Abadepite b’Abongereza bavuze ko batahanye ukuri ku Rwanda
Amaraporo atandukanye ajya asohoka ku Rwanda, arimo amwe aruvuga nabi cyane, arushinja ibitandukanye, abanyapolitiki bamwe bakorera hanze bavuga byinshi bibi ku gihugu cy’u Rwanda, ibi ni bimwe mu byibazwagaho n’itsinda ry’abadepite b’abongereza bamaze iminsi mu ruzinduko mu Rwanda, nyuma yo kuganira n’ubuyobozi bw’ikigo cy’imiyoborere mu Rwanda, RGB, bavuze ko babonye ukuri kuri bimwe ku bivugwa ku Rwanda.
Mu kiganiro ku kicaro cya RGB kuri uyu wa 03 Mata aba badepite basobanuriwe byinshi kuri mikorere y’itangazamakuru mu Rwanda, imiyoborere, inzego z’imiyoborere mu Rwanda n’ibindi.
Aba badepite mu ruzinduko barimo, basuye inzego zitandukanye ndetse basuye umupaka w’u Rwanda na Congo kugirango biyumvire amakuru ku makimbirane yagiye avugwa hagati y’u Rwanda na Congo banamenye byinshi ku kibazo cya FDLR.
Uyu munsi ikiganiro bagiranye n’umuyobozi wa RGB Prof Shyaka Anastase kibanze ahanini ku itangazamakuru mu Rwanda.
Aba badepite babajije ibibazo byinshi kubyo bumva bivugwa ku itangazamakuru mu Rwanda n’ubwisanzure bwaryo.
Prof Shyaka yafashe umwanya uhagije wo gusubiza ibabazo byabo byagarukatse ahanini ku bwisanzure bw’itangazamakuru mu Rwanda n’imikoranire yaryo n’ubuyobozi buriho.
Prof Shyaka yasobanuye ko itangazamakuru mu Rwanda ryahawe ubwisanzure busesuye, ndetse ubu itegeko ryemerera itangazamakuru kwigenzura ryemejwe rikanashyirwa mu bikorwa.
Yasobanuye ko abavuga ko itangazamakuru mu Rwanda ritusanzuye ari abifuza ko rikora ibyo ryishakiye byose, bishobora no gusubiza igihugu mu kaga.
Abanyamakuru bamwe bahunze u Rwanda, hanze bavuga ko itangazamakuru rikorera mu Rwanda ritisanzuye, ndetse raporo zimwe na zimwe z’imiryango mpuzamahanga zikavuga ko nta bwisanzure bw’itangazamakuru buri mu Rwanda.
Aba badepite basobanuriwe ko amateka y’u Rwanda atandukanye n’ay’ibindi bihugu, bityo ko n’itangazamakuru ryo mu Rwanda ridashobora kwemererwa gukora mu buryo bucamo abanyarwanda ibice, cyangwa bubiba inzangano hagati y’abanyarwanda, abatemeye ibi ngo nibo bavuga ko itangazamakuru mu Rwanda ritisanzuye.
Prof Shyaka yavuze ko mu Rwanda hari umubare utari muto w’ibinyamakuru byigenga kandi hari na byinshi bikomeje kuvuka, kimwe n’imiryango iharanira ubwisanzure bw’itangazamakuru yavutse.
Hon. Andrew Mitchell wahoze ari umunyamabanga w’ikigo gitsura amajyambere cy’Abongereza DFID wari muri iri tsinda yavuze ko bashimishijwe n’ibisobanuro bahawe cyane cyane ku itangazamakuru mu Rwanda.
Yagize ati “Twumvise ko itangazamakuru ryagize uruhare rukomeye muri Jenoside, twibaza ko ubu irihari rigomba kugira uruhare runini mu kubaka ubumwe bw’abanyarwanda ndetse rigafasha iki gihugu urugamba rw’iterambere kirimo.”
Andrew Mitchell yemeje ko bafite amakuru menshi y’ukuri bavanye mu Rwanda ku bintu bitandukanye bumvise ruvugwaho. Aho yagize ati “Ni byiza kugira ibyo utangaza no gukora raporo wageze ahantu ushaka kuyikoraho ugakora ubushakashatsi. Mu Rwanda twasobanukiwe na byinshi twari dufiteho urujijo.”
Prof Shyaka avuga ko u Rwanda rugifite akazi ko kugaragaza isura nyayo y’igihugu kuko hari benshi mu mahanga bacyumva iby’uruhande runenga u Rwanda gusa.
Ati “Aba badepite bazatahana isura nyayo y’igihugu cyacu kuko bageze henshi, ni ibintu byo kwishimira. Baje bafite amakuru amwe atari yo ariko ubu basobanukiwe ko ibyo bumva basoma byinshi biba byakozwe n’abatifuriza icyiza u Rwanda.”
Prof Shyaka asaba buri munyarwanda kugira uruhare mu kwerekakana isura nyayo y’igihugu cye n’icyerekezo cyacyo.
Martin NIYONKURU
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Aha ndabona prof Shyaka abeshya aho avuga ko itangazamakuru rikoze ibyo rishaka ryashyira igihugu mu kaga iyo umuntu abaze ibinyamakuru byakoreraga mu Rwanda (JP Chretien) kuva 1989-1994 haribinyamakuru byandikwa birenga 70 iyo urebye ibyari bishyigikiye leta cyangwa Inkotanyi usanga ahubwo inkotanyi zari zifite byinshi kurusha leta.Ubwo rero umuntu ntabwo yavugako ibinyamakuru byashyize u Rwanda mu kaga ari ibyari bishyigikiye leta gusa.
Ariko Semusambi we urunva ibyuvuze ubivuze nku muntu wabaye mu Rwanda?niba warunvise Ngeze Hassan nabandi ntiwakabaye wandika ibi!!!!!
Comments are closed.