Digiqole ad

Perezida Kagame ategerejwe na benshi cyane i Ngororero

 Perezida Kagame ategerejwe na benshi cyane i Ngororero

Abaturage benshi cyane buzuye Stade mu kibuga abandi bari ku misozi bitewe n’imiterere ya Ngororero bategereje Kagame Paul

Perezida Kagame Paul, umukandida wa RPF-Inkotanyi arasubukura ibikorwa byo kwiyamamaza mu karere ka Ngororero, na Muhanga, kuri uyu wa kabiri abantu benshi cyane bamaze kugera kuri Stade ya Ngororero bategereje kumva imigabo n’imigambi bye.

Abaturage benshi cyane buzuye Stade mu kibuga abandi bari ku misozi bitewe n’imiterere ya Ngororero bategereje Kagame Paul

UM– USEKE urabagezaho kwiyamamaza k’Umukandida wa RPF-Inkotanyi, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, muri utu turere twombi.

Kwiyamamaza mu karere ka Ngororero birabera kuri Stade ya Ngororero, iri mu murenge wa Ngororero mu kagari ka Kabagari, abaturage benshi cyane bamaze kuhagera bategereje kwakira Perezida Kagame Paul.

Kagame Paul watangiye kwiyamamaza ku wa gatanu w’icyumweru gishize, agahera mu karere ka Ruhango, akajya n’I Nyanza, nyuma agakomereza Nyaruguru na Gisagara ndetse agasubikira mu turere twa Nyamagabe, Huye na Kamonyi ku cyumweru tariki 16 Nyakanga, yongeye gusubukura kwiyamamaza nyuma y’akaruhuko k’ejo hashize ku wa mbere.

Mu regendo rwo kwigarurira imitima y’Abanyarwanda ngo bazabahundagazeho amajwi tariki ya 3 Kanama 2017 ku Banyarwanda bazatorera mu mahanga n’iya 4 Kanama ku bazatore mu gihugu, Kagame Paul wa RPF-Inkotanyi arahatana na Dr Frank Habineza wa Green Democratic Party of Rwanda na Philippe Mpayimana wiyamamaza nk’umukandida wigenga.

Mu banyamuryango ba RPF-Inkotanyi haragaragaramo n’abo mu mashyaka ya PL na PSD cyane cyane yifatanyije na RPF-Inkotanyi muri aya matora
Barazubguza amabendera ya RPF-Inkotanyi bameze nko kurushanwa
Abaturage barabyina indirimbo z’abahanzi bafasha RPF-Inkotanyi muri ibi bikorwa
Ifoto yo hejuru muri Stade iragaragaza ubwinshi bw’abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi baje gutega amatwi Kagame Paul
Abanyamuryango ba RPF-Ngororero biraboneka ko ari benshi bamwe bari mu kibuga abandi bari hejuru ku gasozi
Abaturage benshi bizunduye baje kwakira Perezida Kagame umukandida wa RPF-Inkotanyi
Ku muhanda ugana kuri Stade imitako iri mu mabara y’ibendera rya RPF Inkotanyi aragaragaza ko hari ibikorwa bigiye kuhabera
Mu kibuga cy’umupira cya Ngororero bategereje Kagame Paul
Ariya magambo aravuga ngo “Tora Kagame Paul u Rwanda twifuza
Abaturage benshi bakereye kwakira Kagame Paul

AMAFOTO@MUGUNGA Evode&HATANGIMANA

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Waouhhh!!! NIMUZE DUSHYIGIKIRE UMUKANDIDA WACU DUKUNDA. TURAGUSHYIGIKIYE DUKURIKIJE IMIGABO N’IMIGAMBI YAWE YO GUTEZA IMBERE ABANYARWANDA TWESE….

  • Tugende kumukomera amashyi ariko ijwi ryacu turifite kumutima.Igihe nicyakindi.

Comments are closed.

en_USEnglish