Digiqole ad

Kiyovu IRAMANUTSE!!! AbaRayon ‘bayishyinguye’ ku Mumena

 Kiyovu IRAMANUTSE!!!  AbaRayon ‘bayishyinguye’ ku Mumena

Ni inkuru y’incamugongo ku bakunzi bayo by’umwihariko n’abakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange kuba ikipe ya Kiyovu Sports, imwe mu makipe makuru mu Rwanda ubu itagishoboye gukina mu kiciro cya mbere. Mukeba wa kera Rayon Sports niwe ushimangiye ubushobozi bucye bwayo ayitsinda ibitego bibiri kuri kimwe imanuka ityo mu kiciro cya kabiri.

Kiyovu yari imaze imyaka 55 mu kiciro cya mbere uyu munsi yamanutse. Aba ni 11 babanjemo uyu munsi
Kiyovu yari imaze imyaka 55 mu kiciro cya mbere uyu munsi yamanutse. Aba ni 11 babanjemo uyu munsi

Kuri Stade de l’Amitie ku Mumena ari nacyo kibuga kitwa icyayo, imbere y’abafana bayo niho ikoreye aya mateka mabi kuri yo.

Mbere gato y’uko umukino urangira, bamwe mu bafana ba Rayon barize cyane baraboroga (babyigirisha) abari muri stade bibaza ibyo ari byo. Ngo bariho bayiririra.

Umukino urangiye aba bafana ba Rayon Sports bakoze icyo bise kwihimura ku itangazo ngo Kiyovu yatanze kuri Radio Rwanda mu myaka ya za 1980 ko ‘Rayon Sports yitabye Imana’ ndetse bikamenyeshwa inshuti nka Mukura n’izindi…

Uyu munsi bo bacukuye ahantu hato kuri Stade Mumena bashyiramo isanduku n’umusaraba bavuga ko bahambye Kiyovu yigeze kubabika ko bapfuye (Rayon) kandi ari bazima.

Mu mikino 30 y’uyu mwaka w’umupira warangijwe none, Kiyovu yayihuyemo n’akaga kuko yatsinzwemo 15 inganya imikino icyenda ibasha gutsinda itandatu gusa.

Kiyovu yanyuzemo ibihangange mu mupira w’u Rwanda nka Muvara Valens, Ashlaf Kadubiri, Eric Nshimiyimana kugeza kuri ba Mugiraneza Jean Bapstiste, ni ikipe imaze imyaka 55 ikina mu kiciro cya mbere. Mu mateka yayo ntiyigeze ikina mu kiciro cya kabiri.

Kiyovu imanutse iri gutozwa by’agateganyo n’umutoza wahoze anayikinira mu myaka ishize Djabir Mutarambirwa wari wizeye ko hari icyo yahindura imbere ya Rayon ariko biranga.

Kiyovu ntabwo imanutse yonyine ahubwo imanukanye n’ikipe ya Pepiniere nubwo yatsinze umukino wayo yakinaga uyu munsi na Gicumbi FC ibitego bitatu kuri kimwe.

Kiyovu yasabwaga gutsinda ngo igire amanota 30 (kuko ifite 27) bityo ikaba yaca kuri Gicumbi FC ifite amanota 28. Ibi ariko ntibyayishobokeye.

Ku munota wa 32 nibwo Rayon sports yabonye igitego cya mbere cyatsinzwe na Tidiane Kone ku mupira ahawe na Nova Bayama.

Nyuma y’iminota 25 igice cya kabiri gitangiye abasore ba Masudi babona igitego cya kabiri ku ikosa ryakorewe Muhire Kevin haboneka free kick hafi y’urubuga rw’amahina, yinjizwa neza na Kwizera Pierrot.

Rayon sports yari yakoze ku nkingi za mwamba zayo ngo imanure mukeba wa kera
Rayon sports yari yakoze ku nkingi za mwamba zayo ngo imanure mukeba wa kera
Kiyovu sports ntiyari ihagaze neza muri uyu mwaka w'imikino
Kiyovu sports ntiyari ihagaze neza muri uyu mwaka w’imikino
Ba myugariro ba Rayon sports Manzi Thierry na Munezero Fiston nta kazi gakomeye bahawe na Lomami Andre wa Kiyovu
Ba myugariro ba Rayon sports Manzi Thierry na Munezero Fiston nta kazi gakomeye bahawe na Lomami Andre wa Kiyovu
Nzeyurwanda Jimmy Djihad wagiye muri Kiyovu sports mu mikino yo kwishyura ntako atagize ngo ayiramire ariko biranze iramakunuka
Nzeyurwanda Jimmy Djihad wagiye muri Kiyovu sports mu mikino yo kwishyura ntako atagize ngo ayiramire ariko biranze iramakunuka
Nubwo nta kinini barwaniraga, Rayon sports yabanjemo abakinnyi bayo basanzwe babanzamo barimo Tidiane Kone watsinze igitego cya mbere
Nubwo nta kinini barwaniraga, Rayon sports yabanjemo abakinnyi bayo basanzwe babanzamo barimo Tidiane Kone watsinze igitego cya mbere
Ngirimana Alexis kapiteni wa Kiyovu sports yamanutse mu kiciro cya kabiri ku nshuro ya mbere
Ngirimana Alexis kapiteni wa Kiyovu sports yamanutse mu kiciro cya kabiri ku nshuro ya mbere

