I Nyaruguru biteguye kwakira Kagame ukomeje kwiyamamaza mu Majyepfo
Ku isaha ya saa 8h00, abaturage ba Nyaruguru bamaze kugera kuri site iri ahazwi cyane nka Ryabidandi, mu murenge wa Nyagisozi. Barararirimba indirimbo zisingiza ibikorwa by’ubutwari bya Perezida Kagame Paul.
Nyuma yo kugera mu karere ka Ruhango na Nyanza ku wa gatanu aho yatangiriye ibikorwa byo kwiyamamaza, Kagame Paul umukandida wa RPF-Inkotanyi arakomereza ibi bikorwa mu karere ka Nyaruguru na Gisagara.
Morale ni yose ku banyamuryango ba RPF-Inkotanyi, bararirimba ko Kagame yabakuye mu kaga no mu mashyamba ya Congo.
Ababarirwa mu bihumbi bamaze kugera ahabera kwiyamamaza bategereje ijambo rya Perezida Kagame Paul, benshi muri bo basabye ko akomeza kubayobora binyuze mu mabaruwa bandikiye Inteko ngo ihindure itegeko nshinga, ndetse banatora babyemeza muri Referendumu.
UM– USEKE ubabereye aho Perezida Kagame akorera ibikorwa byo kwiyamamaza.
AMAFOTO@MUGUNGA Evode/UM– USEKE
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW
1 Comment
munsi yifoto ya 10 mwanditse muti abaturage benshi bamaze kugera ahabera amatoro kandi mubyukuri samatora nukwiyamamaze ndacyeka mukwiye kuhakosora
Comments are closed.