Digiqole ad

Aba Aztecs bari bafite umuco wo gutamba imfungwa, abagore n’abana barahaguye

 Aba Aztecs bari bafite umuco wo gutamba imfungwa, abagore n’abana barahaguye

Aztecs bivugwa ko mu gihe cyabo batambye abantu benshi

Abahanga mu byataburuwe mu matongo (archaeologists) bo muri Mexique baherutse gucukura ahantu bavumbura ibikanka 650 bitabye mu butaka mu buryo bukoranye ubuhanga bw’abubatsi. Ibyo bavumbuye byabaye ikimenyetso simusiga gishyigikira inyandiko z’abanyamateka zivuga ko aba Aztecs bahoze batamba ibitambo by’abantu barimo cyane cyane abagore n’abana ndetse n’abanzi babaga bafatiwe ku rugamba.

Aztecs bivugwa ko mu gihe cyabo batambye abantu benshi

Ubwami bw’aba Aztecs bahoze mu gice ubu cyahindutse igihugu cya Mexique. Bari abaturage batunzwe n’ubuhinzi bwa gakondo ariko bakataje mu bwubatsi.

Abahanga bo muri Mexique ubwo bacukuraga mu ngoro y’icyahoze ari umurwa mukuru w’ubwami bw’aba Aztec witwaga Tenochtitlan batangajwe no gusanga ibikanka 650 bitabye mu buryo bigerekeranye ariko biri ku murongo.

Ibikanka byari bigerekeranye mu buryo bumeze nk’aho bashakaga gukora umunara wabyo.

Kugeza ubu abahanga mu byataburuwe mu matongo bavuga ko bishoboka cyane ko hari n’ibindi bikanka biri muri kariya gace karimo ingoro abategetsi b’ingabo batambiragamo abana, abagore n’abanzi babaga bafatiwe ku rugamba.

Abahanga mu mateka ya America y’Epfo ya mbere y’umwaduko w’Abazungu bavuga ko abari batuye muri kiriya gice harimo aba Maya, Aztec n’abandi bari bafite umuco wo gutamba ibitambo by’abantu mu ngoro nini zubatse neza kandi zikomeye.

Ibi ngo byabaga bigamije gusaba Imana zabo gukomeza kubafasha gutsinda urugamba, kweza imyaka no kugira amahoro.

Ubusanzwe abahanga bari bazi ko ingabo za Aztec zatambaga abagabo gusa ariko ibyo abahanga bo muri Mexique baherutse kuvumbura byagaragaje ko abagore n’abana na bo batambwe.

Umuhanga mu binyabuzima byatabwe mu matongo witwa Rodrogo Bolanos yabwiye Daily Mail ati: “Ubusanzwe twemeraga ko abagabo ari bo batambwaga cyane ariko ibyo twabonye mu bushakashatsi twakoze guhera muri 2015 byatweretse ko ishusho twari dufite itari yuzuye. Hari ibintu twavumbuye tutari dufiteho ubumenyi na buke.”

Ibikanka abahanga bari kwiga muri iki gihe babisanze bigerekeranye ahantu hareshya na metero esheshatu hahoze ari ingoro y’Imana y’izuba mu bwami bwa Aztec.

Gutamba ibitambo by’abantu aba Aztec babihagaritse mu kinyejana cya 16 nyuma ya Yesu Kristu mu gihe cy’Ubukoloni bw’Abesipanyole.

Abatambyi iyo bajyaga gutamba umuntu baramuzamuraga bakamuryamisha hejuru y’ikintu babaga bateguye kimeze nk’igitanda, bakamukata mu nda bahereye ku gicamakoma (diaphragm). Nyuma bamukataga mu gituza.

Umutambyi mukuru yafataga umutima we akawukuramo ugitera, akawushyira mu ntoki z’ikibumbano k’imana bashakaga gutambira.

Bamwe mu banyamateka bavuga ko abategetsi b’aba Aztec bashobora kuba baratambye abantu bagera ku 80 400.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Ariko nisabire abandika bagakoresha Imana y u Rwanda mu nyandiko zabo mu buryo butaribwo mucike kubikora.izina”Imana” ni izina bwite abakurambere bahaye Umuremyi wabo we waremye isi n ijuru n ibirimo,hanyuma ibindi abanyamahanga basenga tubyita”ibigirwamana”mureke rero gukoresha izina ry’Imana y u Rwanda uko mwishakiye

Comments are closed.

en_USEnglish