Imikino y’umunsi wa 30 irangiye kuri uyu mugoroba:

APR FC 1 – 2 Bugesera FC
SC Kiyovu 0 – 2 Rayon Sports FC
Gicumbi FC 1 – 3 Pepiniere Fc
Police FC 4 – 2 Marines FC
Mukura VS 0 – 1 Kirehe FC
Musanze FC 1 – 0 Sunrise FC
Espoir FC 0 – 1 AS Kigali

Abafana ba Gicumbi mu byishimo bamaze kumva inkuru nziza icuye i Kigali ko Kiyovu nayo yatsinzwe nk'uko nabo batsindiwe aha iwabo. Gusa bo ikipe yabo ntiyamanutse
Abafana ba Gicumbi mu byishimo bamaze kumva inkuru nziza icuye i Kigali ko Kiyovu nayo yatsinzwe nk’uko nabo batsindiwe aha iwabo. Gusa bo ikipe yabo ntiyamanutse kuko yari kumanuka iyo Kiyovu itsinda

Uko amakipe arangije shampionat n’amanota afite

1 Rayon           30                    73
2 Police FC     30                    61
3 APR FC       30                    57
4 AS Kigali     30                    53
5 Bugesera      30                    50
6 Musanze       30                    45
7 Espoir           30                    39
8 Etincelles      30                    37
9 Sunrise         30                    33
10 Amagaju     30                    33
11 Kirehe        30                    32
12 Mukura      30                    32
13 Marines      29                    30
14 Gicumbi     30                    28

15 Kiyovu       30                    27
16 Pepiniere    30                    17

Nova Bayama niwe mukinnyi wa Rayon sports wagoye Kiyovu cyane
Nova Bayama niwe mukinnyi wa Rayon sports wagoye Kiyovu cyane
Abasore ba Rayon sports bishimira igitego cya kabiri
Abasore ba Rayon sports bishimira igitego cya kabiri
Muhire Kevin mbere yo gukorerwaho ikosa ryavuyemo Penaliti yabyaye igitego cya gatatu
Muhire Kevin mbere yo gukorerwaho ikosa ryavuyemo Penaliti yabyaye igitego cya gatatu
Kwizera Pierrot atera free kick yavuyemo igitego cya kabiri
Kwizera Pierrot atera free kick yavuyemo igitego cya kabiri
Uyu mupira wamanukiye mu izamu
Uyu mupira wamanukiye mu izamu
Nyuma ya buri gitego Kwizera Pierrot na Tidiane Kone bahanaga 'Salut'
Nyuma ya buri gitego Kwizera Pierrot na Tidiane Kone bahanaga ‘Salut’
Umukino urangiye byari agahinda gakomeye ku bakinnyi ba Kiyovu sports barimo umurundi Bigirimana Blaise
Umukino urangiye byari agahinda gakomeye ku bakinnyi ba Kiyovu sports barimo umurundi Bigirimana Blaise
Ashraf Kadubiri umwe mu bafite amateka muri Kiyovu mu gahundi kagaragara ku maso
Munyaneza Ashlaf Kadubiri umwe mu bafite amateka muri Kiyovu mu gahinda kagaragara ku maso
Bamwita Bibi, ijwi rye ryumvikanaga hose muri Stade aho Kiyovu yabaga yakiniye, ubu azajya ayifanira ku Gitikinyoni cyangwa i Rugende
Bamwita Bibi, ijwi rye ryumvikanaga hose muri Stade aho Kiyovu yabaga yakiniye, ubu azajya ayifanira ku Gitikinyoni cyangwa i Rugende
Umukino urangiye bagiye gushyignura Kiyovu
Umukino urangiye bagiye gushyingura Kiyovu
Rwarutabura niwe wari uyoboye umuhango wo gushyingura, aha ngo yasomaga misa, abandi baboroga ku ruhande
Rwarutabura niwe wari uyoboye umuhango wo gushyingura, aha ngo yasomaga misa, abandi baboroga ku ruhande
Abafana ba Rayon bari gushyingura Kiyovu, bamwe banayiririga byo kuyishunga
Abafana ba Rayon bari gushyingura Kiyovu, bamwe banayiririga byo kuyishunga
Kiyovu ngo bayishyinguye iwayo ku Mumena
Kiyovu ngo bayishyinguye iwayo ku Mumena

