Perezida Kagame ategerejwe na benshi cyane i Ngororero
Perezida Kagame Paul, umukandida wa RPF-Inkotanyi arasubukura ibikorwa byo kwiyamamaza mu karere ka Ngororero, na Muhanga, kuri uyu wa kabiri abantu benshi cyane bamaze kugera kuri Stade ya Ngororero bategereje kumva imigabo n’imigambi bye.
UM– USEKE urabagezaho kwiyamamaza k’Umukandida wa RPF-Inkotanyi, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, muri utu turere twombi.
Kwiyamamaza mu karere ka Ngororero birabera kuri Stade ya Ngororero, iri mu murenge wa Ngororero mu kagari ka Kabagari, abaturage benshi cyane bamaze kuhagera bategereje kwakira Perezida Kagame Paul.
Kagame Paul watangiye kwiyamamaza ku wa gatanu w’icyumweru gishize, agahera mu karere ka Ruhango, akajya n’I Nyanza, nyuma agakomereza Nyaruguru na Gisagara ndetse agasubikira mu turere twa Nyamagabe, Huye na Kamonyi ku cyumweru tariki 16 Nyakanga, yongeye gusubukura kwiyamamaza nyuma y’akaruhuko k’ejo hashize ku wa mbere.
Mu regendo rwo kwigarurira imitima y’Abanyarwanda ngo bazabahundagazeho amajwi tariki ya 3 Kanama 2017 ku Banyarwanda bazatorera mu mahanga n’iya 4 Kanama ku bazatore mu gihugu, Kagame Paul wa RPF-Inkotanyi arahatana na Dr Frank Habineza wa Green Democratic Party of Rwanda na Philippe Mpayimana wiyamamaza nk’umukandida wigenga.
AMAFOTO@MUGUNGA Evode&HATANGIMANA
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW
2 Comments
Waouhhh!!! NIMUZE DUSHYIGIKIRE UMUKANDIDA WACU DUKUNDA. TURAGUSHYIGIKIYE DUKURIKIJE IMIGABO N’IMIGAMBI YAWE YO GUTEZA IMBERE ABANYARWANDA TWESE….
Tugende kumukomera amashyi ariko ijwi ryacu turifite kumutima.Igihe nicyakindi.