Burera: Amadini n’Ubuharike birafatwa nk’intandaro y’ubwiyongere bwa BWAKI
Abatuye mu murenge wa wa Butaro Mu karere ka Burera baravuga ko amadini atuma bamwe bataboneza urubyaro bigatuma babyara abo batabashije kurera akaba ari byo bikomeje kuzamura umubare w’abana barware indwara ya Bwaki kuko baba batabonye indyo yuzuye. Hari n’abavuga ko n’ubwiyongere bw’ubuharike buri gutuma umubare w’abana barwaye iyi ndwara wiyongera kuko baba batitaweho.
Uyu murenge wa Butaro utuwe n’abaturage bagera ku bihumbi 32 benshi muri bo batunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi.
Mu bice birandukanye hari gukorwa ibikorwa by’ubukangurambaga bwo kurwanya indwara zandura n’izitandura. Mu murenge wa Butaro mu karere ka Burera haravugwa ubwiyongere bw’indwara ya Bwaki.
Abatuye muri uyu murenge bavuga ko ukomeje kugarizwa n’ikibazo cy’ubwiyengere bw’Indwara ya Bwaki, bakavuga ko biterwa na bamwe mu babyeyi badakozwa ibyo kuboneza urubyaro kubera inyigisho z’amadini babarizwamo.
Nyirakwezi Amina avuga ko muri aka gace hari abagore banze kujya muri ONAPO ngo baboneze urubyaro kuko baba babibujijwe n’amadini basengeramo.
Yagize ati “ Imyemere y’amadini bituma abadamu babyara abana benshi ugasanga n’uwo wundi yabyaye mbere aramucukije ugasanga umwana arwaye bwaki.”
Aba baturage bavuga ko muri uyu murenge hanavugwa ikibazo cy’ubuharike bukomeje gufata intera dore ko hari ababyeyi benshi bagiye bata ingo zabo bakajya gushaka mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda.
Mwiseneza Jean de Dieu ati “ Abantu bimuka mu Rwanda bakajya muri Ugand , iyo ubuzima bubakubise nibwo ubona bazana n’abana babo, bakagaruka mu Rwanda, iyo bageze mu Rwanda nibwo bajya kubasuzuma bagasanga bafite uburwayi bwa bwaki.”
Akomeza avuga ko muri aka gace bibasiwe n’indwara ya Bwaki. Ati “ Irahari, kuko mu midugudu dutuyemo tubona abantu bajyana abana babo gufata amata, yiganje cyane cyane mu mirenge ihanye imbibi n’igihugu cya Uganda.”
Avuga ko hari n’ababyeyi bagaruka mu Rwanda kuko abana babo baba barembejwe n’indwara ya Bwaki bakaza kugira ngo baramire ubuzima bwabo kuko bahita bafata Mutuelle de Sante kugira ngo bavuzwe.
Ati “ Abenshi basiga inaha mu Rwanda bagurishije amasambu yabo, iyo bageze yo barwara naho bakahagurisha aho bari baraguze muri Uganda bakivuza.
Iyo bagezeyo bagasanga bimeze nabi kuko hano mu Rwanda ari umutekano ku byerekeye indwara barongera bagatega bakagaruka niyo mpamvu umubare w’abana ukomeza kuba munini w’abarwaye bwaki muri Butaro.”
Ndayambaje leonard ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Butaro avuga ko ikibazo cy’abana bagwingira gihari gusa akavuga ko ibyo kurya bihari ariko bikicwa n’ababyeyi batita ku bana babo.
Ati “ Ubuharike buri gutuma umubare w’abana bagwingira uzamuka, aho usanga abagabo bafata nk’inkumi akamujyana ku mupaka akambukana nawe muri Uganda , yagera muri Uganda ubuzima bukamucanga , wa mudamu ubuzima bukamubera bubi, ugasanga agarukanye na ba bana.”
Uyu muyobozi agira inama ababyeyi ko bagomba kwita ku burere bw’abana babo, bakababera urugero rwiza birinda ubuharike kuko bishobora kuzabaviramo gukurana izi ngeso zidahwitse.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW
6 Comments
Abantu muransetsa, Ngo guharika bizana bwaki.Harya guharika byadutse kuva ryari? Ese iyo bwaki yari ihari? Mutubabarire mushakire ahandi mureke kutuyombya mudusobanurira ibidahuye.Ntacyo tuzamutora ejobundi atujyane mu nzibacyuho ariko ibindi mubireke.
Nonese kwica abana bataravuka niwo muti.mbona kujya muri ONAPO ntaho bitaniye no gukuramo inda kuko byose uba uri kwica umwana
Harya Onapo ntibyari mubyo tugomba kurimbura kuko politiki yose ya Habyarimana yari irondakoko nirindakarere? Ko nta kintu nakimwe cyiza yigeze akorera u Rwanda? Yewe konabamubanjirije bose ntacyo bakoze ko U Rwanda rwazimye muri 1959 rwongeye kubaho muri 1994? Ibintu byigishwa ubu ni dager.Mbiswa ma.
Gahunda ya ONAPO yazanywe mu Rwanda muri 1978 n’uwari hagarariye Vatican ku butegetsi bwa Habyarimana. Njye birantangaza iyo mbona amadini (na Kiliziya gatolika), mu ruhame bigurutsa ibyo kuboneza imbyaro nyamara igihe biherereye bakabiha umugisha, ku buryo kugeza n’uyu munsi bahejeje abayoboke babo mu rurjijo. Des hypocrites sans nom !
bisobanuke neza Butaro niyo.yari ikighega cyibiryo niho navukiye ntagihe higeze haba bwaki kandi habaga abagabo bafite abagore nabatanu mwerure muvuge ko.mu rwanda harinzara ariyo.mpamvu bwaki yamaze abantu ntimukqtujijishe guharika bitera bwaki mwabantu mwe nzaba ndeba
hahahah, kurimbura ibyari mu gihugu mbere ya 94 biracyagoranye. Onapo ni politiki ya Habyalimana ariko abaturage baracyayivuga!
Comments are closed.