Photos/R.Ngabo/Umuseke

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

15 Comments

  • Ohhhhhh Urucaca!! ubu koko ugiye kujya ukina na za Etoile, Rugende, Gitikinyoni, Akagera FC na Miroplast!!!???
    Agahinda karanyishe!

    • ko utavuga ko igiye kuzajya ikina kuri ryazuba rya saa saba c

  • Nimwihangane cyane bibaho nonese ko twabereretse rukirangaraho urucaca ahubwo ngewe ndishimye cyane kuko nzaja ndurora rwazamutse mumajaruguru gukina na SORWATHE

  • Niyigendere ibyayinaniye kare ntiyari kubishobora kumunota wanyuma imbere ya GIKUNDIRO ni amateka ariyanditse ni agahigo GIKUNDIRO iragahize 2_1 ahasigaye dutegure icyamahoro na recrutement nziza turabitegereje

  • Bibaho mwihangane nonese ko twaberetse bakinanirwa ntakundi nyine ariko Ngewe ndishimye cyane kuko yarishongoye cyane kandi ikindi zajya nyireba yazamutse mumajyaruguru gukina na SORWATHE

  • Ni byiza ko imanutse, ubwo tugiye kureba ko ifite abafana. Nibs bahari ubwo bazibuka gukora ibyo batakoraga bayihe imisanzu yongere ikomere. Naho ubundi barasebye pe. Ndavugw

  • Ni agahinda, uwiyishe ntaririrwa. Ubwo kweri mwabonaga KANAMUGIRE Aloys, uri muri Pensiyo yabageza he? Ikibabaje ni uko kuva mu cyiciro cya 2 bizabagora nimudakemura amacakubiri mufite. Inama nabagira ni uko muyiha abantu batarenze 20, abandi mu kigirayo, bakishakamo komite igomba kubaka KIYOVU NSHYA. INTWARI UYIBONA AHO RUKOMEYE. Mwihangane, umwaka umwe si mwinshi; murebe uko abo bana mwagira abo mu gumana, mwongeremo abandi, hanyuma mwerekane ko imanutse ari ibibagwiririye. Ntagucika intege rero, ahubwo mushyiremo umurego, n’imbaraga.Naho ubundi nimukomeza amacakubiri, ni icyiciro cya 2 muzakibura.

  • tuzagaruka na juventus yaragarutse

  • ohhhhhh Kiyovu irambabajeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee
    Kiyovu we
    Kiyovu igendere

  • Ahubwo kuri calendrier y’umwaka utaha, mudusabire Ferwafa kuri match d’ouverutre bazayihuze na United stars f.c yo mu kabagali ubundi murebe ngo irakubitirwa mu igunira. Naho ibyo kuba igiye mu cyiciro cya 2 byo niyo yabyiteye. nibayisubize abagabo bigeze kuyiyobora barimo uwitwa Mudhi azongera ayizamuro. R.I.P Urucaca

  • Ndumva abantu benshi bataramenya icyo bita FAIR PLAY. Si byiza kwishimira ko mugenzi wawe yagize ibyago bikagera niyo ujya mu misa yo gushyingura.

  • AMAHIRWE NUKO NTA CYICIRO CYA GATATU KIRI MURWANDA UMWAKA UTAHA NIHO YARI KUZISANGA

  • Kiyovu ntabakunzi yari igifite. Nibihangane naho nicyakabiri sinibaza ko izakimaramo kabiri. Yari imaze kuba umuzigo kubantu bake yari isigaranye

  • ubwo bunze ubumwe na Gihanya,Rwakadigi,Gitindi fc baraje batekinike equipe bazigire 18 kugirango kiyovu irokoke.naho ubundi matches za kiyovu zizaba ziteye zitya:

    KIYOVU – RUGENDE bagakinira i rugende saa saba 13h
    MUHANGA – KIYOVU ” I Muhanga ” ” ”
    KIYOVU – GITIKINYONI ” ” GITIKINYONI ” ”
    SORWATHE – KIYOVU ” ” Kinihira ” ”
    ASSOUSSA – KIYOVU ” ” Tapis Rouge ”
    GASOGI – KIYOVU ” ” Gasogi ” ”

Comments are closed.

en_USEnglish