Nyarugenge: Impanuka ikomeye ya bus ihitanye abantu 14
*Ngo harokotsemo umuntu umwe wasimbutse imodoka anyuze mu idirishya…
Mu muhanda Musanze-Kigali mu kagari ka Gatare mu Murenge wa Kanyinya, akarere ka Nyarugenge, ahagana saa 14h30 kuri uyu wa Gatandatu imodoka ya bus itwara abagenzi yakoze impanuka ikomeye. Ishami rya Police rishinzwe umutekano wo mu muhanda riravuga ko imibiri y’abantu 14 ari yo imaze kuboneka mu bahitanywe n’iyi mpanuka.
Umuvugizi wa police, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, CIP Emmanuel Kabanda, aravuga ko muri aba bantu 14 bahitanywe n’iyi mpanuka harimo abana babiri.
Abari hafi y’ahabereye iyi mpanuka y’imodoka ya sosiyete itwara abagenzi ya Kigali Safari, baravuga ko yatewe n’umuvuduko mwinshi imodoka yagenderagaho.
Umuntu umwe ni we wabashije kurokoka, amakuru avuga ko umusore w’imyaka 30 yakijijwe no gusimbuka iyi modoka anyuze mu idirishya.
Bavuga ko uyu mugenzi na we yahise ajyanwa kwa muganga kuko na we yakomeretse. Iyi modoka yavaga Musanze igana mu mujyi wa Kigali.
Umunyamakuru w’Umuseke wanyuze ahabereye iyi mpanuka avuga ko iyi modoka yakoze iyi mpanuka ibanje kugonga indi.
CIP Kabanda Emmanuel avuga ko Police yahise yihutira kugera ahabereye iyi mpanuka, ikaba ikomeje gukora ubutabazi.
Josiane UWANYIRIGIRA& Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW
38 Comments
Imana ibahe ibakire mu bayo! Hari abatwara Coaster z’abagenzi ukagira ngo batunzwe n’urumogi gusa iyo ureba ukuntu abenshi baba bagenda. Bameze nk’abafite ubudahangarwa pe!
Niba yanaashakaga gukora icyo bita flash d’info rwose ntibyuzuye siko bayikora pe nabaze asobanure neza kuko abaye ari umuntu 1 wakomeretse nta nkuru yaba irimo ahubwo buriya haari n’abantu batamenya gutandukanya ikiri inkuru nikitariyo nubwo kuzikora neza atari ibya bose
Wishinyagura Mugabo. Barakubwira ko hasohotsemo umuntu umwe gusa nawe wakomeretse, wowe ngo hakomeretse umuntu umwe?
ariko wowe urwaye amaso ahari baravuga ko harokotse umuntu nawe ukaza ujajwa ubusa gusa ushinyagurira imiryango y’ababuze ababo. jya kwa muganga wamaso wivuze ubashegusoma mujinga.
RIP ku bo imana ihamagaye kandimiryango yabo yihangane.
Bati abamaze gupfa ni 15, uwayirokotse ni umwe nawe yakomeretse bikomeye uti ntakuru irimo jya ubanza usome wumve we guhuzaguruka unenga,niba atari numunyamwuga twagize icyo dukuramo ababuze ababo bohangane abigendeye namwe Imana ibakire
Ubu se mbere yo gukora iyi comment wari wasomye neza inkuru? RIP ku bababuze ubuzima. Imiryango yabo yihangane
Ndunva koko uyu mugabo atasomye inkuru. Imana ibakire abahazize ubuzima bose. Ahubwo ndabona ari niba igitangaza kuba uwo mwana bavuga yavuyemo ari muzima ukirikije uko ndikubona imodoka yabaye. Imana imufashe niba yahaburiye umuryango.
Mana we! Igihe cyose mbonye impanuka nk’iyi, mpita nibaza nti: ese buriya nka bus za KBS cyangwa Royal zipakira abantu kugeza ubwo utabona aho useseza urutoki, ziba zifite ubwishingizi bw’abantu bangahe?
Pole sana kabisa. Imana ibabe hafi pe ntibyari biherutse
Pole sana kuri familles Z’abapfiriye muri iyo accident
Murwanda hari ibigoryi byinshi kandi mpora mbivuga
Umunyamakuru yanditseko hapfuye abantu cuminabatanu(15) harokoka umwe rukumbi nawe arkkowe nokunyura mudirishya rya Bus akavanam gukomereka none ndabona hari abasomyi bafite amaso ariko batazi gusoma ibyanditswe bakabisoùma babicuritse!! Nibyomporamvuga hano komurwanda huzuye injiji iryaguye (nyinshi cyanee kand hafi ya zose zize kaminuza) zigize abanyabwenge ariko iyo wumva ibyo zivuga usanga mumitwe yabo ari zero, their I.Q is about 15%! kandi uyu ngo nimugabo wasanga yarize kaminuza cyangwa afite imirimo ikomeye mugihugu! Ni abantu nkaba bahora bandwanya iyomvuzeko MUTUYEMARIYA CHRISTINE akorana na RNC ndetse atanga imisanzu muri RNC nomuri FDLR, gusa nyamwanga kumva ntiyanze nokubona.
