Digiqole ad

Hari abishyuza Komisiyo y’Igihugu y’Amatora amafaranga bakoreye mu 2014

 Hari abishyuza Komisiyo y’Igihugu y’Amatora amafaranga bakoreye mu 2014

Prof Kalisa Mbanda, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yaganiraga n’abanyamakuru ari i Musanze kuri uyu wa mbere.

*Umubare w’abishyuza urakabakaba 800 ariko Komisiyo ivuga ko batagezeho,
*Ngo barishyuje bageze aho barabirambirwa, ntagikorwa.
*Komisiyo y’Amatora yavuze ko iki kibazo kizakemuka vuba.

Amakuru y’uko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ibereyemo amafaranga bamwe mu bakorerabushake bayifashije mu mwaka 2014/15, Umuseke uyakesha umwe mu bishyuza uvuga ko ikibazo cyabo ntaho kitajyeze ariko kikaba cyarirengagijwe. Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yemera ko hari umwenda bafite ngo bakaba bari mu nzira yo kwishyura abo bantu.

Prof Kalisa Mbanda, Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'Amatora yaganiraga n'abanyamakuru ari i Musanze kuri uyu wa mbere.
Prof Kalisa Mbanda, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yaganiraga n’abanyamakuru ari i Musanze kuri uyu wa mbere.

Umwe mu bakoreye akazi Komisiyo y’Igihugu y’Amatora avuga ko ibafitiye umwenda uva mu mwaka wa 2014/2015 ndetse na 2016, aho bakoze ariko bakaba hari amafaranga batabonye bitewe n’uko uburyo Komisiyo yabishyuragamo bwahindutse.

Uyu muturage agira ati “Komisiyo yaje guhindura uburyo yatangagamo agahimbazamushyi k’abakorerabushake, ihagarika kuyabaha mu ntoki ikajya iyanyuza kuri nomero ya konti zabo, ngo bamwe bagiye babona amafaranga abandi ntiyabageraho.”

Avuga ko igihe cyose batakambiye Komisiyo y’Amatora bayisaba kubishyura ariko ngo bagiye kwinjira mu matora ya Perezida batarishyurwa.

Uyu waduhaye amakuru, avuga ko Komisiyo y’Amatora imufitiye umwenda w’amafaranga y’u Rwanda ku 195 000, kuko ngo ubwo abandi babonaga amafaranga kuri konti zabo, ababonye menshi bahawe hagati y’amafaranga ibihumbi 230 na 240, ariko we ngo yabonye amafaranga 50 000 gusa, kandi ngo hari n’abandi bakorerabushake bagenzi be hirya no hino mu gihugu bategereje kwishyurwa.

Ati “Icyo kibazo twaje kukibaza abaduhagarariye ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru, batubwira ko gisangiwe n’abantu basaga 800 mu gihugu hose, kandi ko bazagikemura ariko n’ubu gisa n’ikibagiranye kugeza ubu, dusa n’abanarambiwe kukibaza kuko nta gisubizo kirabonerwa kugeza ubu.”

Avuga ko icyo bifuza ari uguhabwa amafaranga bakoreye kubera ko ngo bose uko ari 800 bakoze Raporo bazoherereza ku Turere ariko ntacyazikozweho.

Prof Kalisa Mbanda Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora avuga ko uyu mwenda bawuzi, ariko ngo ntabwo umaze iriya myaka yose ivugwa.

Aganira n’Umuseke kuri uyu wa mbere yagize ati “Umwenda turawuzi ariko nta kibazo kimaze imyaka ibiri cyangwa itatu, icyo ni igihuha. Cyakora wa mugani nzi ko hari umwenda uhari kubera ko ibyo twagombaga kubagezaho byatinze kubera amabwiriza mashya ya Banki (BNR) atubwira ko amafaranga yose agomba kunyuzwa muri banki.”

