi be

Bavuga ko birengagijwe muri gahunda za Girinka Munyarwanda, VUP, Ubudehe, Hanga Umurimo zigamije kuzamura imibereho y’abatishoboye n’abo mu byiciro byihariye nk’ibyabo.

Honorine Tuyishimire ukora muri uyu muryango wa RULP uharanira inyungu z’abafite ubumuga bw’ubugufi bukabije avuga ko bamwe muri bo bagira uruhare mu kutitabwaho muri izi gahunda.

Ati “Hari abitinya ntibabe baza ngo bitabire gahunda za Leta nko mu nama ku mirenge cyangwa imiganda kandi aho ni ho Leta igenda ibonera abantu ikaba yabashyira muri gahunda zayo.”

Uyu mwari ufite ubumuga bw’ubugufi bukabije warangije amashuri makuru mu icungamutungo avuga ko hakiri imbogamizi kuri bo zishingiye kuri bimwe mu bigo bitarubahiriza ibipimo byategetswe bijyanye n’imyubakire.

Ati “Ugasanga ibigo byubatse nabi mu nyubako badashobora kujyamo, mu mashuri bigamo ntibisanzure ngo babaze ibibazo nk’abandi bana ngo bage ku kibaho ngo bandike nk’uko bisanzwe.”

Avuga ko mu bari gusoza amasomo mu mashuri y’ubumenyingiro bibagora gushyira mu bikorwa imyitozo n’ibizamini. Ati “Ugasanga ibikoresho biri ahantu atari bubashe kugera.”

Mugenzi we witwa Yamfashije Daphlose uri muri uyu muryango wa RULP avuga ko bahora bafatwa nk’abana bigatuma hari amahirwe bavutswa.

Ati “Iyo bagiye kudushyira mu byiciro by’Ubudehe bareba ababyeyi uko babayeho ariko umubyeyi ufite umwana ufite ubumuga aba akeneye ibintu byinshi kurusha ufite utabufite.”

Avuga ko ubuyobozi na bwo bufata abafite ubugufi bukabije nk’abagomba guhora batungwa n’imiryango bakomokamo, bigatuma badashyirwa muri gahunda zabazamura. Ati “Iteka bahora bakubara nk’umwana uri iwabo.”

Yamfashije wiga mu mwaka wa kane w’amashuri makuru agaruka ku ku myitwarire ya bamwe muri bo batariyakira bigatuma biheeza, akavuga ko byose biterwa n’imyitwarire y’abaturanyi.

Ati “Nko ku banyeshuri, umwana ufite ubumuga bw’ubugufi bukabije azajya ku ishuri bwa mbere abone abana baramushungereye nawe ahite yitakariza ikizere, icyo gihe ntazasubirayo.”

Uyu munyarwandakazi utanga n’ikifuzo cyavamo umuti w’iki kibazo, avuga ko mu isomo mboneragihugu ryigishwa mu mashuri abanza hakwiye kongerwamo inyigisho zo gukangurira abana kutannyega bagenzi babo baba bafite ubumuga.

Umukozi w’akarere ka Gasabo ushinzwe kwinjiza abafite ubumuga muri gahunda za Leta, Nyirasafari Adelphine ahinyuza aya makuru yo guheza abafite ubumuga bw’ubugufi bukabije muri gahunda zigamije kuzamura imibereho.

Avuga ko ahubwo abafite ubumuga bw’ubugufi bukabije baba bafite amahirwe menshi kurusha abafite ubundi bumuga.

Ati “Yaba ari mu rubyiruko rufite ubumuga babasha gufashirizwamo, yaba ari abagore bafite ubumuga babasha gufashirizwamo usanga nta n’umwe uhejwe.”

Uyu muyobozi wo mu nzego z’ubutegetsi avuga ko muri gahunda ya VUP hashyizwemo umwihariko wo guha akazi abafite umwihariko w’ibibazo by’intege nke nk’abafite ubumuga. Ngo muri iyi gahunda umuntu ahabwa umurimo woroheje akajya ahemwa ibihumbi 10 Frw buri kwezi.

Honorine avuga ko rimwe na rimwe abafite ubu bumuga na bo bagira uruhare mu gutuma batagerwaho n'izi gahunda
Honorine avuga ko rimwe na rimwe abafite ubu bumuga na bo bagira uruhare mu gutuma batagerwaho n’izi gahunda
Nyirasafari wo mu buyobozi bw'akarere ka Gasabo avuga ko abafite ubugufi bukabije batirengagizwa
Nyirasafari wo mu buyobozi bw’akarere ka Gasabo avuga ko abafite ubugufi bukabije batirengagizwa

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

en_USEnglish