Digiqole ad

Ababyeyi bafite uruhare mu kurinda abana babo kubyara imburagihe

 Ababyeyi bafite uruhare mu kurinda abana babo kubyara imburagihe

Hon. Galican Niyongana umuyobozi w’ihuriro RPRPD

*Iri huriro risanga ababyeyi bagomba gufatanya n’abarezi mu gukumira iki kibazo bigisha abana babo,

*U Rwanda ruracyugarijwe n’ibibazo by’imirire mibi, kugwingira kw’abana, Malaria na SIDA,

*Birakwiye ko abana bagwiririwe no kubyara imburagihe batajugunywa inyuma y’umuryango, bagomba kwitabwaho,

*Kubyara imburagihe bigira ingaruka nyinshi ku mubyeyi n’umwana n’umuryango,

*Ihuriro RPRPD risaba ko hajyaho abajyanama bafasha abana babyara ari bato kwiyakira ku byababayeho.

Ihuriro ry’abagize inteko shingamategeko baharanira imibereho myiza y’abaturage n’iterambere (RPRPD), rirasaba ababyeyi n’abafite uruhare mu burezi, kugir uruhare mu kwigisha abana b’abakobwa ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere mu rwego rwo kubarinda gutwita no kubyara imburage.

Hon. Galican Niyongana umuyobozi w'ihuriro RPRPD
Hon. Galican Niyongana umuyobozi w’ihuriro RPRPD

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri tariki 29/12/2016 abagize iri huriro bavuze ko bita ku bibazo bijyanye n’abaturage n’iterambere ryabo, kuboneza urubyaro, ubuzima bw’umubyeyi n’umwana, uburezi, imirimo y’urubyiruko, kurwanya SIDA  kandi ngo bita ku buzima bw’imyororokere.

Hon. Senateri Niyongana Galican umuyobozi w’ihuriro  RPRPD, yavuze ko icyo bashimira ari uko imfu z’abana kuva ku wavutse kugeza ku bafite imyaka itanu zigabanuka kimwe n’iz’ababyeyi. Gusa ariko ngo hari abakobwa bakibyara imburage (inda z’indaro) aho bigaragarira cyane mu bana b’abangavu.

Yagize ati “Hari abana ba byara imburage bikagira ingaruka mu buzima bwabo, aho usanga imibare igaragaza ko abana b’abangavu kuva mu myaka 15- 19, abagera kuri 6% babyara mu buryo butateganyijwe.”

Hon Niyongana avuga ko uburezi bugomba kugira uruhare mu kwigisha abo bana uko bakwitwararika. Avuga ko kubyara imburage bigira ingaruka zitandukanye nk’aho usanga umwana acikirije amashuri imburage, agahabwa akato mu muryango n’izindi.

Yagize ati “Ubwo burezi birasaba uruhare rw’abarezi ndetse n’ababyeyi mu ku bigisha.”

Uretse ikibazo cy’ubuzima bw’imyororokere, Hon.Niyongana Galican yakomeje avuga ko hariho n’ikibazo cy’abantu bakirwara Malaria ikaba yabahitana, ndetse ngo hari n’ikibazo cy’imirire mibi kikigaragara.

Avuga ko ibyo bikiri mu bibazo byugarije igihugu nubwo hari byinshi byashyizwe mu bikorwa mu Ntego z’Ikinyagihumbi (MDGs) ngo haracyari n’ikibazo cy’abana bagwingira.

Ihuriro RPRPD rivuga ko hagomba kubaho uburyo bwo kwakira umwana wa twite imburage mu muryango kuko iyo yahawe akato agira n’ikibazo cyo kujya kwipimisha, aho usanga bigira ingaruka kuri we ndetse n’uwmana atwite kandi uwo mwana na we ari Umunyarwanda w’ejo hazaza.

Basaba ko habaho abajyanama bazajya bafasha uwo ikibazo cyo gutwita imburage kibayeho kwiyakira ku buryo atazumva ko Isi itamurangiriyeho bikajyana no gushyiraho ingamba zo kubasobanurira kwirinda inda nk’izo.

Irihuriro kandi ryagaragaje ko mu gihe kwifata bibananiye bakoresha agakingirizo mu rwego rwo kwirinda icyo kibazo.

Ikindi ni uko uruhare rw’ababyeyi kuri abo bana ngo rukiri ruto cyane, kuko ngo ikigaragara  ababyeyi ntabwo bigisha abana babo ku buzima bw’imyororokere.

Basaba ko ababyeyi bafata ingamba, bakajya baganiriza abana ngo kuko umwana ushobora gusama inda aba yanakwandura agakoko gatera SIDA.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish