Umubyeyi adahaye uburere bwiza umwana no gutsinda ntiyatsinda- Umubyeyi
Mu gikorwa cyo kwishimira intsinzi y’abanyeshuri biga mu ishuri ‘Good Harvest School’ riherereye mu karere ka Kicukiro, kuri iki cyumweru, ababyeyi barerera muri iri shuri bavuze ko umwana wahawe uburere buboneye ntacyamubuza gutsinda. Abatsinze muri iri shuri ni 80%.
Mu banyeshuri 79 bakoze ikizaminiri gisoza amashuri abanza muri iri shuri, 70 batsinze ku gipimo cyo hejuru kizwi nka ‘Division 1’ naho 9 batsinda mu kiciro cya kabiri cya ‘ Division 2’.
Mukasa Aline ufite imyaka 11 wigaga muri Good Harvest School ni umwe mu bana baje mu ba mbere ku rwego rw’igihugu dore ko yagize amanota 5/5.
Avuga ko muri iri shuri basanzwe bafashanya bagasangizanya ubumenyi buri wese aba arusha bagenzi be ku buryo ari cyo gituma nta mwana usigara inyuma.
Ati ” Twakoraga imyitozo buri munsi, tukigishanya ndetse tukanigisha n’abandi ibyo byatumye ngira amanota meza, ndetse muri segonderi ngiye gushyiraho imbaraga naho nzagire amanota meza.”
Mukasa uvuga ko yifuza kuba umuganga, avuga ko mu masomo agiye gukomereza mu mashuri yisumbuye azarushaho gukorana umwete, akagira inama bagenzi be kujya basubiramo amasomo baba bahawe mu ishuri.
Umwe mu babyeyi barerera muri Good Havest School, Karera John avuga ko uburere bw’abana buturuka mu miryango.
Ati “ Ababyeyi bagomba gukurikirana abana babo kuva bageze mu rugo, bakabakurikira no ku ishuri niba bize, hanyuma akamenya icyo bize atari ugutererana umwana gusa, ngo bamureke kuko biri mu nshingano y’abarimu, ibyo ntabwo ari byo, ahubwo ababyeyi bagomba gukurikirana no mu ngo. Umubyeyi adahaye uburere bwiza umwana no gutsinda ntiyatsinda.”
Karera avuga ko icyatumye aba bana babo batsinza neza ari uko abarerera muri iri shuri bagiye bakora inama, bakaganira n’abarimu bakarebera hamwe ibitagenda neza bakabishakira umuti.
Umuyobozi w’iri shuri, Nasasira Richard avuga ko ibanga bakoresheje kugira ngo batsindishe abana benshi ari ubufatanye no gukorera hamwe kw’abarezi, ashimira abarimu kuba barangwa n’umurava no kwitanga.
Ati “ Duhura kenshi n’ababyeyi kugira ngo tuganire ku burezi bw’abana bacu ibyo rero na byo bikaduhesha kugera ku mihigo twihaye, ikindi rero dukoresha abana kenshi imyitozo ihagije tubakoresha ibizamini bitandukanye byo abarimu bateguye hano, ibyo dukuye ahandi byose bigamije kugira ngo tubashe kugeza kuntsinzi.”
Nasasira avuga ko iyi ari inshuro ya gatanu abana biga muri iri shuri mu mwaka wa gatandatu bakoze ikizamini cya Leta, ariko ko muri uyu mwaka ari bwo bari bafite abana benshi ugereranyije n’imyaka yabanje.
Iri shuri ryafunguye imiryango muri 2012, batangirana n’amashuri yose guhera mu mashuri y’incuke kugeza mu wa gatandatu w’amashuri abanza. Iri shuri ryatangiranye abanyeshuri 122 ubu bamaze kugira abanyeshuri bagera kuri 800.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW