Digiqole ad

France: Umugaba w’ingabo yeguye kubera kutumvikana na perezida kuri ‘Budget’

 France: Umugaba w’ingabo yeguye kubera kutumvikana na perezida kuri ‘Budget’

Gen. Pierre de Villiers yeguye kubera kudashygikira igitekerezo cyo kugabanya ingengo y’imari ihabwa igisirikare

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu Umugaba mukuru  w’ingabo muri France, Gen. Pierre de Villiers yeguye ku mirimo ye nyuma yo kutumvikana na perezida Emmanuel Macron kw’igabanywa ry’ingengo y’imari yahabwaga igisirikare.

Gen. Pierre de Villiers yeguye kubera kudashygikira igitekerezo cyo kugabanya ingengo y'imari ihabwa igisirikare
Gen. Pierre de Villiers yeguye kubera kudashyigikira igitekerezo cyo kugabanya ingengo y’imari ihabwa igisirikare

Ingengo y’imari y’igisirikare cya France muri uyu mwaka wa 2017 yagabanutseho miliyoni 850 z’amayero.

Mw’itangazo yasohoye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, umugaba mukuru w’ingabo muri France, Gen. Pierre De Villiers yavuze ko atakomeza kuyobora ingabo kubera iri gabanuka ry’ingengo y’imari.

Uyu mujenerali avuga ko igisirikare cya France kiba kigomba guhabwa ingengo y’imari ituma kibasha gukora ku rwego iki gihugu kiriho.

Ukutumvikana hagati ya perezida w’ubufaransa n’umugaba w’ingabo kwatangiye mu cyumweru gishize ubwo Gen. Villiers yabwiraga inteko ishingamategeko ko atakwemera ko ingengo y’imari ihabwa igisirikare ivanwaho miliyoni 850 z’amayero.

Icyo gihe Perezida Macron yahise asubiza umugaba w’ingabo abicishije mu kinyamakuru Le journal du dimanche avuga ko ari we mugaba mukuru w’ikirenga ngo ntawundi ugomba kumuvuguruza.

Icyo gihe Macron yari yagize ati “Ni njye boss! Mu gihe umugaba w’ingabo na perezida batumvikanye umugaba w’ingabo ni we uba ugomba gukurikira ibya perezida kuko aba amuyobora.”

Perezida Macron ariko yavuze ko umugaba w’ingabo yamushyigikira mu gihe yaba yemera uko inzego zirutana ndetse akaba yubaha ibiteganywa n’amategeko.

Gen. Villiers yari yavuze ko atafasha perezida muri icyo kibazo cyo kugabanya ingengo y’imari mu gisirikare kuko ngo yakoresheje amagamo adakwiye kandi akomeye ubwo yasobanuraga ku ngengo y’imari igomba gukoreshwa n’igisirikare mu 2017.

Uwahoze ayobora ingabo z’Ubufaransa Henri Bentégeat yanenze uburyo perezida Macron yitwaye ku mugaba mukuru w’ingabo n’ubwo afite uburenganzira bwo gukora icyo ashaka nk’umugaba w’ikirenga.

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish