Digiqole ad

Kayonza: Bakuwe muri VUP ariko ngo nibura nibabishyure ibirarane by’amezi 5

 Kayonza: Bakuwe muri VUP ariko ngo nibura nibabishyure ibirarane by’amezi 5

Mu karere ka Kayonza

Abahoze bahabwa inkunga y’ingoboka bo mu kagali ka nkamba mu murenge wa Ruramira, akarere ka Kayonza bakaza kuyikurwamo bashinjwa gushyirwamo batabikwiye baravuga ko bambuwe amezi agera kuri atanu bakaba bafite impungenge ko aya mafaranga batazayabona kuko uyu mwaka batari ku rutonde rw’abemerewe gukurikiranwa muri iyi gahunda.

Barimo abasaza n’abakecuru bageze mu zabukuru n’abandi bafite ubumuga bwatumaga bahabwa inkunga y’ingoboka bo mu murenge wa Ruramira.

Bavuga ko nyuma yo gukurwa ku rutonde rw’abagombaga gufashwa binyuze mu nkunga y’ingoboka ubuzima bwahise buba bubi.

Umwe muri bo w’umukecuru w’imyaka 78 y’amavuko ati  ”Ndi mu kiciro cya mbere, rwose ndashaje nta bufasha mfite bankuyemo none ntibampaye n’amezi basimbutse.”

Aba baturage kandi bashingiye ku bandi basigaye ku rutonde, bavuga ko hashobora kuba harabayemo uburiganya.

Undi na we ufite ubumuga agira ati ” Bagenzi banjye bafataga amafaranga bagumamo jye barampagarika kandi mfite ubumuga bwa burundu.”

Abandi na bo bakavuga ko niba bakuwe ku rutonde rw’abagomba gufashwa ariko nibura nibahabwe ibirarane by’amezi atanu.

Aya mafaranga ni ayo mu mezi abiri yo muri 2014 n’andi atatu yo muri 2015 kuko muri 2016 bari bamaze kumenyeshwa ko batazakomeza gufashwa.

Bavuga ko ubuyobozi bwakunze kubizeza ibitangaza ko buzabafasha ariko nyuma ngo buza kubita abamungaga umutungo wa Leta, bakavuga ko iyi mvugo yababaje.

Mukansanga Velonic ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri uyu murenge wa Ruramira akaba ari nawe wakurikiranaga aba baturage umunsi ku munsi avuga ko iki ari ikibazo rusange mu karere ka Kayonza kuko hahagaritswe abantu benshi.

Avuga ko n’ibyo birarane baka ntawundi wigeze ugihabwa. Ati “Umuntu wese utaragarutse muri VUP ntabwo bigeze bamuha icyo kirarane batubwiye ko n’ubundi yabaga yagiyemo atabikwiye.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruramira, Gatanazi Roger avuga ko agiye gukurikirana akareba neza niba nta karengane kabayemo.

Ntamubare uzwi neza w’abasaba ibyo birarane mu murenge wose ngo kuko bagendaga bakurwamo mu bihe bitandukanye bitewe n’igihe bamenyeye ko uwahabwaga inkunga atari ayikwiye.

VUP mu ntara y’Uburasirazuba yakunze kuvugamo ibibazo aho bamwe bakurwaga mu bagenerwa inkunga kubera ko batayikwiye.

Hari n’abayobozi bagiye bakekwaho kunyereza amafaranga yabaga yashyize muri iyi gahunda, hanavuzwemo ruswa.

Mu karere ka Kayonza
Mu karere ka Kayonza

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Aliko jyendibariza ikigo “ikigega RNIT Iterambere fund” kokomwatubabariye mukatumenyesha agacirokimigabane yacu twashoye mukigega??? Murunva bidateyisoni kubona website yanyu igaragazagusa agaciro komukwezikwakane haciyamezi2 yose tutazuko imitungoyacu ihagaze! Kerabyibuze mwabishiraga nokumuseke.com nonubu nahontabikibayo. Niyo agaciro kabakaramanutse mubitubuire tibimenyebasi kukomwadushize mugihirahiro rwosentahomutaniye naza coped zatwambuye. This is shamefull & unprofessional, ukunukuduhohotera rwose, mwarimwaratangiye neza nonakageso karanze, rwoseturabinginze mujyemutugezaho ukwagaciro kumugabane gahagaze kukonuburenganzira bwacubusesuye, nkatwetuba mumahanga biratubangamirarwose, bibayengombwa mubitwoherezekuli e-mail zacu kukotwarazibahaye. niyoyaba nyuma yimisi3 aliko tukamenyako ahotwashoyimari baducungiyeneza imitungoyacu, niyobyababyahombye nabyotubimenye. Rwose muisubirehorwose nahubundi icyizere twaritubafatiye cyarayoyotse, mwarangiza mukilirwa mukoreshama publicité ngwabantubaze gushorimali mukigega kandimutanga poor service gutyo, ziliya publicité zinanterumujinya

Comments are closed.

en_USEnglish