Digiqole ad

Umuturage yorojwe Inka 26 ku munsi umwe

 Umuturage yorojwe Inka 26 ku munsi umwe

Hakizimna n’umugore we bakiranye ubwuzu inka 26 borojwe icyarimwe

Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru Hazimana Jean Tuyisenge utuye mu mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Ruli mu Murenge wa Shyogwe mu karere ka Muhanga yahawe Inka 26 na bagenzi be bibumbiye mu ishyirahamwe ‘IGICUMBI CY’UMUCO’ biyemeje korozanya. Abaturage bamugabiye bavuga ko bifuza kunganira Perezida wa Repubulika, Paul Kagame watangije gahunda ya ‘Girinka Munyarwanda’.

Hakizimna n'umugore we bakiranye ubwuzu inka 26 borojwe icyarimwe
Hakizimna n’umugore we bakiranye ubwuzu inka 26 borojwe icyarimwe

Hakizima Jean Tuyisenge w’imyaka 33 y’amavuko afite abana batatu,  akomoka mu Murenge wa Mbuye mu Karere ka Ruhango ari naho yagabanye izi nka, ashimira aba baturage bamugabiye akavuga ko ari uyu muco wo korozanya  bawukura  kuri Perezida wa Repubulika Paul Kagame no kuri basekuruza babo.

Hakizimana avuga ko  mbere y’uko batangiza iyi gahunda yo korozanya, abaturage babanje gushinga ishyirahamwe bise ‘IGICUMBI CY’UMUCO’  bashyira hamwe Inka bakazoroza mugenzi wabo kugira ngo basubize agaciro umuco wo kugabirana wahozeho mu gihe cyo hambere.

Avuga ko izi nka ahawe zizazamura imibereho y’abaturanyi be. Ati « Inka 26 nahawe zose ngiye kuziragiza abaturage bagenzi banjye kandi niteguye kuboroza nizororoka kuko nsanganywe izindi 10 nubakiye ikiraro kandi numva zizagera ku bantu benshi.»

Uwiringiyimana Claude, umwe muri aba baturage boroje mugenzi wabo avuga ko  muri Mutarama na we yorojwe Inka 34  muri iyi gahunda biyemeje yo korozanya.

Avuga ko na we amaze koroza abaturage 20, akaba yiteguye kongera koroza abandi baturage batishoboye kugira ngo iyi gahunda yo korozanya igere ku mubare munini w’abafite ubushobozi buke.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbuye, Byiringiro Jean Paul avuga ko kuva iyi gahunda  yo korozanya igiriyeho  imaze guhindura ubuzima bwa benshi kuko abari basanzwe bishyurirwa mitiweli na Leta bagenda bagabanuka bitewe n’iyi gahunda.

Yagize ati « Uretse kuremerana hagati yabo byanafashije kwihutisha gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge mu batuye muri uyu Murenge kandi dushima ko batera ikirenge mu cya Perezida wa Repubulika.»

Muri uyu Murenge wa Mbuye abaturage bamaze koroza bagenzi babo bagera ku 10 mu gihe gito iyi gahunda imaze itangiye bakaba barabahaye Inka zikabakaba 200 hatabariwemo izatanzwe muri gahunda ya Girinka. Muri abo bose nta n’umwe wari wahabwa Inka ziri munsi y’icumi.

Na we ngo izi nka zaziragiza abaturanyi be kugira ngo barusheho kubaho neza
Na we ngo izi nka azaziragiza abaturanyi be kugira ngo barusheho kubaho neza

MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Muhanga

4 Comments

  • Ubwo se kujya koroza umuntu umwe inka 26 umunsi umwe, baba babuze abandi bantu bakoroza izo nka bakabaha buri wese inka imwe imwe. Ibi bintu ntabwo bisobanutse sinzi icyaba kibyihishe inyuma, keretse niba ari njye udasobanukiwe neza.

  • Ni byo, iyo systeme ntabwo bayisobanuye neza. Ese ni ukugurizanya inka nkuko ibimina by’amafaranga bikora, badusobanurire.

  • Ubanza iyo boroje umuntu nawe ahita aziragiza abaturage noneho zororoka akabona koroza abandi.

  • Iyi nkuru ikosorwe haravugwamo umurenge wa mbuye n’uwa shyogwe mutubwire aho iki gikorwa cyabereye.

Comments are closed.

en_USEnglish