Digiqole ad

I Kiramuruzi abana bo ku muhanda barisabira kujyanwa mu bigo ngororamuco

 I Kiramuruzi abana bo ku muhanda barisabira kujyanwa mu bigo ngororamuco

Birirwa mu mujyi bamwe basabiriza abandi bashakisha injyamani

I Gatsibo mu mujyi wa Kiramuruzi, abana bo ku muhanda bavuga ko barambiwe ubuzima bugoye bamazemo iminsi, bagasaba ko bajyanwa mu bigo ngororamuco bakigishwa imyuga yazabafasha kwibeshaho no kuzamura imiryango yabo kuko bagiye bahunze imibereho mibi y’ababyeyi babo.

Birirwa mu mujyi bamwe basabiriza abandi bashakisha injyamani
Birirwa mu mujyi bamwe basabiriza abandi bashakisha injyamani

Ni abana bagaragara nk’abari hagati y’imyaka 9 na 13, bamwe barasabiriza, abandi bikorera imizigo mu isoko, abandi nabo birirwa batoragura ibyuma byashaje (bizwi nk’injyamani) kugira ngo babigurishe babone amaramuko.

Bamwe muri bo bavuganye n’Umuseke, bavuga ko nta ruhare bagize mu gutuma baza kuba muri ubu buzima bwo ku muhanda.

Umwe ufite imyaka 11 (ntitwamuvuze kuko atujuje imyaka y’ubukure) ati ” Naje kuri uyu muhanda kubera imibereho mibi y’iwacu kuko Papa yagurishije isambu yose arigendera aradusiga, njye na Maman nawe utishoboye mbonye tubayeho nabi ndeka kwiga nza hano ku muhanda.”

Bagenzi be bahuye n’Umunyamakuru w’Umuseke bavuga ko bagiye gushaka ibyuma bishaje (babyita Gusyaga), bavuze ko barambiwe ubu buzima kuko babona ntaho bwabageza.

Undi w’imyaka 12 ati ” Turasaba leta ko yadufasha ikadushakira ibigo tujyamo niba bigihari kuko hano tubayeho nabi umuntu aba asenga ngo abone umugaburira.”

Hari n’abavuga ko baramutse babonye imiryango yifuza kubatwara babyemera gusa hakaba n’abavuga ko barenze ihaniro bityo ko babanza bakanyuzwa mu bigo ngororamuco bakabona gusubizwa mu miryango.

Undi ati ” Umuntu ambwiye ngo nge mu rugo rwe angire umwana mba iwe ntabwo nabyemera icyo nshaka ni ukujya mu kigo nkabayo nkaniga.”

Epiphanie Kavutse uyobora umurenge wa Kiramuruzi atunga agatoki ababyeyi kugira uruhare mu gutuma abana bata iwabo bakajya kuba ku mihanda.

Ati ” Ababyeyi ni bo bagomba kugira uruhare rwa mbere mu kuvana abana babo mu mihanda natwe tukabafasha kuhava ariko bafite imiryango bajyamo, turateganya kuganira nabo tubafashe gukemura ikibazo.”

Abagenda muri uyu mujyi mu masaaha y’umugoroba nibo bavuga ubuzima bugoye aba bana banyuramo kuko barara mu biraro ntacyo kwiyorosa.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Rya terambere ryacu rizamukana umuvuduko se bite? Birababaje kubona nta kigo cya leta gihagurukira iki kibazo nigisebo ku gihugu no kumunyarwanda uwariwe sese.

Comments are closed.

en_USEnglish