Nawe wifiyiye ikibazo na Mutuyemariya kihariye.Niba udashobora kukivuza se cyangwa ngo ujye ujya kugikomanta handi wowe ntabwo urinjiji kandi iteye ubwoba. Contextualisation des faits ntabyo wize? Cyangwa babyigaga waraye muri manyinya?
@KUMIRO, bavuga imihoro intrahamwe mukarakara, bavuga ibigoramye ibigarasha mukarakara
MUTUYEMARIYA CHRISTINE IGISAMBO CYOMURI ADEPR CYANYEREJE MILIYARI 3muri izo miliyari cyatanzemo imisanzu muri RNC nomuri FDLR, nzabivuga aahantu hashoboka kandi mbivuge buriminsi kugeza igihe numwana urimunda azamenyako MUTUYEMARIYA CHRISTINE ARI UMANZI WURWANDA, NI UMWANZI WA FPR, NI UMWANZI WA KAGAME, NI MWANZI WABANYARWANDA ibi nzabivugampaka kugeza iki kigarsaha ngo ni MUTUYEMARIYA KIBUZE AMAJYO
@Jean, Nanjye kumugani wa KUMIRO;Nyamara wasanga ahubwo ariwowe yabuze amajyo.Ese kuki udasanga inzego zumutekano doreko uzifitiye amakuru akomeye, kubabwirako hari umwanzi wu Rwanda, umwanzi wa perezida, umwanzi wabanyarwanda? umwanzi ukorana na adui.Icyo cyaha uzi uko gihanirwa mu Rwanda kandi uzi benshi bari muri gereza bakizize.
Jean warasaze! Wabanje kwivuza ukagaruka aha wakize. Izi comments zaqe urabina zihuye ninkuru. Uwo muntu se wamujyanye mu rukiko niba ufitw ukuri ukareka guta umwanya aha. Ubwonko bwawe bwaracubanganye neza neza!
Ariko abantu bajye bajyerageza kugira ikinyabupfura Nina ari no kunenga babikore mu kinyabupfura.
Ntanjiji ibaho buri wese afite icyo ashoboye! ahubwo injiji nuwita abandi injiji! gusa kumunsi wamatora umuseke.rw bazawufunge kbsa(umaze kuba nka fcbk) aho buri wese yishira murwego atarimo!
Ubaye umusomyi wa mbere mbonye usaba ko umuseke ufungwa.Erega ubwo uwuhimbiye ibyaha?
Ndagushyigikiye peace Umuseke niho usanga comments zibitutsi mbega buriwese yivugira icyo ashatse..
@ PEACE
uri umwanzi w’ibyiza, aho kugirango ikinyamakuru umuseke gifungwe kubera wowe nagushaka nkakudoda umunwa ariko kigakomeza gukora , please ntuzongere kuvuga amahomvu nkayo, ikinyamakuru umuseke gifunzwe snakongera gusoma ibinyamakuru byomurwanda kuko nicyo kinyamakuru kiri serious and professional
Niteguye nokugiha inkunga iyo ariyo yose kigakomeza gusagamba
wowe wiyita jean ba umubabo ureke gukwirakwiza urwango rwawe na mutuyemari kuko icyo mupha tutakizi kuko ntiwari kumenya ibyo akora ntaruhare ubitemo ahubwo nawe ukwiye gukurikiranwa kuko murafatanyije,kandi niba ntaruhare ubifitemo genda utange amakuru ku babishinzwe bamukurikirane.ureke amazimwe(ubusutwa)????
Ariko nawe ujye uvuga nk’umuntu Uzi ubwenge kbsa,ubwo c ko ubise ibigoryi ubwo usoma ibi wanditse arasanga wowe ufite bwinshi?
Njyewe ibi ndabirambiwe. Tuzandika RIP,twandike ngo imiryango yagize ibyago yihangane tugeze he?nuko tubyandike buri munsi buri munsi gutyo gutyo iherezo ni irihe?ni iry’abanyarwanda bose gupfira muri accidents? Ministre wa infrastructures cg transportation arihe? Ko ntacyo bakura kuri bi bintu? Kuki aba chauffeurs(igihe batapfuye muri accident) batubahiriza amategeko y’umuhanda badahanwa by’intangarugero ngo n’abandi barebereho?Kuki bakomeza gutanga permis ku bantu batazi gutwara ahubwo bakaziha ufite cash?kuki umu police afata umu chauffeur uri mu makosa aho kumuhana akamusaba ruswa?kuki imodoka zidaheruka muri control muzemerera kujya mu muhanda?
Njye ni ibibazo byinshi mfite kuko ubu am angry and tired.I am tired of always writing “RIP” without nothing getting done. Umuseke njya mbona musobanutse,ndabasaba ngo muzadusurire minister wa infrastructures/transportation na police yo mu muhanda mubatubarize ibi bibazo n’icyo bari gukora mu gukumira impanuka.uyu munsi ni bariya bagiye,ejo ni njye cg wowe or your relative.Do something
Mbere yo kwandika ibi ubwiwe n’iki ko uwari utwaye iriya modoka yaguze permis,please impanuka ni impanuka ibera igihe ishakiye mwirinde kuvuga amagambo menshi nta bucukumbuzi mwakoze.Minister wa infrastructure urumva afite uruhe ruhare muri iriya mpanuka? Imodoka iva TZ ikagwa 15 igenze urugendo rurerure.Jya wihangana nshuti kuvuga ibyo ubonye byose!!!!!
