Morgan Freeman yasuye Ingagi mu Birunga
Morgan Freeman umukinnyi wa cinema w’Umunyamerika wamenyakanye cyane ku Isi uri mu Rwanda kuva mu minsi ibiri ishize uyu munsi kuva saa moya za mugitondo yari muri Pariki y’ibirunga asura ingagi.
Umuseke wabashije kubona amafoto ya mbere y’uyu mugabo w’imyaka 80 y’amavuko ari gusura ingagi mu Birunga.
Freeman wageze mu Rwanda kuwa 11 Gicurasi uruzinduko rwe yarugize cyane umwihariko we n’abantu bane bari kumwe harimo umugore w’umu “manager” we.
Uyu munsi basuye imiryango inyuranye y’ingagi mu Birunga nyuma ahagana saa saba (13h) basura imiryango y’abahoze ari ba rushimusi b’inyamaswa ubu bagira uruhare mu kuzirengera.
Morgan Freeman ni icyamamare cyane muri cinema ku isi, azwi muri filimi zamenyekanye cyane nka The Dark Knight Trilogy, Wanted, The Sum of All Fears na Deep Impact.
UM– USEKE.RW
8 Comments
Lobbying yacu ikora neza turayishyigikiye.Gusa nizereko tudatangamo menshi cyane.
Lobbying what?
Try to grow up dude, otherwise you will look like a retarded, lunatic scumbag. What would a respectable Govt lobby a movie actor for ?
ko mbona urakariye cyane Rugero!!!!!!ndumiwe be polite with your terms
ni ibiki afite imbere y’ishati?
Ibyo afite imbere y`ishati niba utabizi humura Uzabimenya nugira imyaka 79 nk`iyo afite 😉
ni amabuye ngo nihagira ishaka kumurya ayiyatere, yirengere
ikaze mubirunga
Comments are closed.