Prof Mbanda agaragaza ko uburangare bwaturutse ku kuba bamwe mu bishyurwaga badafite za Konti muri Banki abandi bafite Konti muri SACCOs bakaba bataramenya kuzikoresha neza, abandi bagasabwa Lisiti bakazandika nabi, abandi badafite Konti bakandikaho iz’abavandimwe babo cyangwa abagore babo bigateza akavuyo mu kubagezaho ibyo bagenewe.

Yagize ati “Byaratinze, bwa mbere mu kiciro cya mbere byaradutindanye tubitunganya, ariko ubu ngubu ntabigejeje ku mezi menshi tugifite nk’ibirarane.”

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, abajijwe umubare w’abo bafitiye ideni, yasubije ko ari bake ndetse badashobora kuba bagera kuri 800.

Ati “Twashyizemo imbaraga kugira ngo umukozi wacu aho ari icyo kibazo agikurikirane atubwire neza abakorerabushake bashobora kuba bafite icyo kibazo tugikurikirane. Ni uguhandura byatangiye bidutunguye kandi bitangira nabi kuko bitari bimenyerewe, ariko birumvikana uko biri kuko biha Abanyarwanda umurongo wo kugira Konti muri Banki, ni ikintu cyiza gituma bashobora kubika, bakazigama, bagashaka n’inguzanyo ibyo birumvikana, ariko kugira ngo bitungane iteka bisaba igihe.”

Ku gihe iki kibazo kizarangirira, Prof Mbanda yabwiye Umuseke ko n’uku kwezi kwa gatanu gushobora kurangirana na byo.

Iki kibazo kivuzwe mu gihe habura iminsi 74 ngo mu Rwanda habe amatora y’Umukuru w’Igihugu azaba tariki ya 3-4 Kanama.

Iyo ni imbonerahamwe igaragaza abakorerabushake n'abakozi b'inyongera Komisiyo yakoresheje mu matora yabaye muri 2015/2016
Iyo ni imbonerahamwe igaragaza abakorerabushake n’abakozi b’inyongera Komisiyo yakoresheje mu matora yabaye muri 2015/2016

UM– USEKE.RW

16 Comments

  • Nibyiza bari gushaka umuti w’ ikibazo

  • Kuki hakoreshwa amafranga menshi cyane mu matora yacu, kandi ibiri buyavemo biba bizwi mbere y’uko aba?

    • Ni nde sha wakubwiyeko biba bizwi? Biba bizwi na nde se? Gusa koko wa mugani wawe hakoreshwa amafaranga menshi atari ngombwa, abatorwa twese tuba tuzi abo aribo kuko tuba tugomba gutora neza, kuburyo rero bashatse bajya bareka kudukinisha umukino w’itora ahubwo ziriya cash zigafasha kurwanya ubukene n’ubushomeri mu rubyiruko. Njye namaze kumutora byararangiye kugeza igihe azashakira kubivamo.

    • Mwananzambe,ubwo rero uze wifate ko uri wowe uba uzi ibizayavamo!kuki se uta umwanya
      wawe,utegereze aho uzatore ikinyuranyo n´ibyo ubona.

    • nanjye Niko mbibona mwanzambe we

  • Ahubwo se wowe uvuga ko wishyuwe 50000 naba nawe twe mu majyepfo i Nyanza buri mukorerabushake yahawe 21000 gusa!!!kandi abo ni abafashije mu gikorwa cyo gukosora listes z’itora mu myaka ya 2014,2015 na 2016.Abandi ntacyo babonye!!Ikindi mwebwe muzi umwenda mufitiwe ko twe dukora tukabona batwatse compte nta kindi tumenya??sinzi aho mumenyera ngo muzahabwa agahimbazamusyi kangana gutya dore ko n’iyo ubibajije bakubwira ngo ni ugukorera ubushake!!umuntu akaryumaho da!!

