Irushanwa ryo kwibuka muri Tennis ryegukanywe n’abanye-Congo
Irushanwa ngarukamwaka rya Tennis ryo kwibuka ku nshuro ya 23 abasportifs bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ryasojwe. Abanyarwanda n’abanyarwandakazi batsindiwe ku mikino ya nyuma n’abanye-Congo.
Kuri uyu wa gatandatu tariki 17 Kamena 2017 nibwo hasojwe ‘Genocide Memorial Tournament’ mu mukino wa Tennis. Iri rushanwa ryatewe inkunga na Rwanda Stock Exchange Ltd (RSE) rikitabirwa n’abakinnyi bo mu byicicro bitatu barimo abagabo, abagore ndetse n’abatarabigize umwuga.
Mu bagabo igikombe cyegukanywe na Arnold Ikondo wo muri DR Congo atsinze umunyarwanda Etienne Niyigena amaseti 2-1 (6-3, 3-6, 6-3) naho mu bakobwa Nancy Onya atsinda Ingabire amaseti 2-0 (6-1, 6-3).
Kassim Ntageruka uyobora ishyirahamwe ry’umukino wa Tennis mu Rwanda yagize icyo avuga ku mpamvu yatumye abakinnyi bo mu Rwanda badatwara ibikombe muri iri rushanwa.
“Ntabwo abakinnyi bacu mu Rwanda bitwaye neza, mwabonye ko abacu batsinzwe ahanini kubera kutagira imbaraga nyinshi z’umubiri. Byatumye ibikombe byose bitaha muri DR Congo. igikurikira ni uko tuvugana nabo bakazongera kuko ubuhanga bwo mwabonye ko babufite icyo babura ni ukwita ku mubiri wabo.”
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko irushanwa nk’iri rizafasha abakinnyi kwitegura Rwanda Open irushanwa mpuzamahanga riteganyijwe muri Nzeri.
Uko imikino ya nyuma yagenze mu byiciro byose
Abagabo
- Arnold Ikondo seti 2-1 Niyigena Etienne 6-3 3-6 6-3
Abagore
- Nancy Onya 2-0 Ingabire Meganne 6-1 6-3
Abatarabigize umwuga
- Kabirigi Viateur seti 2-1 Thais Brouck 7-5 4-6 6-4
Abatarabigize umwuga bakina ari babiri
- Bayama Fidele & Karanguza Jancy 1-1 *Abandon*Bahati Theoneste & Karekezi Jean
Tennis y’abamugaye
Abahungu
- Ernest Ndayishimiye 2-0 Vicky Dusabe 7-6 6-3
Abakobwa
- Umutoni Clementine 0-2 Kwizera Carine 2-6 3-6
Roben NGABO
UM– USEKE