Kidumu waherukaga muri 2015 ari mu bibazo ni we uzaza muri ‘Kigali Jazz Junction’
Nimbona Jean Pierre wiyise Kidumu nk’izina ry’ubuhanzi, niwe muhanzi uzitabira Kigali Jazz Junction y’ukwezi kwa Kamena 2017. Uyu muhanzi w’Umurundi yaherukaga mu Rwanda muri 2015 ubwo yaje no kugirana ibibazo na mugenzi we w’Umunyarwanda Frank Joe.
Kidumu ni umwe mu bahanzi bafatwa nk’inararibonye mu Burundi no mu karere muri rusange. Yanakunzwe mu ndirimbo nyinshi zitandukanye.
Kuri iyi nshuro niwe uzitabira igitaramo cya Kigali Jazz Junction kizaba ku itariki ya 30 Kamena 2017 muri Kigali Serena Hotel. Muri icyo gitaramo akazifatanya n’itsinda rya Beautiful Ashes riyobowe na Kavutse Olivier na Band Neptunez.
Kidumu yaherukaga mu Rwanda muri 2015 icyo gihe akaba yaranahavuye avuzwe mu itangazamakuru cyane kubera amakimbirane yagiranye na Frank Joe ubu uri muri Canada.
Ayo makimbirane akaba yari ashingiye ku madolari ibihumbi bibiri (2000 USD) yagombaga guhabwa na Frank Joe nyuma yo kumutumira mu gitaramo cye cyo kumurika album ntayahabwe.
Frank Joe akaba yaravugaga ko icyatumye atamuha ayo mafaranga byari uko mu masezerano {Contract} bari bagiranye mbere yuko aza harimo ko nta handi yagombaga kuririmba mbere y’igitaramo cyamuzanye.
Ibyo rero Kidumu akaba atarigeze abikurikiza ari nabyo byaje kuvamo guhangana gukomeye kwanatumye bageza ikirego mu ishami rya polisi rishinzwe ubugenzacyaha CID.
Joel RUTAGANDA
UM– USEKE.RW