Abajyanwa mu nkiko: Uganda ni 51%, Tanzania 50%, Kenya 43, u Rwanda ni 6.7%
Ihuriro Nyafurika ry’Inzego zishinzwe amagereza muri Afurika riravuga ko rihangayikishijwe n’umubare munini w’abantu bakomeje kujyanwa mu nkiko. Rikavuga ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu bifite umwihariko w’umubare ukiri hasi w’abajyanwa mu nkiko kuko imibare igaragaza ko abajyanwa mu nkiko ari 6.7% mu gihe mu bihugu byo mu karere nka Uganda ari 51.7%, Tanzania ni 50% naho muri Kenya abajyanwa mu nkiko ni 43%.
Kuva kuri uyu wa mbere tariki 15 Gicurasi, i Kigali hateraniye inama ya kane y’Ihuriro Nyafurika ry’Amagereza (African Correctional Services Association, ACSA) yiga ku iterambere ry’amagereza muri Afurika bigizwemo uruhare n’imfungwa.
Umuyobozi w’iri huriro Col. Dr Byakashayijja Johnson wo muri Uganda, avuga ko Afurika yugarijwe n’umubare munini w’abantu bashyikirizwa inkiko ngo baburanishwe ibyaha bakurikiranyweho.
Avuga ko nko mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, abantu bajyanwa mu nkiko muri Uganda ari 51.7%, muri Tanzania ni 50%, naho muri Kenya ni 43%.
Uyu muyobozi w’ihuriro ry’inzego z’amagereza muri Afurika avuga ko umwihariko ugaragara ku gihugu cy’u Rwanda kuko abajyanwa mu nkiko ari 6.7% gusa.
Ati “Ibyo ni ibintu bitangaje aho twibaza uko u Rwanda rubigenza. Usanga imibare y’ahandi ikiri hejuru ibi bikaba bivuze ko ubutabera bw’u Rwanda bukora akazi kabwo neza.”
Avuga ko iri ari isomo ryiza u Rwanda rushobora gusangiza abandi ku Isi by’umwihariko ibindi bihugu byo ku mugabane wa Afurika.
Ngo nta handi wapfa gusanga umubare uri hasi w’abantu bajyanwa mu nkiko nk’uyu wo mu Rwanda.
Ati “Uretse mu Bwongereza ushobora gusanga umubare uri hasi mu butabera, nta handi wabibona, iki ni kintu gitangaje kuri Leta y’u Rwanda.”
Col Dr Byakashayijja avuga ko uyu mubare munini w’abajyanwa mu nkiko unajyana n’imibare myinshi y’abagororwa bari mu magereza yo mu bihugu byo muri Afurika.
Ati “Umubare munini w’abacumbikiwe muri gereza wiganjemo urubyiruko rufungiye icyaha cy’ibiyobwenge, ibyo bikaba ari ibintu twakagombye gufatira ingamba hamwe nka Afurika tukareba uburyo twakemura icyo kibazo.”
Yongera gushimira u Rwanda kuko rugifite 5% by’umwanya wa gereza utarimo abagororwa.
Avuga ko muri Afurika hari umubare munini w’abafungiye iterabwoba, abantu nk’aba ngo bateye impungenge.
Ati “Bari mu bantu tugomba kwitondera kandi tugashyira hamwe nka Afurika kuko aba bantu ntacyo batinya, ntibatinya n’urupfu. Tugomba kugira ingamba zo guhana abantu bafatiwe mu mitwe y’iterabwoba.”
Inkiko zo mu Rwanda zimaze iminsi ziburanisha abantu 45 bakurikiranyweho icyaha cyo gukorana n’imitwe y’iterabwoba irimo n’uwiyita Leta ya Kisilamu (IS) no kuyoboka inyigisho z’ubuhezanguni.
Komiseri Mukuru w’urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa, CGP George Rwigamba avuga ko iki cyaha kidakanganye mu Rwanda.
Ati “Kugeza ubu sinavuga ko dufite ikibazo cy’abantu bari mu mitwe y’iterabwoba, n’abahari ntibarenze 20 bafunzwe bakekwa ko bari bayinjiyemo. Baracyaburana, twe mu magereza twakira abantu bamaze gukatirwa n’inkiko tukabashyira ku murongo nk’uko tubisabwa n’itegeko.”
Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE .RW