Digiqole ad

Ku cyicaro cya FMI haraye haturitse igisasu cyari mu ibahasha

 Ku cyicaro cya FMI haraye haturitse igisasu cyari mu ibahasha

Urukiko ruburanisha ibyaha by’iterabwoba mu Bufaransa rwaregewe ikirego cy’uko hari itsinda ry’Abagereki baraye baturikirije igisasu mu biro by’umwe mu bakozi b’Ikigega mpuzamahanga cy’imari(FMI) kigakomeretsa umwe mu bakozi baho.

Igisasu cyaturikiye ku kicaro cya FMI i Paris
Igisasu cyaturikiye ku kicaro cya FMI i Paris

Uwakomeretse ngo ni umugore wari ufunguye iyo baruwa akaba akora mu biro by’umuyobozi wa FMI Christine Lagarde.

Police ivuga ko hari amakuru y’uko iriya baruwa yari yoherejwe na bamwe mu baturage bo mu Bugereki batishimiye uburyo FMI yitwaye mu gukemura ikibazo cy’umwenda u Bugereki bwari bufitiye Umuryango w’ubumwe bw’u Burayi.

Amakuru avuga ko umutwe witwa Conspiration des cellules de feu ariwo wateze kiriya gisasu nk’uko bivugwa na RFI.

Uyu mutwe kandi ngo ku wa Gatatu wari wohereje indi baruwa irimo ibiturika muri Minisiteri y’imari y’u Budage ariko biza kuvumburwa itaragerayo, igitero kiburizwamo gutyo.

Abavuga ko abohereje biriya baturuka mu Bugereki babishingira ku ngingo y’uko basanzemo za ‘timbres’ zo mu Bugereki.

Mu gihe u Bugereki bwari mu bibazo by’ihungabana rikomeye ry’ubukungu, ibihugu by’Umuryango w’u Burayi bikoresha ifaranga rya Euro ntubyavugaga rumwe ku cyakorwa ngo ikibazo cyabwo gukemuke.

Ubudage bwifuzaga ko u Bugereki buvanwa muri uyu muryango ariko u Bufaransa n’ibindi bigasanga bitabutakaza.

Ubutegetsi bwa Athènes nta kintu buravuga kuri ibi bivugwa.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish