Umunyamerikakazi yamuritse igitabo “Rwandan Women Rising” yanditse mu myaka 17
Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu, Ambasaderi Swanee Hunt wigeze guhagararira Leta Zunze Ubumwe za America muri Austria yamuritse igitabo ku izamuka ry’Umugore mu Rwanda “Rwandan Women Rising” yari amaze imyaka 17 yandika.
Muri iki gitabo kigaruka ku mateka y’u Rwanda n’ay’Umunyarwandakazi muri rusange kuva mu kinyejana cya 11 kugera ejobundi mu 2013, harimo ubuhamya bw’abantu bw’abantu 84 barimo Perezida wa Repubulika Paul Kagame, Madame Jeannette Kagame, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’Ubutwererane akaba n’umuvugizi wa Leta y’u Rwanda Louise Mushikiwabo, Inyumba Aloisea witabye imana, Umuvunyi mukuru Aloysie Cyanzayire, Perezida wa Sena Bernard Makuza, Domitilla Mukantaganzwa wayoboraga Inkiko Gacaca, Fatuma Ndangiza, Esther Mbabazi wabaye Umunayrwandakazi wa mbere ubaye Umupilote utwara indege, abarinzi b’igihango, abagore barokotse Jenoside n’abandi banyuranye bari mu nzego z’ubuyobozi zinyuranye cyangwa bazibayemo.
Amb. Swanee Hunt mu ijambo yavuze amurika iki gitabo yavuze ko u Rwanda ari igihugu cyihariye ku Isi, avuga ko ari inshuti cyane na Perezida Kagame na Madame we kandi ngo abiha agaciro cyane, ndetse ngo akunda u Rwanda cyane.
Yavuze ko ubwo yari Ambasaderi muri Austria, aribwo yatangira gukora kuri Jenoside yo Bosinia, muri icyo gihe ari nabwo Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.
Nyuma ariko ngo yaje kureba ukuntu n’ubwo muri Bosinia n’u Rwanda habaye Jenoside zangije byinshi ndetse zigafungura umuco w’ibihugu byombi, ngo muri Bosinia abagore bakomeje guhura n’imbogamizi nyinshi cyane zatumye batava aho bari, ariko ngo mu Rwanda abagore babashije kuzamuka bava aho bari bari bagira aho bagera, ari nabyo ngo bituma abona u Rwanda n’igihugu kidasanzwe.
Ati “Iryo ryari isomo isomo rikomeye cyane kuko nta muntu numwe ku isi wigeze ubona nk’ibyabaye mu Rwanda. Mwakoze byinshi, birimo kuvugurura Itegeko Nshinga, guha abagore 30% mu nzego zifata ibyemezo, Inama y’igihugu y’abagore n’ibindi byinshi muzi kundusha, nyamara uko mbizi nta gahunda yari ihari ngo tugiye gukora iki tuzakurikizeho kiriya.”
Mu myaka 17 ishize, ngo yaje mu Rwanda azanywe na nyakwigendera Inyumba Aloisea, aje ahasanga urukundo n’ubwenge mu bantu benshi yahuye nabo.
Ati “Numva ntewe ishema no kwandika iki gitabo, ni umuyobozi muri UN wambwiye ati: Hari ikintu kiri mu Rwanda gikwiye kumenyekana ku isi yose, kuko ni intangarugero mu bihugu byinshi, bitari ku mugabane gusa, ahubwo ku isi yose. Hanyuma arambwira (she said to me) ati : Wazandika iki gitabo? Ndamusubiza nti Yego. Gusa, kari akazi gakomeye.”
Iki gitabo yatangiye kucyandika, gusa ngo ababazwa n’uko umugabo we Charles Ansbacher yaje kwitaba Imana tariki 12 Nzeri 2010 atagisomye.
Amb. Hunt yavuze ko iki gitabo kivuga inkuru y’ibyo abagore bo mu Rwanda bagezeho, uko babigezeho, itandukaniro byakoze, n’icyo isi yabyigiraho. Iki gitabo kandi ngo kizifashishwa n’Umuryango w’Abibumbye (UN) n’indi miryango inyuranye ngo ku isi yose.
Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Nyirasafari Espérance wari umushyitsi mukuru mu kumurika iki gitabo, yavuze ko mu myaka 20 ishize mu Rwanda hagaragaye iterambere rigaragara ry’uburinganire, ndetse abagore bongererwa ubushobozi, byose birangajwe imbere n’ubushake bwa Politike, n’imiyoborere myiza.
Minisitiri yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 igahitana abarenga miliyoni barimo n’abagore yangije byinshi, ariko nyuma ya Jenoside Abagore bafashe inshingano bayobora ingo, batanga ibitekerezo ndetse bagira uruhare mu kongera kwiyubaka kw’igihugu, ndetse bagira uruhare mu kugarura umutekano muri iki gihugu.
Min. Nyirasafari yavuze ko ubu Abanyarwandakazi bafatwa nk’abagize kandi bakigira uruhare runini mu iterambere ry’iki gihugu.
Ati “Hagiyeho amategeko n’imikorere ituma abagore babasha kugira uruhare n’uburenganzira nk’ikiremwamuntu, ku buryo babasha kugira uburenganzira ku butaka no kugera gishoro (finance) kibafasha kwiteza imbere.”
Yongeraho ati “Ibi byatumye abagore bari munsi y’umurongo w’ubukene bukabije bava ku gipimo cya 40% mu 2001 bakagera kuri 16.3% mu 2014.”
Min. Nyirasafari kwinjiza abagore mu nzego zifata ibyemezo ngo byatumye babasha kwivugira no kugira uruhare mu guhindura amategeko abakandamiza n’abambura uburenganzira bwabo.
Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa “Duke University” iri mubafashije mu kwandika iki gitabo, ubu iki gitabo kiraboneka ku mbuga za internet zicururizwaho ibitabo kikaba kigura amadolari ya America ($) 34.95.
Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW
3 Comments
Yewe wandika inkuru have sigaho ntukongere kwandika izina ry’Imana n inyuguti nto.ntuzongere ni amahano.Niyo Nkuru ikwiye kwandikishwa inkuru.
ko numva igitabo se gikwiye kwitwa:”bayobozi interviews??”
“H” Uzabanze ugisome ubone kugishakira title. Kandi usanze ibyo wifuza bitarimo wakwandika igitabo gikubiyemo ibyiyumviro byawe.