Digiqole ad

Abiga muri kaminuza barasabwa kwiga bagamije gushaka ibisubizo by’Afurika

 Abiga muri kaminuza barasabwa kwiga bagamije gushaka ibisubizo by’Afurika

Barasabwa kwiga bagamije gutuma Afurika itera imbere

Huye- Mu biganiro byahuje abanyeshuri 300 biga mu mashuri makuru na za Kaminuza bibumbiye mu muryango w’urubyiruko ruharanira ineza y’Afurika (Pan African Movement) basabwe kwiga bafite intego imwe yo kuzashaka ibisubizo by’ibibazo byugarije mu duce bazaba batuyemo n’ibyugarije Afurika muri rusange.

Uru rubyiruko rweretswe uko rushobora kuba umusemburo wo kuzamura ibice batuyemo n'umugabane w'Afurika
Uru rubyiruko rweretswe uko rushobora kuba umusemburo wo kuzamura ibice batuyemo n’umugabane w’Afurika

Muri ibi biganiro byabereye mu ishami rya Kaminuza y’u Rwanda mu karere ka Huye, uru rubyiruko rwibumbiye muri Pan African Movement rwarebeye hamwe uruhare rwabo mu gutuma Afurika isohoka mu bibazo byakomeje kuyibaho akarande no kuyishakira ikerezo gishya.

Nkotanyi Dan uhagarariye Pan African Movement muri kaminuza y’ u Rwanda mu ishami rya Huye avuga ko bateguye ibi biganiro kugira ngo bafashe umugabane wabo kugera ku ntego z’icyerekezo 2063.

Avuga ko ibi biganiro bizanavamo umurongo w’icyo bakora mu guhindura imyumvire ya rumwe mu rubyiruko ruri mu mashuri atandukanye.

Ati “ Abanyeshuri benshi baracyafite ikibazo ko ibyo biga mu ishuri ari byo bagomba gushyira mu bikorwa kuruta uko batekerza, ariko icyo Panafricanism ivuze ni ukurushaho gutekerza ku byo abandi batavuzeho.”

Umumararungu Sylvie wiga muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye avuga ko ibi biganiro byamuhumuye amaso akabona ko Abanyafurika baramutse bashyize hamwe bagera kuri byose bifuza kugeraho.

Ati “ Twibaza ko Abanyafurika ntacyo dushoboye, tukumva ko dukeneye abazungu, ariko nasanze twebwe nk’Abanyarwanda dushyize hamwe byose twabishobora.”

Musoni Protais ukuriye Pan African Movement mu Rwanda, asaba aba banyeshuri kwiga bafite ku mutima ibibazo bashaka gukemura kugira ngo intego yo kugira Afurika yigenga ifite ubukungu n’umutekano bihamye igerweho.

Avuga ko icya mbere ari ukwigirira ikizere. Ati “ Ukiga ugamije kuba igisubizo cy’ibibazo ubona iwanyu, ntiwumve ko utegereje ko hari undi uzabikora.”

Igitekerezo cy’uyu muryango wa Pan Africanism Movement cyatangijwe na bamwe mu banyabwenge b’Abanyafrika bari hirya no hino ku isi mu mpera za 1800 bagamije kurwanya ivangura ryakorerwaga abirabura b’abacakara.

Iki gitekerezo cyaje kwaguka ubu muri buri bihugu byinshi hagiye hari amatsinda yibumbiye muri uyu muryango aharanira gukomeza gufasha Abanyafurika kwibohora no guteza imbere abayituye.

Christine NDACYAYISENGA
UM– USEKE.RW/HUYE

2 Comments

  • Ngaho se nimuhere gituma abavandimwe bakomeje kurohama mu nyanja bahiye i Burayi. (Abazi gucukumbura bavuga ko baba bakurikiye inzira icamo ibyagombaga gutuma batera imbere, urugero amafranga, umutungo kamere, n’ibindi)

  • N’abibitseho amafr kandi bafite full power bananiwe -cg banze- kuvana Afrika mu butindi, none izo nzana ziga zitanariye, zitanumva ibyo ziga gusa ikigamijwe- cg abo bana bashoboye- ari ukuzashyira degree mu mufuka bakagana agashomeri, ubundi bakajya bikirigita bagaseka ngo bari graduated, banatuma hakorwa nice reports zijya mu baterankunga, nibo zizakiza Afrika bayivanye mu butindi!?!?!? Wapi. Dore igisubizo: Guca ukubiri no kwikunda bikabije ku bashinzwe gufata ibyemezo.

Comments are closed.

en_USEnglish