Urubyiruko rw’Akarere ka Gasabo rwakoze igitaramo cyo gushimira intwari
Mu mpera z’icyumweru gishize, urubyiruko rw’Akarere ka Gasabo rurenga igihumbi, rufatanije n’Itorero Inshongore z’Urukaka, rwakoze igitaramo cyo gushimira Intwari z’u Rwanda.
Iki gitaramo cyabaye kuwa gatandatu tariki 28 Mutarama, hagati ya 18h00-22h00, kitabiriwe n’inzego z’urubyiruko kuva ku rwego rw’umudugu kugeza ku rwego rw’Akarere, n’abayobozi banyuranye b’Akarere ka Gasabo barimo umuyobozi w’inama njyanama Perezidante Dr. BAYISENGE Jeannette ndetse n’Umuyobozi w’Akarere Stephen RWAMURANGWA.
Iki gitaramo cyo gushimira intwari z’u Rwanda cyasusurukijwe n’Itorero Inshongore z’Urukaka rigizwe n’abantu barenga 70, hamwe n’umuhanzi Mariya Yohana waririmye indirimbo nk’Intsinzi, inzozi, n’izindi zisingiza intwari z’u Rwanda, n’umuhanzi Immaculée MUKANDOLI n’abaririmbyi be.
Mayor Rwamurangwa Stephen yasabye abitabiriye iki gitaramo gukomeza kurangwa n’ibikorwa by’ubutwari, no gukomeza kurangwa no kurinda ibyagezweho n’Abanyarwanda. Yibutsa urubyiruko rwa Gasabo ko ejo heza hari mu ntoki zarwo.
Perezidante w’inama njyanama y’Akarere ka Gasabo Dr. BAYISENGE Janette wari n’umushyitsi mukuru muri ibi birori yibukije Abanyarwanda ko ubutwari butagira imyaka buheraho, urebye ukuntu abana b’i Nyange banze kwitandukanya kandi bari bakiri bato.
Umwe mu ntwari zarokokeye i Nyange, SINDAYIHEBA Fanuel yashishikarije urubyiruko gukomeza ubumwe bakagera ikirenge mucya bakuru babo.
Mu rwego rwo kwizihiza ibikorwa byo mu cyumweru cyahariwe intwari kizasoza ku itariki 01 Gashyantare hizihizwa umunsi w’intwari mu gihugu hose, Akarere ka Gasabo kanateguye imikino ihuza imirenge yose igize akarere.
Urubyiruko rw’akarere ka Gasabo rwasabwe gukomeza kwibanda ku nsanganyamatsiko yo kwizihiza umunsi w’intwari ku nshuro ya 23, igira iti “Ubutwari ni uguhitamo ibitubereye”.
UM– USEKE.RW
6 Comments
Muri Gasabo nta Kujenjeka, RWAKIYANJA uri umuntu w’umunana…. Inshongore z’urukaka mwerekanye ubunyamwuga pe!! Congratulations to Theo RUTAZIGWA.
Muri Gasabo nta Kujenjeka, RWAKIYANJA uri umuntu w’umugabo kabisa …. Inshongore z’urukaka mwerekanye ubunyamwuga pe!! Congratulations to Theo RUTAZIGWA.
Ntwari mwaritanze niyo mpamvu tugomba kubazirikana mwarakoze! naho inshongore zu urukaka tubashimiye ku igikorwa cyu ubutwari mugira buri mwaka cyo kuzirikana intwari#
Intwari z’u Rwanda ni izo gushimirwa kuko zakoze ibikorwa by’intashyikirwa byaduhaye igihugu dufite ubu. Mwakoze kubazirikana, uwo ni umuco mwiza nimukomereza aho mwaratunejeje. Itorero Inshongore z’urukaka mugeze ku rugero rushimishimishije cyane. Mwasusurukije igitaramo karahava…. twaranezereweeeeeee.. Congs
Nimwe ba Mbere mwakoze igitaramo nk’iki mu gihugu. Oye kabisa… urubyiruko rwo muri Gasabo rurakora .. Mayor Rwamurangwa niyo mpamvu atsindira ibikombe pe!!!
Mwakoze cyane ntore z’indengabaganizi za Gasabo…. Turabizi ko muri Gasabo nta Kujenjeka!! Uyu muhigo mwawesheje rwose…mwabimburiye abandi. Inshongore z’urukaka zo zatweretse ko ari abataramyi ku muco w’igihugu, Bravo bravo!!!
Comments are closed.