@allwn…I’m angry & tired of this bullshit too. Abapfuye ni rubanda ariko ejo ni wowe cyangwa jyewe cyangwa abo mu muryango yacu. Mu bihugu byateye imbere impanuka nkiyi ihinduka tragedie Nationale bikageza naho abanya politique bamwe bakurwa mu kazi. May the deceased rest in peace.
None se Coaster yahagurutse i Musanze ituzuye, ko ubundi itwara abantu 32, abandi 16 mubashtize he ?
Ubwo se kutuzura bihuriye he n’iyi nkuru ihagurutse harimo 2 se ntiyagenda? Twifatanyije mu kababaro n’ababuze ababo
umunyamakuru wanditse iyi nkuru niyivuguruze kuko ibyo yavuze nta kuri kurimo kuko iyi mpanuka yaguyemo abantu 14 hakomereka 3 bikomeye.yarimo abantu 28 urumva ko abakomeretse ni 14 .reba ku igihe
Imana ibakire.Police ya Muhanga na Kamonyi ibe maso, cyane cyane amasaha yo kujya no kuva ku kazi.Abashoferi batwara munibus mu muhanda Muhanga_Kigali bacomokoye speed governors,zifite umuvuduko ukabije.Amasaha ya mu gitondo ateye ubwoba.Amategeko y’umuhanda ntakurikizwa.Police ya Muhanga na Kamonyi nitube hafi.
Imana ibakire mubayo ,imiryango yabuze Ababo
ndayihanganishije
Imanibakire mubayo
gusa hari akana karokowe na nyina akanaze mwidirishya biragira nyina apfuye,ubu mukuruwe yahahamutse .akana katoraguwe nundi mubyeyi kari kwa muganga ni kazima.RIP KUBABUZE ABABO.
RIP! Ababuriyemo ababo mugire kwihanga.
Oh my God! Ariko se ko ndeba abashoferi bagiye kuzatumara mwo kabyara mwe? Iyo birukanka mu muhanda wibaza ikiri mu mitwe yabo bikakuyobera kuko uretse n’ubuzima bw’abagenzi ubona nabo batikunda. Ahubwo se bite bya twa twuma ngo tugabanya umuvuduko? Twihanganishije imiryango yabuze ababo mukomere.
Nyuma yo kubura kwa driver w’iriya coaster bahise bafata ushinzwe gukurikirana izo modoka i musanze ngo aze atware abagenzi i kigali kuko nawe yari afite uruhushya rwo gutwara ariko muby ukuri nta experience yari afite kuri izi modoka. Rero nkaba nshinja ubuyobozi bw iyi company amakosa akomeye kuko bwahaye umuntu imodoka kdi babizi ko nta experience.
Unarebye uko yagonze iyo Jeep usanga harimo ubuswa bukomeye cyane kuko yirukaga kandi atazi imodoka.
Noneho wareba n aho yamanuye iyo coaster ugasanga ari driver ubimenyereye atari kuyimanura hariya kuko yaribuyikubite mu mukingo kuko niho hari hamwegereye.
Nyuma yo kugonga i Jeep kdi nawe yirukaga cyanee byatumye ata equilibre ayicurika kuri ruriya rutare kdi iyo aza kuba ari umuhanga yari kuba afitemo amahitamo menshi nko kuyikubita ku mukingo cg se akayihirika mu muhanda ariko atayishoye muri iriya manga. Njye nari mu modoka imukurikiye kdi ya atunyuzeho ari kwiruka pe.
Kuko yagonganye n’i Jeep izamuka we amanuka kandi anayigonga barebana kuburyo ahubwo i Jeep niyo byari byoroshye kugwa mu manga kurusha coaster ariko kubera ubuswa ba driver bigenda gutyo.
gusa icyo Imana yateganije ntacyo warenzaho kuko buriya umunsi wari wageze.
RIP
Ibyo uvuga bibaye ari ukuri iyo companie yagombye guhanwa bikomeye. Sinarinzi ko mu Ruanda bikibaho ko buri driver ubonetse wese ashobora kwiha gutwara imodoka nini zitwara abagenzi.
Ok ibyo ntanicyo bivuze ubu kubera ko abagize ibyago barangije kubigira.
Tubasabire ku Imana gusa ibakire!
Police ihagurukire abashoferi kabisa.
Ariko se ko mperuka imodoka zitwara abagenzi barashyizemo akuma kagabanya umuvuduko (speed governor), ubwo iyo modoka yo ntako bashyizemo, ko bavuga ngo shoferi yarirukaga cyane??????? Nkeneye igisubizo.
Batubwira ko ziriya modoka zijya mu ntara ntayishobora kurenza 60 km/h. None iriya modoka yo kuki yihutaga kandi kandi ifite akuma kayikontorora????
Comments are closed.