  • Ariko se ubundi usibye ibyo gutekinika,bitwa ‘ Abakorerabushake’ gute kandi bahembwa kariya kayabo? Ese ko mbibonamo guhembwa bihwanye n`akazi baba bakoze ubundi harya hari ikizamini kijya gitangwa ngo mu gushaka abo bitwa abakorerabushake nubwo njye atari ko mbibona, hatoranywe abatsinze kurusha abandi dore ko abashomeri muri ki gihugu ari benshi na bo kiriya kiraka kitabagwa nabi? Mbyise ikiraka kuko mbona gihemba akayabo kuko ubundi umukorerabushake yagombye nyine kuba akorera ubushake kandi nta cyo yishyuza uwamukoresheje kabone nubwo yaba ari transport imugeza aho akorera. Icyo komisiyo yakabahaye ni ibya ngombwa abakenera nk`imyenda, amakaramu, amakarita n`utundi nk`utwo, si non umuntu uhembwa umusahahara ukuubye kabiri umushahara wa mwalimu ufite A0 wigisha secondaire, ntibyumvikana aho bihera byitwa’ubukorerabushake’. Murantunga byari ibyiyumviro vyanje!

    • Kalisa we,ushbora kubyita uko wishakiye.ndumva ntaco bizica.

  • wamugani aka kayabo kamafranga byitwa abakorera bushake gute

  • mwaramutse basomyi njye mbona ntawe ukwiye kwishyuza kuko gukorera ubushatse birasobanutse ntagihembo kirimo atabonetse rero ntamugayo tuge twumvako gutanga umusanzu ku Gihugu nabyo bishoboka naho abavugako baba menshi sibyo kuko umutima w’ubushake ntakiguzi cyawo, abanyamatitu nabo ngo mutora muzi uturwa ubundi se mu ishuri umwana w’umuhanga ntiyigaragaza kandi intangiriro y’uruhara n’amasoso mukunde Igihugu cyanyu ugaya imfura z’iwabo bucya yimuka.murakoze

    • Ndakwemera sha Mugabe, ibyo uvuga n´ukuri.Icakora, ndakemanga byimazeyo,uyo Mbanda
      yubahuka akaja kuri micro akavuga ko bagifite umwenda w´abakorerabushake, ntabwo ari
      ibintu byo kwishimira, ahubwo biteye isoni, uku n´ukwandagaza igihugu,muburyo ubwari bwose baheraniye abantu, ntabwo hari hakwiye ibisobanuro atari ukwishura abakoze,point -.

    • Ariko rero Mugabe ntago ikibazo ari uko abarerabushake bahembesheje agahimbazamusyi kabagenewe kuko nubundi nyine barakagenewe ikibazo ni Commission ihemba bamwe abandi ikabareka nonese Mugabe wowe niba wakoze kimwe na bagenzi bawe muhuje inshingano bagahembwa wowe ntuhembwe uzaceceka kubera izina bakwise gusa ?????

      Maze utahire ibyo gusa kandi ikindi ugomba kuzirikana nuko commission itigeze ihakana ideni ibereyemo aba bantu.

  • njye ndumva ari igisebo no kuri Leta, aho biyambaza abakunda gukorera igihugu noneho nyuma bakabahemukira, nonese ubungubu Mbanda asobanura gute ibyo bintu,ko numva n´ibisobanuro bitanyura,n´uguteza urubwa leta kandi abayobozi nkaba ngaba nibo bama
    bateranya Leta n´abaturage.

  • Cyakora birasekeje kubona umuntu avuga ngo baramwabuye kandi ajya mukazi yaravugaga ko ari umukorerabushake.

  • Jye mbona ukurikije imiterere y’ ubukungu mu gihugu cyacu muri iki gihe nta matora yagakozwe. Ntacyo ahindura, ibyo abaturage dutekereza turabizi, ibyo abayategura batekereza turabizi, abayobozi ibyo abazakora nabyo barabizi. Nta matora akenewe ahubwo miliyari hafi 6 zakoreshwa muri za gahunda zo guhemba ibirarane no kurwanya ubukene.

  • Reka da amatora ni ngombwa, miliyari esheshatu zigomba gusodohoka, atari ibyo se ayagiye kuri REFERENDUM yaba yarapfuye iki?

Comments are closed.

en_USEnglish