Digiqole ad

Gisagara: Abayobozi basobanuriwe amahame remezo akubiye mu Itegeko Nshinga

 Gisagara: Abayobozi basobanuriwe amahame remezo akubiye mu Itegeko Nshinga

Mu karere ka Gisagara mu ibara ry’ubururu

Abahagarariye abandi mu nzego zitandukanye mu karere ka Gisagara bavuga ko kwigishwa amahame remezo akubiye mu  itegeko nshinga, ari ingenzi kuko basanze hari bimwe batamenyaga ndetse ibyo riteganya ntibikorwe.

Mu karere ka Gisagara mu ibara ry'ubururu
Mu karere ka Gisagara mu ibara ry’ubururu

Hon. Senateri Mukasine Marie Claire avuga ko bahisemo kwigisha amahame remezo y’ingenzi atandatu bahereye ku bayobozi mu rwego rwo kurushaho kuyamenyesha Abanyarwanda bose.

Bamwe mu bahagarariye inzego zitandukanye mu karere ka Gisagara bahuguwe ku mahame remezo atandatu akubiye mu itegeko nshinga, bemeza ko inyigisho bahakuye zizabafasha kwita ku kazi no kukanoza.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umusigire mu murenge wa Gikonko agira ati “Aya mahame remezo aruzuzanya n’inshingano zacu, kuko ari twe tugomba kuzamura imyumvire y’abo tuyoboye tubafasha kuzamuka mu iterambere.”

Ku ihame ryo gukumira ingengabitekerezo ya Jonoside, Chantal Mbakeshimana umuhuzabikorwa w’Inama y’igihugu y’Abagore agaragaza ko hakiri imbogamizi aho ingengabitekerezo ikiri mu miryango imwe n’imwe.

Ati “Turacyafite ikibazo cy’uko hari imiryango ikibiba ingengabitekerezo, bityo iyi ikaba ari inzitizi tugihura nayo.”

Hon Senateri Mukasine Marie Claire watanze amahugurwa avuga ko icyo bagamije mu turere dutandukanye tw’igihugu ari  ugusobanura amahame remezo akubiye mu itegeko nshinga kuko ari yo shingiro ry’igihugu, ngo ni yo agena imyubakire y’igihugu.

Ati “Hirya no hino twasanze amahame remezo akwiye kumenyekana mu buryo bukwiriye, ni yo mpamvu twahisemo kuyigisha abantu ngo bayamenye, nyuma twe twakora igenzura ariko babanje kuyamenya.”

Abayobozi bagaragaje ko hakiri imbogamizi zishingiye myumvire ya bamwe mu bo bayobora ikiri hasi muri gahunda zimwe na zimwe za Leta, bityo bakavuga ko bikibasaba imbaraga nyinshi.

Christine Ndacyayisenga
UM– USEKE.RW/Gisagara

en_USEnglish