Digiqole ad

Umuvandimwe wa Kim Jong-un yicishijwe uburozi bukomeye bwitwa VX

 Umuvandimwe wa Kim Jong-un yicishijwe uburozi bukomeye bwitwa VX

Kim Jong-nam Umuvandimwe wa Perezida Kim Jong – un wishwe tariki ya 13 Gashyantare

Kim Jong- nam umuvandimwe wa Perezida wa Korea ya Ruguru, Kim Jong-un Malaysia yemeje ko yishwe n’uburozi bukomeye cyane bwica vuba bwitwa VX, ngo bufatwa n’umuryango w’Abibumbye nk’intwaro za kirimbuzi.

Kim Jong-nam Umuvandimwe wa Perezida Kim Jong – un wishwe tariki ya 13 Gashyantare

Kim Jong – nam ni umwana w’undi mugore wa Kim Jong-il se wa Kim Jong-un, yapfuye mu cyumweru gishize nyuma y’uko hari abagore babiri, umwe yamwikubyeho ku kibuga cy’indege cya Kuala Lumpur muri Malaysia amutera ibintu bikekwa ko ari byo byamuhitanye.

Raporo y’umunyabutabire w’Umunyamalaysia ivuga ko Kim Jong -nam yishwe hakoreshejwe uburozi bwa “VX nerve agent” izina ryabwo ni (S-2 Diisoprophylaminoethyl methylphosphonothiolate) bukaba ari uburozi bubi cyane bushyirwa mu cyiciro cy’intwaro za kirimbuzi zitewe na UN yasinywe mu 1993.

Amakuru ashinja Korea ya Ruguru kwihisha inyuma y’uru rupfu rwa Jong-nam ariko kibihakana kivuye inyuma. Iki gihugu cyabwiye Malaysia gukora ibizamini ku murambo wa nyakwigendera ngo hamenyekane icyaba cyaramwishe kuko gishinja Malaysia kuba ari yo yamuhitanye.

Umuyobozi wa Polisi ya Malaysia Khalid Abu Bakar yatangaje ko umwe mu bagore bikubye kuri Kim Jong- nam amutera ibintu mu maso nyuma y’akanya gato yahise yitura hasi atangira kuruka cyane.

Kim Jong-nam yapfiriye mu nzira ajyanwa kwa muganga amaze kumererwa nabi. Umurambo we warekewe mu bitaro kugira ngo habanze hamenyekana icyamwishe.

Abahanga mu by’ubutabire bavuga ko uburozi bwa ‘VX nerve agent’ buri mu byagaragaye mu maso no mu isura ya nyakwigendera. Ubwo burozi ngo ntibugombera kuba bwinshi kugira ngo bwice umuntu, igitonyanga kirahagije ngo ni kigera mu maso cyangwa mu mubiri gihitane umuntu.

Ngo ubu burozi bubanza kwica imitsi ijyana amaraso mu bwonko nyuma y’igihe gito umuntu akaba arapfuye. Umuyobozi wa polisi muri Malaysia avuga ko umwe mu bagore bikekwa ko yaroze Kim Jong- nam yahise ajya gukaraba intoki vuba na bwangu, kikaba ari ikimenyetso ko yari azi ko atwaye uburozi bwica cyane.

Kim Jong Nam yishwe tariki 13 Gashyantare nyuma yo kumara igihe yibera mu buhungiro muri Malaysia.

BBC

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Kuri Video zo Ku kibuga cy’indege urabireba ukagirango ni Film.
    Nta kibi nko kubona hari Land-Cruiser zitiranwa n’uburozi (VX) !!!

Comments are closed.

en_USEnglish